Select Page

Forums Exposed The Rwandan Fake Economic miracle Reply To: The Rwandan Fake Economic miracle

#940
Rwanda

    Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga imyato serivisi nziza bahabwa
    Abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga ko serivisi bahabwa iyo binjije ibicuruzwa mu Rwanda ndetse n’iyo bajyanye ibicuruzwa mu mahanga zarushijeho kuba nziza bituma akazi bakora karushaho kwihuta.

    Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gukomeza kunoza ubuhahirane n’ibindi bihugu, ni mwe muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye mu gushyiraho ingamba zigamije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka zashyizweho mu mwaka wa 2012.

    Abantu ku mupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa baba ari urujya n’uruza

    Guhuza ibikorwa by’imipaka, korohereza abinjira n’abasohoka mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga, gukuraho amahoro ya gasutamo y’ibicuruzwa bikorerwa mu bihugu bihuriye mu muryango w’Ubucuruzi w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (COMESA) ndetse n’Ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ni bimwe mu byakomeje gushyirwamo imbaraga ndetse bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakaba bavuga ko ibikorwa byo kuborohereza mubyo bakora bikomeje kubageza ku musaruro mwiza.

    Abacuruzi bakoresha umupaka wa Rusumo bavuga ko gutegereza ku mupaka byabaye amateka:

    • Twajyaga tumara amasaha ane dutegereje ibyangombwa ku mipaka yombi ubu turamara iminota 20 gusa.
    • Inshuro nkoresha umupaka zikubye gatatu kubera sirivisi nziza kandi yihuta dusigaye duhabwa.
    • Ibihugu byose byo mu karere byorohereje abacuruzi nk’uko mu Rwanda bimeze ntacyatubuza gutera imbere.

    Ayo ni amwe mu magambo y’abacuruzi bakoresha umupaka wa Rusumo baganiriye n’Imvaho Nshya


    Abanyarwanda bajya muri Kongo Kinshasa no mu Rwanda bifashisha ibyuma bya Automated Passenger Clearance System (APCS) byashyizwe kuri Poids-lourds kuva 2013 ngo bifashe abaturiye umupaka (border community) mu rujya n’uruza hagati ya Rubavu na Goma
    Mosha Gabriel, ukomoka muri Tanzaniya avuga ko iyo yabaga agiye kwinjira mu Rwanda yageraga ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzaniya akahamara amasaha hafi ane yaza kubiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda akahamara andi masaha hafi ane ariko ubu ibyangombwa bimwemerera kuva mu gihugu ajya mu kindi asigaye abibona mu gihe kitarenze iminota 20.

    Mosha yagize ati “Amasaha namaraga kugira ngo mve ku mupaka byabaga ari hafi y’amasaha umunani ariko ubu iminota myinshi mara ni 20. Iyo nturutse Tanzaniya ntabwo uhagarara ku ruhande rwa Tanzaniya, nongera guhagarara ngeze mu Rwanda ugera ku ruhande rw’u Rwanda ugasanga muri ofisi (Office) imwe ishinzwe abinjira n’abasohoka hakoreramo umunyarwanda n’Umutanzaniya byose bakabikora bari kumwe. Uba wamaze kwishyura umusoro , baba bamaze kureba ko nta bintu bitemewe utwaye n’ibindi. Niyo uvuye mu Rwanda ibintu byose bikorerwa ku ruhande rwa Tanzaniya kuruhande rw’u Rwanda ntabwo uhagarara.

    Mosha akomeza avuga ko serivisi nziza zitangirwa ku mupaka wa Rusumo w’u Rwanda na Tanzaniya zigeze no ku yindi mipaka y’ibindi bihugu byafasha abacuruzi kwihuta mu byo bakora ndetse n’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bukiyongera.


    Ku mupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa Poids Lourd ufiite umwihariko wo kwakira abantu benshi buri munsi
    Rugazora Paul ukorera ku mupaka wa Rusumo avuga ko ugereranyije no mu gihe cyashize ubu umupaka ukora neza cyane serivisi zihatangirwa zikaba zihuta cyane.

    Rugazora yagize ati “ Mbere umupaka utarahuzwa hagaragaragamo ibibazo kuko imodoka yagendaga ihagarara kuri buri ruhande amasaha menshi ikayamara ihagaze abacuruzi bashaka ibyangombwa ariko ubu ni One stop border post. Iminota myinshi umucuruzi amara kugira ngo imodoka ibe imaze kubona ibyangombwa n’iminota 20 agakomeza urugendo.”

    Rugazora avuga ko imodoka zikoreye ibicuruzwa zisigaye zikora ingendo nyinshi cyane ku buryo ku munsi yakira imodoka 150 mu gihe umupaka utarahuzwa yakiraga imodoka 40 gusa.

    Nsekonziza Alodia ukoresha umupaka wa Rusumo yabwiye Imvaho Nshya ko mbere umupaka utarahuzwa akazi kagendaga gahoro cyane ariko ubu ibyo bakora birihuta kuko umucuruzi wo mu Rwanda adashobora guhagarara ku ruhande rw’u Rwanda kandi agiye Tanzaniya ahubwo ahagarara ku ruhande rwa Tanzaniya ndetse n’umucuruzi uje mu Rwanda ntabwo ahagarara ku ruhande rwa Tanzaniya ahubwo ahagarara mu Rwanda. Nsekonziza avuga ko ikibazo gishobora kubakoma mu nkokora abaka batinda ari igihe habuze connection.

    Umwe mu bayobozi b’umupaka wa Rusumo avuga ko umupaka ukora amasaha 16 aho bafungura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagafunga saa yine z’ijoro akaba ari saa moya za mu gitondo muri Tanzaniya na saa tanu z’ijoro.

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo guhuza umupaka byakozwe n’abayobozi b’ibihugu byombi ku itariki ya 6 Mata 2016 byakemuye ibibazo byinshi. Yagize ati “ Hariho ikibazo gikomeye cyane cyo kwihuta kwa serivisi z’abambuka mu bihugu byombi byaba ku bacuruzi ndetse n’abagenzi ariko ubu byarakosowe
    Ubu ikiraro cyarubatswe ikamyo zibisikana ari ebyiri ku kiraro ndetse n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bose bakorera hamwe byaba ku ruhande rwa Tanzaniya ndetse n’u Rwanda.

    Mbere y’uko umupaka uhuzwa inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zakiraga abagenzi bari hagati ya 900 ndetse 1000 ariko ubu umupaka wakira abantu bambuka umupaka bari hagati ya 2000 ndetse na 2500. Ikamyo zambukaga umupaka zije mu Rwanda zavuye kuri 80 ku munsi ubu zigeze 180.

    Umupaka wa Rubavu “ Poids lourd” ku isonga mu kwakira abantu benshi kubera serivisi nziza


    Kujya muri Kenya na Uganda ntibigisaba Passport indangamuntu irahagije
    Abantu basaga ibihumbi 45 ni bo babasha kwambuka umupaka wa Poids lourd uzwi ku izina rya Petite Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
    a. N’amazi abakongomani bayagura mu Rwanda
    b. Umupaka wa Petite Barriere ni umupaka wa kabiri ukoreshwa n’abantu benshi ku isi
    c. Nta munyarwanda ujya kwitabaza abishinzwe abinjira n’abasohoka kandi afite indangamuntu bafite ibyuma by’ikoranabuhanga Automated Passenger Clearance System (APCS) byashyizwe Poids-lourds kuva 2013 bifasha abaturiye umupaka (border community) mu rujya n’uruza hagati ya Rubavu na Goma bibafasha gukoresha indangamuntu yabo bambuka.
    d. Icyifuzo cyacu nuko umupaka wakora amasaha 24/24 byadufasha cyane

    Ni amwe mu magambo ya bamwe mu bakoresha umupaka wa Rubavu Petite Barriere ndetse n’ubuyobozi bw’umupaka wa Rubavu .

    Nk’uko bamwe mu bakoresha umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC babivuga kwambuka umupaka ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse uza no mu Rwanda biroroshye cyane.

    Niyonzima Innocent waganiriye n’Imvaho Nshya yambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokaasi ya Kongo yavuze ko afite indangamuntu bikaba bimworohera kujya muri Kongo Kinshasa. Yagize ati “ Iyo ngiye muri RDC nkoresha indangamuntu nkoresha icyuma cya PSC nkambuka ndetse n’iyo ngarutse ni ko mbigenza.”

    Umunyekongo Kasonila Moses yabwiye Imvaho Nshya ko kwinjira mu Rwanda uturutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byoroshye cyane ndetse ngo ibintu byinshi babihaha mu Rwanda. Yagize ati “ Mba mfite ikarita yanjye nkoresha iyo nambuka njya mu Rwanda kandi ni bintu byoroshye, gusa byadufasha cyane turamutse tubonye indangauntu nk’Abanyarwanda n’umupaka ugakora amasaha 24/7. ”

    Kasonila yakomeje avuga ko mu Rwanda baborohereza gukora ubucuruzi ndetse ngo ni na yo mpamvu bakunda kuza mu Rwanda. Yagize ati “ Iyo tuje gucuruza mu Rwanda bimwe mu bicuruzwa bikorerwa muri Kongo ntabwo dusora. Turacyafite ikibazo cyo kuba tutarabona indangamuntu y’ikoranabuhanga nko mu Rwanda ariko nituramuka tuyihawe bizatworohera nk’uko Abanyarwanda biborohera.”

    Umuyobozi w’umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC Tunga Guillome Salem avuga ko umupaka wa Rubavu ukoreshwa n’abantu basaga ibihumbi 45 ariko ngo hashyizweho uburyo bworoshye bwo gukurikirana abantu bakoresha umupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

    Yagize ati “ U Rwanda rwashyizeho uburyo bunoze bwo gufasha abantu gukoresha umupaka wa Rubavu. Abaturage baturuka mu mirenge irindwi ya Rubavu bakoresha indangamuntu n’igikumwe mu kwambuka n’Abakongomani baba bafite udukarita(jeton) tubafasha kwambuka twebwe tureba ko imyirondoro iriho ari iyabo.”

    Tunga yakomeje avuga ko ibicuruzwa binyura kuri uyu mupaka ari byinshi cyane kandi bikaba bifasha abaturage b’impande zombi kwiteza imbere. Yagize ati “ Ibicuruzwa biri ku kigero kiri hejuru ya 97% bigurwa mu Rwanda ndetse no kugeza no ku mazi.”

    Abakoresha umupaka wa Gatuna na Kagitumba baruhutse gusiragira kuri Passport

    Ku mipaka ya Kagitumba na Gatuna ihuza u Rwanda na Uganda himakajwe gukoresha indangamuntu. Abacuruzi n’abagenzi bakoresha iyi mipaka bavuga ko baruhutse guhora basiragira kuri Passport ndetse na Laisse Passe.

    Kaberuka Valantin avuga ko baruhutse byinshi harimo kwirirwa basiragira ku karere bashaka Passport ndetse na Laissez- Passer . Yagize ati “ Twaruhutse byinshi hari ukwishyura amafaranga menshi ya Pass Port ndetse no guhora usiragira ku karere ujya kureba ko PassPort yawe yabonetse . Ni iby’igiciro kuba ufite indangamuntu yonyine uva mu Rwanda ukagera Kenya nta muntu uguhagaritse ukagaruka.” Kaberuka avuga ko nta mihangayiko agihura na yo ahubwo asohoka mu gihugu igihe cyose ashakiye.

    Umurundi Nkirakumana Jean Pierre twasanze ku mupaka wa Gatuna yatangarije Imvaho Nshya ko serivisi bahabwa ku mupaka wa Gatuna ari nziza cyane ugereranyije no ku yindi mipaka yaba iyo muri Uganda ndetse na Kenya .

    Yagize ati “ Ntwara ikamyo nkava mu Burundi nkanyura mu Rwanda na Kenya ariko ku mupaka wa Gatuna ni ho haba serivisi nziza kandi zihuta . Iyo ushaka gusinyisha ujya ku murongo ukakirwa uko waje. Yagize ati “ Nta kimenyane, nta ruswa byose bikorwa mu mucyo. Mu Burundi turacyafite ikibazo kuko igihugu cyacu kitaratangira gahunda nk’iyo u Rwanda Uganda na Kenya bihaye yo gukoresha indangamuntu ariko babikoze kimwe nk’uko u Rwanda rwabikoze byatworohera cyane. Kwinjira mu Rwanda uturutse i Burundi n’ahandi turacyakoresha PassPort ni ikibazo kuri twebwe kuko igihugu cyacu kitarinjira muri iyi gahunda babikoze nk’uko mu Rwanda babikoze ubuhahirane bwarushaho kuba bwiza na serivisi zitangirwa ku mipaka zikarushaho ku banziza .”

    Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri MINEACOM Tayebwa James avuga ko gahunda yo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka yatangiye mu mwaka wa 2012 nyuma y’aho hamaze kugaragara ko hari ubucurizi bwambukiranya imipaka buciritse burimo imboga, inyama n’ibindi budakorwa neza uko bikwiye biturutse ahanini ku mbogamizi abacuruzi bahuraga nazo ku mipaka.

    Tayebwa yakomeje avuga ko icyahise gishyirwamo imbaraga n’ukubaka amasoko kugira ngo abacuruzi bato bacuruza amafaranga make bajye babona ibicuruzwa mu buryo bworoshye. Ikindi cyakozwe n’ukubahugura bagasobanurirwa imisoro bagomba gusora n’iyo bakuriweho n’ibindi byabafasha kwiteza imbere. Amasoko arimo kubakwa azaba arimo ibyuma bikonjesha kugira ngo ibicuruzwa bitaguzwe nk’inyama imboga n’ibindi bibe byabikwa neza. Hazashyirwamo kandi ibiro bishinzwe gutanga amakuru ku bikorwa bikorerwa ku mupaka n’ibindi. Aya masoko arubakwa ku mupaka wa Rubavu, Cyanika, Rusizi, ku Kanyaru Nyaruguru ndetse na Karongi.


    Nyuma yo guhuza umupaka wa Rusumo ikamyo zinjiraga n’izisohoka zariyongereye cyane
    Tayebwa yagize ati “ Mu bijyanye no gufasha abacuruzi bato kwiteza imbere hamaze gutangwa amafaranga agera kuri miliyoni 180 yahawe amakoperative agera kuri 40 yo mu turere icyenda duhana imbibi n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda . Hamaze guhugurwa abanyamuryango bibumbiye mu makoperative agera kuri 74 bakaba bahugurwa uburyo bwo gucunga umutungo wa Koperative n’ibindi.

    Ikindi cyakozwe ni ukongerera igishoro abacuruzi bato bakangurirwa kwegera ibigo by’imari nka BDF n’ibindi .Tayebwa avuga ko bafite intumbero yo gukomeza koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse no gukomeza gukorana n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.