Select Page

Forums Exposed The Rwandan Fake Economic miracle kwambara amabuno ku gitsina gore, bagire uwo bajijisha ko bateye neza

#1522
Rwanda

    kwambara amabuno ku gitsina gore, bagire uwo bajijisha ko bateye neza

    Hari ibintu byadutse byo kwambara amabuno ku gitsina gore, ngo bakunde baberwe, cyangwa bagire uwo bajijisha ko bateye neza, n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye buri wese buriya abayifitiye mu bayambara.

    Ubundi wumva abantu bagenda babivuga mu buryo butandukanye, bamwe babinenga ko bitakwiye, abandi ukumva bakubwira ngo ntacyo bitwaye, ariko iyo ugeze ku gitsina gabo, hafi ya bose bahurira ko atari byiza na gake. Bakemeza ko umuntu yagakwiye kuguma uko Imana yamuremye ntacyo ajijishijeho.

    Ariko njyewe iyo ndebye mu by’ukuri mba mbona ntacyo bitwaye umukobwa cyangwa umugore wiyambariye amabuno, kugira ngo akunde aberwe n’umwenda runaka yifuje kwambara, rwose nkaba mbona ntamutera ibuye ngo yambaye amabuno!

    Ubundi umuntu uko Imana yamuremye n’uko nyine. Ariko hari igihe nawe ureba iyo biza kuba amahitamo y’uko uremwa, nawe wari gushyiraho agakeregeshwa kawe k’ubwenge uti: “Mana aha bigenze bitya, aha ugabanye iki hanyuma wongere iki,….” Ariko ibyo ntabwo byashobotse cyakora umuntu Imana yamuhaye ubwenge kandi yarakoze pe.

    Iyo umuntu rero arebye akabona hari ukuntu yabigenza, akagaragara neza kurushaho, njyewe numva nta kibazo kibirimo, kandi nta nubwo aba atanyuzwe n’uko aremye, ahubwo nawe aba ashyizemo ubwenge bwe, akabona bigenze bityo, yasa neza kurushaho.

    Iyo numvise abantu bari kunegura abantu bambara aya mabuno, nibaza impamvu nta muntu nari numva banegura ngo yambaye akarega /soutien ( Ka kenda k’imbere abagore/abakobwa bambara gafata igituza),ahubwo iyo ubonye umukobwa cyangwa umugore usa nabi mu gituza wumva abantu bamunegura bati: “Mbese uriya muntu ntazi aho abandi bahahira di!”

    Nonese kuki mushima uwakoze uko ashoboye, amabere akareba uko ayagenza, kugira ngo akunde agaragare neza, hanyuma uwarebye uko abigenza ku mabuno bikaba bibi, kandi byose umuntu aba akoresheje ubwenge bwe kugira ngo arebe uko asa neza, kandi iki kiri mu ntego za buri mukobwa cyangwa umugore. Cyangwa ikibazo n’uko hamwe ari ukugabanya ahandi bikaba ari ukwongera!

    Njyewe numva umukobwa cyangwa umugore waba wahisemo kwambara amabuno kugira ngo agaragare neza, mbese arimbe ntacyo biba bitwaye, ari mu bwoko bwo kwiyitaho no kwitunganya, nk’uko undi yakwambara inkweto ndende kugira ngo ajyanishe n’imyenda runaka, cyangwa undi wahitamo kwishyiraho ubwoko bw’imisatsi runaka ngo akunde ase neza nk’uko yaba ari kubitekereza.

    Ikibazo ngo gikunda kuvuka ku bakobwa bambara amabuno, noneho ntanabwize ukuri umusore uri kumurambagiza ko muby’ukuri adateye uko ajya amubona, ko ahubwo hari utundi tuntu yifashisha ngo akunde agaragare neza, cyangwa aberwe. Kugira ngo atazamugeza mu rugo agatungurwa no kumubona bitandukanye burundu n’uko yamubonaga mu myenda.

    Mbese byanabangombwa ukamwiyereke uko umeze nyakuri! Ariko aha nabwo ndaza kugaruka kuri byabindi navuze haruguru, ko ntawe nari numva abwira umukobwa ngo akuremo ako kenda gafata igituza ngo abanze arebe uko igituza kingana! Kandi ko abagore ari abanyabwenge cyane da, hari ufata igituza rwose akakizirika kuburyo wamwitiranya n’umwana urigupfundura amabere, ariko yaramuka akuyemo ako kenda ukaba wakeka ko ari uwundi muntu ubonye!

    Aho ibi ntibyaba biterwa wenda n’akamenyero kakiri gake! Ariko twazabimenyera tukazabona ntacyo bitwaye nk’ibyo byose nakomeje kugarukaho? Iyo njyewe mbonye umuntu wiyambariye ariya mabuno adakabije ubunini, ahubwo ukabona yagereranyije n’ingano ye yo hejuru, noneho kuko asanzwe ari muto cyane hasi, akongeraho gatoya, cyane ko n’abakora aya mabuno nabonye ari abahanga , bakora ingero zose ! njyewe mbona umuntu aba asa neza.

    Niyo mpamvu, igihe kinagera umuntu akavuga ati:” Reka nce inzaara, cyangwa nzitereke nzisige n’akabara runaka, undi ati reka nogoshe umusatsi, undi ati: Reka nshake n’indi misatsi nongere kuri iyi mfite,…. Ibi byose umukobwa cyangwa umugore aba agira ngo arebe uburyo bushoboka yagaragara neza ku rwego rwo hejuru.

    Ibi uzanabibona kandi cyane n’umuntu utari usanzwe abikora ku munsi we w’ubukwe ahisemo kugura aya mabuno kugirango ase neza ku munsi we udasanzwe. Njywe numva uwabihisemo, atagakwiye gushunirwa inzara cyangwa ngo bamutere amabuye, kuko biba ariyo mahitamo ye.