Igikorwa cyo gutera akabariro ni igikorwa kidakunze kuvugwaho rumwe kuri iyi si ya rurema.
Nkuko tubikesha urubuga http://www.elcrema.com usanga abagabo benshi cyane baba bibaza ibintu bakorera abagore babo ngo bishime igihe bari mu buriri bakabibura. Hari ibintu byinshi cyane ushobora gukorera umugore wawe akishima mu gihe uri mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Kutiharira igikorwa cyo kumusoma wenyineUmugore uwo ari wese muri we yumva akunze kuba yasomwa ariko abagabo benshi ntibazi ko gusoma umugore ku munwa cyangwa ukamusoma ku gahanga cyangwa mu gituza bidahagije kuri we.
Gusomana ni ikimenyetso cyerekana ko wishimiranye n’uwo ukunda, gerageza umusome ahantu henshi hashoboka ku mubiri we.
Bityo rero gusomana ni kimwe mu bintu bikomeza urukundo rw’abashakanye. Kandi ntuzemere ko umusoma wenyine nawe uzareke agusome kuko rukuruzi izava hagati yawe na we.
Banza utegure umugore wawe bishoboka
Benshi mu bagabo bakunze kuba bari muri rwinshi, ugasanga bafatiyeho batabanje gutegura abagore babo kandi ntago biba ari byiza kuko bishobora gutuma igikorwa kirangira nta n’umwe ugeze ku byishimo kandi ari byo biba bigamijwe.
Nkuko tubizi ko nta gikorwa kitagira intangiriro, ni nako umugore wawe aba ashaka ko mubanza mukanakina, munakoranaho mu buryo bwo gutegurana.
Abagore benshi bakunda iyo babateguye kuko baba bumva bameze nk’abari mu isi yabo. Si byiza gutera akabariro n’igihunga kinshi ufite impirita. Banza umutegure mbere yuko umwataka.
Kuvuga amagambo watekerejeho
Amagambo ubwira umugore wawe ugomba kubanza ukayatekerazaho bihagije n’ubwo akenshi usanga bikunze kugorana. Abagore benshi bakunda iyo abagabo babo bari kubabwira rimwe na rimwe amagambo atanasekeje, amwe dukunze kwita ubusutwa.
Ariko ngo hari n’abatayakunda, aya magambo rimwe na rimwe aba akenewe mu gihe muri ku buriri kuko ngo ajya anashimisha umugore bikaze.
Gerageza wandikire nk’ubutumwa bugufi umugore wawe umubaza nk’akantu yifuza ko waza kumukorera, kuko bituma agira amatsiko kandi bikanatuma yishima bityo mugatangira igikorwa ameze nkaho yibereye mu yindi si.
Kutagira urwikekwe rw’igitsina cyawe
Nk’uko byakunze kugaragara ko abagabo benshi bakunze kugira urwikekwe igihe bari gutera akabariro kubera ingano y’igitsina cyabo, ngo ntabwo ari byiza kuko abagore batabikunda.
Abagore benshi bakunda abagabo bigirira icyizere cy’ubugabo bwabo kandi bakanakoresha igitsina cyabo neza, uko bikwiye mu gihe bari gutera akabariro n’abagore babo.
Guha umwanya uhagije umugore
Abagore benshi baba bifuza ko nabo bahabwa umwanya mu buriri bakisanzura mu bitekerezo ndetse no mu magambo. Si byiza kwiharira ijambo mu gihe umugabo arimo atera akabariro kuko bituma umugore mukora igikorwa atakirimo neza.
Reka umugore agushimishe mu buryo ashatse
Benshi mu bagore baba bashaka gushimisha abagabo babo mu buriri ariko abagabo benshi ntibakunda kubimenya ko baba bari kubashimisha. Umugore wawe aba agira ngo umubwire ikintu kigushimisha nta bwoba ufite, igihe muryamye.
Ntuzagire ubwoba bwo kuba wabwira umugore wawe ibintu bigushimisha igihe muri ku buriri, byaba ibijyanye no gutera akabariro cyangwa mu buzima busanzwe. Kuko bizafasha umugore wawe guhorana ibyishimo kandi no guhora aharanira kubigukorera ngo akunde abone wishimye.
Guhanga udushya mu gihe muri mu gikorwa
Birazwi ko akenshi indyo imwe itera inzoka, ibintu bitajya bihinduka ntago ari byiza. Rimwe na rimwe, niyo mpamvu umugore wawe aba yifuza ko wazana udushya igihe muri ku buriri igikorwa cyo gutera akabariro.
Guhinduranya bumwe mu buryo mukoramo imibonano mpuzbitsina yanyu bishimisha akenshi umugore wawe. Ibyo twita position mu ndimi z’amahanga ni ngobwa ku byitaho cyangwa ku bikurikiza.
Uburyo bumwe bwaramurambiye kandi ngo buramunaniza bukanatuma yumvako nta kintu cyabaye kandi hari icyo wowe mugabo wagakwiye kuba wakora kugira ngo umugore wawe ahorane ibyishimo mu gihe muri gutera akabariro.
Kumwereka urukundo ruhagije
benshi mu bagabo bakunze kwiyibagiza ko bagomba guhora babwira abagore babo amagambo meza igihe bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Aya magambo meza dukunze kwita imitoma ngo ntagomba kubura igihe uri mugutera akabariro kuko atuma umugore wawe agushimisha mu buryo akenshi aba atanateganya.
Abagore benshi bakunda abagabo bababwira utugambo turyohereye kuko ngo bibafasha bikanabazana mu gikorwa neza, bimwe twita mood mu ndimi z’amahanga.
Ibi byari bimwe mu bintu ushobora gukorera umugore wawe ighe muri mu gikorwa cyo gutera akabariro akishima kurusha ikindi kintu cyari cyo cyose.