› Forums › Kigali › Kigali city Jungle is bad for the environment › Reply To: Kigali city Jungle is bad for the environment
Mbese aho koko agafuniko ka biere ntikaba kagiye kumara amazi mu ngunguru?
ni kangahe twumva abapfuye baguye ku mihanda ntibagire gikurikiranwa, naho babarijwe bati nubundi byagaragaye ko bari abajuru?
kangahe twumva amazu y’abatavuga rumwe na leta n’amagereza bishya
kangahe twumva abahimbirwa ibyaha ngo n’ingengabitekezo kandi ntawe uyirusha agatsiko ka kagame gacagura abapfu n’abazima?
mbese amashuri meza yigamo bande niba koko ari ireme ry’uburezi?
ugerageje kugaragaza amarangamutima ye se anyuzwa hehe kandi ngo mu rwanda dufite kwishyira no kwizana no kutaniganwa ijambo?
ni byinshi wamugani bizamara amazi mu ngunguru, ariko burya si buno! kandi ngo burya umugore waryohewe n’urushako agirango akirusha abandi…