Select Page

Forums Exposed The Rwandan Fake Economic miracle Reply To: The Rwandan Fake Economic miracle

#916
Rwanda

    Tariki 14/05/2017 umusaza wo mu karere ka Kamonyi yazaniye uyu mugabo utuye i Kigali umukobwa we w’imyaka 25 wize ibyo gukora muri hoteli aramumusigira, uyu mwana we yongeye kumubona tariki 26/06/2017 iby’akazi byaravuyemo ibindi…

    Se w’uyu mukobwa yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yamuzaniye umwana amwizeza ko azamubonera akazi ndetse ngo bazabanza mu mahugurwa y’amezi abiri kugira ngo atangire akazi. Ngo bakayakorera kwa Padiri i Kagugu baba no mu macumbi yaho.

    Aha hafi yo kwa Padiri niho uyu mugabo w’imyaka 45 yari yarakodesheje akazu k’icyumba kimwe, karimo umufariso. Niho yahise ajyana uyu mwana yari amaze guhabwa na se. Ariko iby’akazi byavuyemo ibyo kuba umugore we nk’uko uyu mukobwa abivuga.

    Uyu mukobwa afite imyaka 25 ati « Namaze iminsi aho muri iyo nzu akambwira ko ariko ngomba kujya mufata neza tukaryamana mu gihe atarambonera akazi. Tariki 07/06 nabonye azanye undi mukobwa ngo w’i Butare mu i Rango (Huye) ubwo nibwo noneho yatangiye kujya adusambanya twembi buri munsi akatwakuranwaho. Akatubwira ko nidukomeza kumufata neza aribwo azagira imbaraga zo kudushakira akazi. »

    Uyu mukobwa yazanye nyuma we afite imyaka 20, yamubwira ko azamushakira akazi ko gukora isuku muri Hoteli uyu wa mbere we akazamushakira ako guteka kuko ari nabyo yize.

    Aba bakobwa ngo yabahaga amafaranga igihumbi (1000Frw) buri munsi ngo abatunge. Bakomeza kuba aho ariko banibaza amaherezo kuko babonaga akazi kari gutinda kandi nawe akomeza kuryamana nabo gusa.

    Uyu mukobwa ati « twageze aho dufata umwanzuro wo kumwima, tumubwirako yatubeshye. Kuva ubwo arivumbura ntiyagaruka muri iyo nzu yari yarakodesheje aribwo muri icyo cyumweru Papa yahise aza ashakisha atugeraho arantwara. »

    Uyu mugabo wari ucumbikiye aba bakobwa ngo yanyuzagamo akabaka telephone zabo kandi akabwira aba bakobwa kujya babwira ab’iwabo ko bari mu mahugurwa.

    Aho yabakodeshereje yarababeshye

    Umuseke wagiye aho aba bakobwa bari barakodesherejwe inzu nto y’icyumba kimwe. Nyiri igipangu aba bakobwa bari bakodesherejwemo mu mudugudu wa Rukingu Akagari ka Kagugu Umurenge wa Kinyinya muri Gasabo avuga ko uyu mugabo yamubeshye.

    Ngo yaje gukodesha iyi nzu tariki 13/05 aherekejwe n’umukobwa uvuga ikigande ukora muri Hotel nayo iri muri aka kagari.

    Nyiri inzu ati «  Uriya mugabo aza gushaka inzu ntiyegeze abwirako hari abandi bantu bazayibanamo cyangwa ko azayibanamo n’umugore, yabwiye ko inzu ariwe uyishaka.uzayibamoariko hashize iminsi nsangamo abakobwa babiri bambwira ko babana nawe uwo mugabo ariko yagiye kukazi. »

    Uyu mugore nyiri inzu avuga ko yakomeje kujya abaza aba bakobwa ibyabo bakamubwira ko uyu mugabo wabazanye aba yagiye kukazi, bakamubwira kandi ko ari mwene wabo.

    Ati « rwose i Kigali ni ubucuruzi numvaga icya ngombwa ari uko yanyishyuye nubwo mu masezerano twagiranye harimo ko yemeye ko azayibamo wenyine.  »

    Uyu mugabo we avuga ko uwo azi ari umukobwa umwe

    Kuri telephone igendanwa yemeje ko uyu mukobwa wo ku Kamonyi yamuhawe na se ngo amushakishirize akazi akamukodeshereza inzu i Kigali kugira ngo nabona ibiraka ajye amurangira ari hafi. Uwo wundi w’i Butare w’imyaka 20 ngo ntawe azi, nubwo nyiri inzu we yemeza ko babagamo ari abakobwa babiri.

    Uyu mugabo wubatse uvuga ko afite imyaka 45 avuga ko atari uriya wenyine yari agiye gufasha kubona akazi ko hari n’abandi benshi yagiye akarangira mbere. Ahakana ko atigeze aryamana n’uwo mukobwa.

    Ati « Njyewe ndi umuntu w’umugabo mukuru ntabwo ibyo bishobora kumbaho bariya n’abantu bari inyuma y’abo nabanye nabo kuko urebye abo bana uvuga ukareba n’aho nakoze njyewe ndi umuntu ukuze, yaba ibyo binabaho ntabwo najya muri bariya bana najya mu bakuze kuko barahari kandi bameze neza bafite n’uko babayeho nkanswe bariya bana. Ikindi kandi uriya mwana turaturanye iwacu Kamonyi ubwo rero ntabwo nari gutinyuka gukora ibintu nk’ibyo. »

    Avuga ko yabakodeshereje ku Kagugu kuko ngo ariho aba ari kenshi kandi akora ibijyanye n’amahoteli uriya mukobwa wa Kamonyi yize. Kandi ati «  rero niho nabonaga nabasha gukurikirana umwana yagira n’ikibazo nkaba ndi hafi ye, ntabwo nari kumujyana ahantu ntari. »

    Uyu mugabo avuga ko umubyeyi w’uyu mwana waje kumutwara yagombaga kwihangana akazi kakaboneka kuko yashoboraga kumara n’amezi 10 akazi kataraboneka.

    Ingingo ya 196 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko hariho icyaha cyo « gukoresha undi muntu imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba cyangwa uburiganya. »

    Ingingo ya 197 ikavuga ko « Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka cumi n’umunani (18) y’amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7). »

    Urubyiruko, cyane urudafite akazi, rugirwa inama yo kwirinda abashobora kubashuka babakubiranye n’ubushomeri bakabizeza ibitangaza ariko nyamara ntabyo ahubwo bashobora kwisanga mu bikorwa nk’ibi aba bavuga, cyangwa ibibi birenze ibi byo kubagurisha (human trafficking).