Rwanda Unveiled: News, Culture, and Community Forums Kigali Kigali city Jungle is bad for the environment

1 voice
28 replies
  • Author
    Posts
  • #375
    Rwanda
    Keymaster

    Hari abaturage bararana n'amatungo kubera ko ngo abajura bayiba

    Aho kugirango urarane n’itungo rigutarukiriza amaganga, wafashe umwanzuro wa kigabo aba bajura bo muri FPR ukabamenesha? Ni bo biba bonyine muri iki gihugu.

    Gusa hari n’abararana n’amatungo ku mpamvu z’inzu ntoya cg zidahagije. Ibi ni byiza cyane. Aho kugurisha itungo cg udushyimbo wiyejereje ,emera ubiraremo unabirye ejo uticwa n’inzara.

    Ibi FPR yazanye byo kubaka inzu zingana na stade ni ukwangiza ibidukikije, guteza inzara, kwishyira mu rugero utagezemo.

    N’abanenga inzu ngo mbi kandi banenga FPR ni FPR ya kabili. Aha ikibazo gihari si imiturire, ni amahoro, icyizere, ibiryo, amazi n’umutekano.

    Ikibazo ari imiturire, ndumva FPR sima n’amagorofa n’ibyo ifite byabuze ababikoresha!

    #376
    Rwanda
    Keymaster

    Ibi byo gukoresha ubwoko nk’ubuhagarariye imyumvire runaka hazamo kwibeshya.

    Ahubwo njye nkunda kwikoreshereza intore n’interahamwe kuko mu ntore urasangamo abatwa (Theodomir), abatutsi (Kagame), abahutu (Bazivamo), abongereza (Tony Bleir), abanyamerika(Clintons), abafaransa (Hollande).

    Mu nterahamwe usangemo abatutsi (Kajuga) , abahutu (Bagosora), abatwa (Budarahamani), abafaransa (ni benshi), abarundi (Adolf).

    Ibi bitekerezo amatsinda yombi ahagarariye bikubiye muri philosophies ebyiri capitalism na socialism/communism. Niyo waba utabibona neza biterwa n’uwakoze interpretation kandi habaho forms nyinshi.

    Ntago rero wahita wemeza ngo abatutsi bose bahagarariye capitalism kandi harimo abo irenganya, cg ngo uvuge ngo abahutu bose bahagarariye socialism tuzi ibisambo nka Evode na Rucagu. Cyakoze byo urebye umubare, usanga abakora analysis zifashisha amoko bafite akantu k’ukuri mu busesenguzi bwabo. Ariko katuma bibeshya mu gihe bageze nko muri UKRAINe bakaburayo abahutu!

    #377
    Rwanda
    Keymaster

    FPR yaba yaracitsemo ibice bibiri hari FPR Kagame igitsimbaraye kumuco wo kwica hakaba FPR ibigarasha ariyo yiyunuje igahinduka RNC ikaniyambura nikamba ryubugome none ubu tukaba twarayiyobotse turi benshi nukukubitega amaso.

    #378
    Rwanda
    Keymaster

    AHO KUGIRIRA IMBWA NEZA WAYICA UMURIZO
    ((((((((((((((((((((((((((((((((((((((((((((

    Yaraje Aranyibwira Numva aho Avuka mpazi ..narindikumwe nundi musore tubana nsanga nawe baziranye kuko Bose Bavuka mu BUGARAMA

    nuko akomeza ku mubaza amakuru YABANTU BIWABO akamubwirako bakomeye Akamurangira Aho Iwabo bose Bari Uwo tubana Agasanga ariho Yirirwaga !

    Sibwo Yatubwiyeko Yumva Afite inzara kubwo kutabona IBIRYO

    NANGE NTI KO MFITE AMAFRANGA WARETSE NGATUMIZA IBIRYO BAKABITUZANIRA HANO KU KAZI UGASANGIRA ?

    Ibwo babituzaniye turasangira Amaze Guhaga Ndamubwira ngo Kingura Fligo ..ufate naga FANTA MUNTU WIWACU

    Nuko aragafata turuzuzanya Nkabahuje Akarere Kdi nange nkaba mfite Inshuti mubu GARAMA I RUSIZI

    Mugihe Akiganira nuwo tubana mba ngiye Gukaraba Kuntoki
    Nsiga ABANYABUGARAMA BAGANIRA

    NGARUTSE NSANGA ARIGUSHAKA KU GENDA MAZE TURAMUHEREKEZA NKUMUNTU DUHUJE IGIHUGU

    KUMBI SINAMENYEKO AGA FONE (4ne ) kange Yagakuye kuri charger ….

    Sibwo Twagarutse Twayishaka tukayibura … TUKIBUKA KO YARI YICAYE AKO IRI KURI CHARGER!!!!

    AHO KUGIRIRA IMBWA NEZA WAYICA UMURIZO

    AAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA

    Muhaye Ibiryo muha icyokunywa

    Arko Anyiba fone ???

    #392
    Rwanda
    Keymaster

    former Mayor of Gicumbi Alexandre Mvuyekure, Arrested

    Prosecution has confirmed having in custody Alexandre Mvuyekure, the former Mayor of Gicumbi District, and other former or current district officials.

    The crimes they stand accused border on giving undue advantage to some of the bidders in the execution of a district tender.

    According to Prosecution Spokesman, Faustin Nkusi, the others in custody include the Chairperson of the District Council, Jean Baptiste Bizimana and Fidele Byiringiro, who was until late last year, the executive secretary of the district.

    The other suspects in custody include Dieudonne Mutabaruka, the director of finance, and Faustin Nsengimana, an entreprenuer.

    Nkusi said they were arrested on Tuesday and are being held at Byumba Police Station.

    They are being investigated by the financial crimes unit of prosecution, he said, without giving specifics.

    In July last year, , Mvuyekure and Phocus Mutunzi, who works in the office in charge of good governance, were accused of embezzling money while working as executive secretaries of Rubaya Sector in the same district, and they have been on bail since.

    Mvuyekure was the executive of Rubaya sector in 2010 before he was replaced by Mutunzi.

    In November last year, Byiringiro tendered in his resignation as district executive secretary, citing personal reasons.

    #441
    Rwanda
    Keymaster

    …YANDUSHYA MIRANZI YA NYAMUNSI…, YAMPEMUKIRA MIRANZI YA NYAMUNSI……
    ____________________________________________________
    Ayo ni amwe mu magambo twumva mu ikinamico binshi bita “UWERA”, najye numva nayakoresha ngira nti:”…bampemukira IBIREMWA BY’UMWIJIMA (cfr KGB group)bimwe tubana nabyo, dusangira nabyo, bampemukira….bandushya….
    Hari igihe umuntu areba agasanga UBUZIMA bwaramubereye impfabusa(total failure of life),kubera IBYO BIREMWA usanga binafite UBUSHOBOZI busa ndetse nkuburi hejuru y’ubw’IMANA ku isi yabyo.
    Nimuri urwo rwego IBYO BIREMWA nsanga byarambujije IBYISI, ariko n’IJURU naryo ntaryonkibonye kuko nta muntu MUBI ujya mwijuru.
    Nta gushidikanya ndi MUBI kuko nishwe n’AGAHINDA, ibyo mbihera kuri wamugani uvuga ngo”Agahinda NTIKICA kagira MUBI”.Kandi nukuri nari naravukanye umutima mwiza.
    Mbega agahinda ko kuri iyi si ihagaze kugasi!!
    Aho umuntu AGUHONYORA,ukaba UTEMEREWE KUBIVUGA,
    cyangwa kugirango uramuke ukamusubiza witonze,
    uti “BOSS mumbabarire ikirenge cyanjye cyayobeye munsi y’icyanyu!!!”
    Birandenga nagisha inama:
    Bamwe bati”IHANGANE UPFIRE MURI NYAGASANI”,nkagerageza kwitonda,nirinda kujya mubancumuza, nkisanga narabuze ibitotsi(INSOMNIA),aho ujya kuburiri ukarinda ugeza mugitondo udasinziriye, ukirirwana umunabi n’umunaniro ku munsi ukurikiye!!
    Byakwanga abandi bati INYWERE AGASEMBUYE, nabikora nkasanga nongereye ibibazo mu bindi,kwitesha agaciro, kwibwa…
    Abandi ngo AMASENGESHO, wakwumva abasenga bitotomba, bakubita ibikuta,bavuza induru, ugasanga nabo baba babuze uwo batura agahinda, bagahimbira ku Mana batabona, nabyo ukabona ko ari ugata umutwe
    mubundi buryo….
    Hari n’abangira inama y’ako ku MUGONGA W”INGONA, MUGO,….,natekereza abava iWAWA uko bavuga uko hameze,
    cyane cyane uko uburenganzira bwa MUNTU bwubuharizwa iyo,nuko ABENSHI mubavayo bongera bakamera nyuma y’igihe gito, nkumva ibikoba birankutse.Hakwiyongeraho n’indwara benshi tumaze kurwara(MALADIES PYSCHOSOMATIQUES)nka DIABETE,UMUTIMA,UMUTWE UDAKIRA,ISESEMI IHORAHO,KWIBAGIRWA KWA HATO NA HATO…biba byaratewe na za STRESS, ANGOISSE n’ANXIETY ugasanga ukoresheje ibiyobyabwenge BITAHURA.
    Ibyo byose bituma noneho numva neza indirimbo yitwa BIMAZE IKI KUBAHO, ndetse kenshi na kenshi nkicuza n’impamvu byambayeho.
    Ariko uwasaba ko Euthanasie ijyaho yabyemererwa ko mbona n’iby’abatinganyi biri munzira????
    Narangiza mvuga nti menya atari jye jyenyine,kuko agahinda no kwiheba, uzabisangana n’abandi:
    Umuhanzi NKURUNZIZA muri “MAHIRWE YANJYE WAGIYEHE”.ati”..Ko nsangira inyanya n’inyoni…nkire impanga y’amananiza”!!
    Umuhanzi Late Kamaliza muri”MBABARE NGIRE NTE??”,ati”….Mbibwire nde unyumva?…”!
    Umuhanzi Late Niyomugabo Philemon muri “MUNSABIRE”, ati”Buri gihe mba ndiho,numva ntariho, nkagerageza kwiyumanganya,..ndasaba unkunda wese kunsabira ngo uwo MUBISHA ankureho amaboko…!
    Umuhanzi Jean Paul SAMPUTU, muri “BIMAZE IKI KUBAHO”ati”..sinigeze nsaba kubaho, sinigeze nsaba ngo mvuke,kuki nazira ko ndiho…
    …Byaba bimaze iki kubaho niba ntashoboye kubahesha ishema?,…naba narasigariyeho iki?…”

    Musigaye mwumva umugani mushya wadutse ugira uti “UWO ISI ITARAKARANGA, IBA IKIMUSHAKIRA IBIRUNGO!!!”, narahira imbere y’Imana ko niba uwo mugani umaze igihe kirekire utarengeje IMYAKA 3 hano mu Rwanda.
    Ngaye nguko, mbega kuvukira ahabi!!!IJURU WAPI, IBY’ISI WAPI, UBUZIMA URAGAPUUUUUUUUUUU!!!!!!!!

    N.B:
    NUBWO NTAWE UMUNTU ABA ATERA IMBABAZI
    KUKO BOSE BAVUNIYE IBITI MU MATWI
    ARIKO BYIBURA UMUNTU ABA ARUHUTSE!!just a kind of Psychological Therapy!!

    #442
    Rwanda
    Keymaster

    Birababaje aho bamwe bambwira ngo namba najye mbona amafaranga!!!amafaranga kutarayabona yumva ko ariwo munezero nyamara amahoro kumutima niyo yambere, atari byo RWABUKAMBA W’ i Rwamagana Batubwiye ko yiyahuye ntiyarayabuze na gato!!!

    #443
    Rwanda
    Keymaster

    *Ntanshuti zibanye nk’amabuno:*

    *1. Ntagira ishyari*
    *2. Ntashwana*
    *3. Yambara ikariso imwe*
    *4. Yicara kuri WC imwe*
    *5. Agira boss umwe*
    *6. Akubitirwa rimwe*
    *7. Arara apfumbatanye*
    *8. Aho agiye aragendana*
    *9. Arangariza ijisho icyarimwe*
    *10. No mwirimbi ntasigana.*

    *Alors: twibere nk’amabuno kuko kuyatandukanya ntibishoboka* 😆 😆

    #444
    Rwanda
    Keymaster

    Aba MAYORS batazibagirana muri 2016:

    1. Uwa Gakenke Perezida yaramubajij ngo mayor bite ko abantu bari gupfa maze Mayor nigihunga cyinshi ati nyakubahwa perezida nkwijeje ko ntamuturage wa gakenke uzongera gupfa.

    2.Uwa Rutsiro:

    umunyamakuru yaramubajij ati ese niki muteganya gukora kukibazo cy’inkuba Mayor ati” Tugiye gukaza amarondo n’umutekano”.

    3. Uwa Muhanga:

    ati nyakubahwa perezida nyabarongo turabizeza ko tugiye kuyigira urubogobogo 😀 😀 😀

    #445
    Rwanda
    Keymaster

    Nuko ejo turi gusenga igihe cy’amatangazo kigeze uwayasomaga ati:Paroisse irashimira umukristukazi watanze ituro ry’ishimwe ringana n’ibihumbi 100.Imana isubize aho yakuye.
    abantu bose ngo cwe.Tugeze hanze numva wagirango nicyo basigaranye kurusha ijambo ry’Imana ryigishijwe.

    #468
    Rwanda
    Keymaster

    Rwanda is A very unhappy place to live

    Paradizo yacu ko bakurenganyije koko?? Bagushyize hamwe n’u Burundi??????

    #488
    Rwanda
    Keymaster

    Hashize ibyumweru bitatu bakoze mariage, umugabo yahaye amategeko umugore we.
    Yaramubwiye ati: Kuva ubu, ntuzongere kumbaza aho mperereye n’igihe nzajya
    ntahira.
    Nataha cyangwa se narara yo ibyo ntibikureba. Nzajya ntaha igihe nshakiye, nibiba na ngombwa ndare iyo nzaba nagiye.
    Umugore nawe ati. Rwose mugabo nkunda ibyo rwose ntakibazo kirimo.
    Nanjye ariko umenye ko saa moya za nimugoroba ngoma kuba ndi kurongorwa, waba uhari cyangwa udahari.
    Umugabo kugeza nanubu saa moya aba yatashye, bamaranye 15ans.
    Ubwo ninde wemeje undi??

    #491
    Rwanda
    Keymaster

    Mugitondo nagiye kubona mbona banyoherereje message ngo “ohereza ijambo Rwanda kuri
    3838 ubone ibintu ukwiriye kumenya kugihuga cyawe, kumafranga 300 yonyine kumunsi”
    kubera ndi patriote (nkunda igihugu) cyane mba ndayohereje bahita bakuraho 300 nari maze kuguriraho
    Message yambere yaje yari :”Wari uziko ibendera ry’urwanda rigizwe n’amabara 3, ariyo umuhondo icyatsi n’ubururu” Mba nzunguje umutwe, hasize akanya Baba banyohrereje indi ngo :”wari uziko izina
    ry’igihugu cy’urwanda ritangizwa n’inyuguti “R”
    Umutwe utangira kundya Hasize akanya baba barongeye ngo:”wari uziko lac Kivu iherereye iburengerazuba bw’urwanda” Amarira yahise atangira kuzenga MUMASO.

    #492
    Rwanda
    Keymaster

    IYABA BURI UMWE YASOMAGA UBU BUTUMWA

    👉 Umuntu uzifuza cyangwa se uzashaka inshuti idakosa cg idafite inenge , azabaho wenyine ,
    👉Umuntu uzifuza umugore cg umugabo udafite inenge , azabaho ari ingaragu ubuzima bwose ,
    👉Umuntu uzashaka umuvandimwe utagira ibibazo , azabaho akimushakisha ,
    👉Umuntu uzifuza umuntu wa hafi ( inshuti nyanshuti ) udakosa azahora ashwana n’abantu !

    Tujye twihanganira ibibazo by’abantu n’ibyo bahura nabyo kugira ngo habe ukumvikana hagati yacu !

    – Nimba ushaka kubaho wishimye mu buzima , ntugashake ubusobanuro kuri buri kintu cyose kibaye , kandi ntukagenzure buri cyose kiri imbere yawe cyangwa kiguciyeho ,
    – Ntugacire abantu urubanza kubera uko ubabona ( uko bagaragara hanze ) , uko baba bameze kose tugomba kumenya ko ari abantu !…

    #493
    Rwanda
    Keymaster

    Bitewe n’ igikorwa gikomeye cyane kumunsi wejo imihanda ikurikira izaba ifunze:
    -petite na grand
    Kubitaro
    -> gare ville mudugudu, makoro ma djengu, buyungu mbonabyombi gatega kabaya, kigali gisenyi, murindi remera nyabugogo.
    Kubera impamvu ikurikira
    “NZABA NDIMO KWIGA IGARE”!

Viewing 15 posts - 1 through 15 (of 28 total)
Topic tags

You must be logged in to reply to this topic.

Recent Topics