Select Page

Forums Kigali Kigali city Jungle is bad for the environment IYABA BURI UMWE YASOMAGA UBU BUTUMWA

#492
Rwanda

    IYABA BURI UMWE YASOMAGA UBU BUTUMWA

    ? Umuntu uzifuza cyangwa se uzashaka inshuti idakosa cg idafite inenge , azabaho wenyine ,
    ?Umuntu uzifuza umugore cg umugabo udafite inenge , azabaho ari ingaragu ubuzima bwose ,
    ?Umuntu uzashaka umuvandimwe utagira ibibazo , azabaho akimushakisha ,
    ?Umuntu uzifuza umuntu wa hafi ( inshuti nyanshuti ) udakosa azahora ashwana n’abantu !

    Tujye twihanganira ibibazo by’abantu n’ibyo bahura nabyo kugira ngo habe ukumvikana hagati yacu !

    – Nimba ushaka kubaho wishimye mu buzima , ntugashake ubusobanuro kuri buri kintu cyose kibaye , kandi ntukagenzure buri cyose kiri imbere yawe cyangwa kiguciyeho ,
    – Ntugacire abantu urubanza kubera uko ubabona ( uko bagaragara hanze ) , uko baba bameze kose tugomba kumenya ko ari abantu !…