Select Page

Forums Exposed The Rwandan Fake Economic miracle IMYAKA 23 IRASHIZE KAGAME ABOSHYE U RWANDA

#826
Rwanda

    IMYAKA 23 IRASHIZE KAGAME ABOSHYE U RWANDA

    Ubwo mu Rwanda hizihizwaga isabukuru nkenya y’imyaka 23 ishize u Rwanda ruboshywe, Perezida Kagame yahawe impundu-nduru n’abaturage b’uturere tune: Nyabihu, Musanze, Muhanga na Gakenke, aho yari yabakusanyirije i Shyira, ngo abatongere.

    Ikitazwi neza ni ukumenya niba izo mpundu-nduru cyangwa se izo mpundu ziganjemo induru zatangwaga n’abamukwena, cyangwa niba ari urwunge rw’amajwi y’inkomamashyi z’abidishyi be n’ay’abamuvugirizaga induru yo kuba akomeje guhekura u Rwanda no kumenesha bene rwo.

    IMYAKA 23 IRASHIZE KAGAME ABOSHYE U RWANDA

    Kuva u Rwanda rwabaho, ntirwigeze rubaho mu bihe by’icuraburindi nk’ibyo rurimo ubu, mu myaka 23 ishize Kagame arushyize ku ngoyi y’iyicarubozo, ubukene, urugomo, n’ikubagahu ry’amahano.

    Ingoyi ya 1: Uburezi: Jenerali Kagame yaboshye uburezi bw’u Rwanda, abushyira ku ngoyi imenagura agatuza, abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri bose barumiwe. Abarimu ntibagihembwa, n’abahembwa bahabwa intica ntikize, dore ko na Kagame ubwe ajya ayita serumu y’umurwayi utegereje kunogoka .

    Si abarimu gusa bazahajwe n’uburezi, kuko ababyeyi bo barashobewe, nyuma yo kubura ishuri na rimwe imbere mu gihugu bareresherezamo abana babo ngo bamenye, bajijuke. Iki cyuho gikaze giterwa no kuba na ya mashuri yigenga yigishaga ibizima, asigaye ahabwa porogaramu (Curricula) zicurikiranye, umwarimu akajijwa, abo yigisha bo bagata umutwe.

    Abana b’abayobozi n’ab’abifite bo ntibashobora kwigira mu Rwanda, bafata rutemikirere bakajya kure guhahirayo ubumenyi bufite ireme. Abana b’abaherwe cyangwa se b’abayobozi iyo batambutse amazi magari bikaba ngombwa ko bigira mu Rwanda, bagana ibigo bidafite gahunda nyarwanda, bigendera ku myigishirize mvaburayi (Ecole Belge, Ecole Francaise, gahunda mpuzamahanga (Cambridge)…)

    Abigira mu ngirwamashuri yo mu Rwanda rwa Kanyengoyi Kagame, bo barinda barangiza Kaminuza batazi kuvuga ururimi na rumwe, rwaba urwa kavukire cyangwa se iz’amahanga. Cyakora ikoranabubingwa ryiganjemo ubujura n’ubucakura buhanitse, byo usanga babiminujemo, kuko nta kindi gishoboka, ababigisha babasagurira ku byo batojwe, kuko ntawe utanga icyo adafite.

    Ingoyi ya 2: UBUZIMA: Jenerali Kagame yaboshye ubuzima bw’Abanyarwanda abuheza umwuka, ababyeyi barapfa babyara, impinja zipfa zivuka nazo ntizigira ingano, byose bitewe no kutitabwaho, ubunenganenzi, ibikoresho bike n’ubumenyi bwa ntabwo mu by’ubuzima.

    Ibigo nderabuzima ntibikibaho, ibitaro n’amavuriro ntibigira abaganga n’imiti abarwaryi bategekwa kuyigurira kugeza ku bipfukisho by’ibisebe, kandi baba bagejejwe kwa muganga ari indembe / intere, utabishoboye ntarenza umunsi.

    Kagame Paul, umugore we Nyiramongi Jeannaette n’abambari babo, bategeje u Rwanda  imiti y’imicurano itujuje ubuziranenge, ikorwa n’inganda zabo ziri mu mahanga cyane cyane muri Aziya (U Buhinde, ibihugu by’Abarabu n’ahandi). Imiti bo ubwabo n’ababo badashobora kwikoza, kuko n’ufashwe n’igicurane mu bakomeye yurira indege akajya kurwariza ishyanga.

    Ubwisungane mu buzima, bwabaye igihu gikingwa mu maso ya ba NYAKUJYA bagize igice kinini cy’Abanyarwanda (Hejuru ya 98%), babeshywa ko bahawe ubwishingizi bwo kwivuza, kandi nabwo mu mafaranga yabo bwite, nyamara nta miti babona, nta serivisi nzima, n’aho bivuriza bagasuzugurwa mu buryo bukabije.

    Ingoyi ya 3: DIPOLOMASI: Kuva u Rwanda rwabaho, nta gihe rwigeze rugwiza abanzi nk’uko biri ubu. Kagame yashenye imibanire y’Abanyarwanda imbere mu gihugu, asenya n’imibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, hakaba hari henshi ku Isi Abanyarwandna bagenda bububa kubera ipfunwe baterwa no kuba bayoborwa na Gica Ruharwa rwazonze Abanyarwanda.

    Umunyarwanda aragenda yikandagira mu bihugu bituranyi, DRC, Uganda, Tanzania n’u Burundi, kandi siko byahoze. Zambia, South Africa, Malawi, Zimbabwe, n’ahandi, bahagera bareba nk’ibisambo kuko baba bumva badatekanye. Iyi ni ingoyi u Rwanda rwashyizweho na Kaboshyi Kagame.

    Ingoyi ya 4: UBUCURUZI:Gucururiza mu Rwanda ntibigishoboka, n’ababigerageza ni ukubara ubucyeye. Bwihariwe na bamwe, abandi bose bakababera abagaragaragu n’abacakara. Iyo ubaciye mu rihumye ubucuruzi bwawe bukazamuka, Kagame rutwitsi aguteza ba rutwitsi yatoje, inkongi igatikiza ibyawe, no gusubira ku isuka ntubishobore.

    Ingoyi ya 5: UBUKUNGU: Kagame yaboshye ubukungu arabuniga, akirirwa ahubwo yaya amafaranga make u Rwanda rufite ayaha abazungu bamushushanyiriza Raporo mpimbano z’iterambere rya baringa ngo ririri mu Rwanda, nyamara ubukungu bw’igihugu bumanuka umunsi ku wundi. Ifaranga ryataye agaciro kurenza ibindi bihe byose u Rwanda rwabayeho, imirima nticyera, n’iyeraga abaturage bategekwa kuyihingamo ibyo batazasarura. Pahulo Kagame yimakaje ruswa n’icyenewabo, nabyo biragenda bimunga ubukungu bibukubita hasi.

    Ingoyi  ya 6: IBIKORWA REMEZO: imihanda irubakwa ikocamye ntimare kabiri, amazu arubakwa ntatere kabiri. Amazu manini y’imiturirwa nayo akomeje kubakwa akingwa mu maso y’Abanyarwanda ngo bayitiranye n’iterambere, nyamara ibyo bakeneye ntibyubakwe!  Ni henshi bahora binginga ngo bubakirwe amateme, ibitaro n’amashuri, ariko Kagame ntabyitayeho, icyo areba si inyungu z’abaturage ahubwo ni ibyo kuratira amahanga ngo akomeze amuhe ibyo kuroha mu gifu cye.

    Amazi meza ari kujya ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’uko byahoze, naho amashanyarazi yo kuri bamwe bakomeje kuyumva bugani.

    Ingoyi ya 7: INZARA: Abanyarwanda b’ingeri zose kandi hose mu gihugu barataka inzara ibatema amara, n’abitwa ko bifite ntibagihaga. Kera za Ruzagayura, Rumanurimbaba n’izindi zabagaho zikarangira, ariko inzara umuherwe Kagame yateje Abanyarwanda kubwo kubarya imitsi, utwabo twose akatumiraza, arya akaribwa n’akataribwa, itumye benshi bagwa ruhabo basuhuka ubutitsa, ngo bashakire amaramuko iyo u Rwanda ruterwa inkingi.

    Kuki iyi nzara ije ubu, kuki yibasiye u Rwanda mu Karere rusangiyemo ikirere n’ibindi bihugu byo byeza bikanasagura?

    Uwavuga iby’ingoyi Kagame yashyize ku Banyarwanda mu myaka 23 ishize ababoshye, ntiyabisoza, kuko umunsi ku wundi u Rwanda rwongerwamo ingoyi.


    Yanditswe na Frank Steven Ruta