Rwanda Unveiled: News, Culture, and Community › Forums › Fabulous › Ndaje Rwanda mutima w’abawe
-
AuthorPosts
-
April 26, 2020 at 9:19 pm #204388
Rwanda
Keymaster1. Ndaje Rwanda mutima w’abawe
Soko shingiro nshima inkomoko
Imikorere yawe iteye inkeke
Abacu buzuye amaganya
5. Ndaje Rwanda nkunda nkundira nkubaze
Ko wahoranye ubutwari
Abawe bakaririmba Repubulika
Ubu Ishema ryawe ririhehe
Abawe baheze i shyanga?
10. Nyemerera nkubwize ukuri
Nyamara ukaraje uramwirenza!
Inzigo n’inzika byamara iki Muntu?
Ibyiza nukubana neza
Ibyago ntawabihamagaye!
15. Erega amoko yabo sicyo cyasha
Ishavu ridashira ni inda yabo
Abacu ntibagihagije iyo ntare!
Imikorere yayo iteye inkeke!
Inkiko nta w’uzikomye!
20. Invune z’abawe zahinyuje intwari
Ariko intwarane twaje
Yego inva si uburyamo
Ariko uburyarya bwuje abawe!
None abacu barashize!
25. Gusa abagukunda tuzakwitangira
Kugupfira ntapfunwe bidutera
Inzira twatangiye ntigihagaze
Imana ikunda u Rwanda turikumwe
Ubumwe bwacu n’agaciro karwooo!!!
30. Dore ibango nta banga
Dutere duterure twese
Twitse twange urwango
Twungurane ingurane
Ingorane zugarije u Rwanda.
35. Rwanda ko tuje turirimba amahoro
Imbeho igataha irebero urugwiro rukabura
Abanzi babaza impanvu Abakunzi bavuza impundu?
Intwaro zacu ntizivusha ngo zitere ishavu ababyeyi
Zacuzwe na Mutarenganya.
40. Twaje abarezwe neza
Indamu munduru ntituyishaka
Impaka n’iza kamarampaka
Intwaro zacu nitwe ubwacu
Ukuri kwacu kuzatsindaaa!!!
45. Dore ngeze kwa Sogokuru aho i Burasirazuba
Nsanga nyogokuru ababaye cyaneee!!!
Acyamura ugutwi Ati icyampa ukunva
Ntunvune ukanvuna mwana wange
Nanjye ndita mugutwi nti ahubwo wantindiye!
50. Ngeze Mubuganza bw’I Gisaka
Nsanga barasakabaka
Kabaka ati muribande ubundi ?
Nanga kuripfana mpagarara nemye
Nti erega naho dukura ubutwari,
55. Turi mwene Mutarenganya
Wa Luteri rwa Rolilala rwa Gahindi Mohandasi
Twanze intambara rero
Duhitamo inzira y’amahoro
Umurage wayo turawunyotewe
60. Ubwo indahiro iramurenga ngo intsinzi arayiruzi
Turikomereza dusaba urwagasabo
Kanyarwanda ati: Ko inzira ibaye ndende?
Nti : Intwaro ni ubutwari kandi ubutwari n’umutwaro
Agahinda kabawe katubuza amahwemo,
65. Kiyongozi ati twikomereze
Ducyama ubwo twerecyeza Nduga
Ndungutse ati mwabatindiye indagu yeze kera
Gitera Ndongozi w’i Gitarama ati narimbiteze
Ijambo rye turizirikana ubwo
70. Ibwami tuhacyama baduha impundu
Indirimbo y’amahoro yamamara i Nyaruguru
Ababyunvuse biruhutsa bitsa amahoro
Twese tuti erega nubundi ntacyo twapfaga!
Twifatira inzira ubwo umwana asezera I wabo.
75. Munzira twunva ab’ i Ruhande
Induru bayigize ndende
Ngo dutabare aho Rukomeye
Dusanga ibyishimo byabarenze
Inzira tuyifatanya ubwo,
80. Twerekeza mu Kinyaga
Imihanda yose dusanga twisanga
Badusanganiza amafunguro
Amafu aradusaba
Badusaba gukomera ku ntego,
85. Intambwe tuyigira ndende
Ngo dusange ab’ i Musanze
Dusanga bari maso
Rukara adukubise amaso
Amasonzi aramuzenga,
90. Ngo nubundi yari yarabivuze
Ubutwari buravukanwa
Tumuzirikana ubwo turikomereza
Ibanga ryacu rikwira urwagasabo
Umwezi utaha urwatubyaye,
95. Ndiruhutsa nti ahari harabaye
Umwami abyunvise ubwo agwa mukantu
Tuti gutsimbarara nibyo byoretse u Rwanda
Indamu yawe si iyamwene Kanyarwanda
Tera iyo ntambwe nawe urwubake!
100. Ararahira arirenga
asanga amazi yarenzinkombe
Imbuto yera imihanda yose
isarurwa na mwene Kanyarwanda
Mutarenganya ahabwa ishimwe.
105. Aho dushinze ikirenge
Rubanda iba yahatanzwe
Inzira imubanye inzitane
Ahitamo kubaza Rubanda
Ati nkoriki Rubanda
110. Twese tuti: Ahooo!!!
Tuti igisubizo n’icyo
Nta mwami uba umwana
ijwi rya rubanda ni rihabwe agaciro
Gucurama ntibigukwiye,
115. Cururuka wunve abawe
Ikibazo kibaye insobe
Ikiza ni ugusasa inzobe
Ikindi rubanda yanze ikinyoma
Ikimonyo gihirimana ubwiru
115. Mbwira abunva igisubizo n’urukundo
Igisigaye ni ugusaranganya
Isuri isambira byinshi igasohoza bicye
Icyiza nukubana buhanga
Impanga zanga impagarara
120. U Rwanda nirwande twanze induru
Indirimbo yacu ni DEMOKARASI
Nisugire isagambe
Imbaga ihabwe ijambo
Ishema n’isheja birange urwatubyaye.
March 9, 2021 at 5:09 pm #205108Rwanda
Keymaster -
AuthorPosts
You must be logged in to reply to this topic.