-
AuthorPosts
-
January 28, 2020 at 8:02 pm #204293Rwanda
IBINTU 10 UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO
1. Nukunda umuntu ntuzakunde uzagukemurira ibibazo ahubwo uzakunde utazemera ko uheranwa nabyo wenyine. Inshuti nyayo ntigukemurira ibibabazo ahubwo yo ubwayo n’iyo ufite ibibazo uyibonamo igisubizo.
2. Gukundwa ni icyifuzo ariko gukunda ni amahitamo y’umutima, ntuzigere na rimwe uhatira umuntu kugukunda kuko anagukunze kuko wamuhendahenze ntirwaba ari urukundo byaba ari impuhwe
3. Ntukemerere uwo ukunda ikitakurimo kugirango yishime ahubwo ujye utinyuka kumubwira ikikurimo wenda ababare ariko utamwiyeretse uko utari
4. Uzaharanire kwangirwa uwo uriwe aho kwemera gukundirwa uwo utari we. Ba uwo uriwe, garagara uko uri kandi ube wowe ubwawe uzabikundirwa n’uzanyurwa n’uwo uriwe.
5. Ntugakunde umuntu kuko abandi bamushima cyangwa bamukuratira, uzamukundire ko wowe ubwawe wumva akunyuze kandi wumva umukunda utabyihatamo.
6. Nujya ubona ikosa cyangwa inenge mu myitwarire y’uwo ukunda ntukabimuhishe ngo akunde yishime, jya umuhana mwiherereye ariko nimugera mu ruhame umurengere werekane gusa uruhande rwe rwiza.
7. Ntuzigere wumva amabwire ngo agutanye n’uwo ukunda ariko kandi nunayumva ntugaterere agate mu ryinyo ahubwo bijye biba intandaro yo kwisuzumira ukamenya ukuri kw’ibintu.
8. Ntuzigere na rimwe wishyiramo ko ugomba gukunda umuntu wiringiye ko uzamuhindura, niba uko ameze ubu wumva bitakunyuze wikumva ko ugomba kumukunda akazabona guhinduka nyuma.
9. Ntuzigere uhubukira gukundana n’umuntu kandi ntuzigere ukundana kuko n’abandi bakundana, uzakundane kuko wumva ubishaka kandi bikurimo ntuzabikore wigana abandi.
10. Icyemezo cyo gutangira gukundana uzabanze ugitekerezeho bihagije kuko igihe cyose utandukanye n’uwo mwakundanaga uba uhombye byinshi birimo igihe ndetse n’ibikomere ku mpande zombie. Ntuzarote na rimwe ukundana n’umuntu wumva ko ari ukwikinira, wumva ko ari ukuba wishimisha gusha, uzitonde ubikore ufite intego na gahunda ihamye.January 28, 2020 at 8:05 pm #204296RwandaUmukobwa Muto Mwiza Aba Abwiye Umuhungu(christian) Bari Begeranye Muri Bus Ati Niko C Wamfasha Ko Hari Ikintu Nshaka Ko Unkurira Mu Mabere?? Umuhungu(christian) N’ubwuzu Bwinshi Ati:urumva Nakwanga Kugufasha Koko??,ahubwo Mbwira Icyo Ushaka Ko Ngukuriramo. Umukobwa Ati:harikindi C Kitari Amaso Yawe Wa Njiji We?Urabona Igihe Wahereye Undeba Mumabere!!??????
January 28, 2020 at 8:51 pm #204297Rwandanakoze uburaya bw’umwuga
Amazina yanjye nitwa Sheila (ba Sheila mumbabarire kuba nitiranwa namwe), nakoze uburaya bw’umwuga igihe kingana n’imyaka 7. Uburaya bwanjye kari akazi nishimiraga kuko nibwiraga ko nta gishoro gihambaye bwansabaga, bwari akazi kampembaga neza kakanantunga rwose.
Nari indaya yo mugace ndetse nkaba n’indaya mpuzamahanga, muri make nari indaya y’inzobere ndetse y’inyamwuga ifite ubunararibonye mukazi kayo kugeza igihe naje kwatura ibyaha byanjye ndabyihana nongera kuba mushya(abakirisitu babyita kuvuka bwa kabiri). Maze kwihana ibyaha byanjye naje gushaka umugabo mwiza wankundaga cyane rwose ariko nirinda kumubwira ko nta nyababyeyi ngira(munda aho umwana akurira) kubera ko nari narakuyemo inda nyinshi nanjye ntibuka kubw’ibyago na nyababyeyi yanjye ibigenderamo ityo.
Tumaranye imyaka tutarabyara n’akana na kamwe umugabo wanjye yatangiye kunkekakeka anshidikanyaho cyane nkabibona manza kuryumaho sinamubwira ibyanjye byose n’impamvu tutabyara kuko nibwiraga ko nari kumutera intimba ikomeye mubuzima n’ukuntu yankundaga gusa hashize igihe mbitekerezaho naje kwigira inama yo kubimubwira nawe ambera imfura aranyumva dushakira hamwe umuti w’ikibazo. Umunsi twagiye gusenga nk’ibisanzwe umuvugabutumwa aravuga ati “Buri mugore wabuze urubyaro agende agure impano ashaka kubw’ubushobozibwe azihe abana badafite b’imfura kuri Mama wabo(abana badafite Mama wabo).
Naragiye ndabikora n’umutima ukunze numva bindimo kandi binshimishije gusa mfite icyizere cy’inyiturano yabyo nubwo byari bingoye kubihamya kuko nishinjaga byinshi byahahise hanjye ariko igitangaje nuko ntawe upfa kumenya inzira z’Imana. Ubu tuvugana mfite abana 3 abahungu 2 n’umukobwa 1. Na muganga wankuriyemo inda ikajyana na nyababyeyi yanjye yumvise ko ntwite biramutungura kuko atiyumvishaga ukuntu umugore utagira nyababyeyi ashobora gusama akabyara abana, gusa ibyo byose ntawundi wabikora Atari Uwiteka Imana yo mw’ijuru idatoranya k’ubutoni kuko nari kuzicwa n’agahinda ariko byose yarabyirengagije impa urubyaro indemera ishimwe rihoraho mumutima ndetse no murugo iwanjye. Buriya ntiwakumva ukuntu iyo mbona abana banjye nanjye hari igihe mba numva ari nk’inzozi ndimo nkumva ibinezaneza by’ibyishimo biranyuzuye nkisetsa umugabo akambaza ikinsekeje nkaceceka nkanga guhora musubiza ikintu kimwe burigihe kandi yarambabariye akambera imfura tukagumana mpaka Imana iciye inkoni izamba.
Umuvugabutumwa yarambwiye ati “Uwo nzasangiza inkuru y’ubuzima bwanjye nanyuzemo akabwizera akizera Imana ishobora byose akemera kugengwa nayo nawe azabona igitangaza gikomeye atakekaga ko gishoboka”, niyo mpamvu ndi nabasangije ubu buhamya bwanjye ngira nti “ Imana izagukorere igitangaza cyawe kandi kizakuremera ishimwe rihoraho mubuzima bwawe kandi Imana yakoraga ibitangaza kera nanubu irahari kandi iracyakora ahubwo tugume tuyegere duhora hafi twiyeza ubudasiba”, Amen.January 28, 2020 at 9:00 pm #204298RwandaUmusore yakundaga kugira umujinya cyane bikababaza ababyeyi be! Nuko ise afata umwanya atekereza icyo azakorera umwana we kugirango agabanye umujinya we!
Ise wumusore yafashe ahantu runaka ahubaka igikuta kiza anagitera irangi ryumweru! Ubona ko gikeye kbx!
Abwira umuhungu we ati uko uzajya ugira umujinya ujye utera umusumari kuriki gikuta.
Umunsi wa mbere umusore yateye imisumari 50.
Umunsi wa kabiri atera imisumari 45.
Umunsi wa gatatu atera imisumari 41
Uko iminsi igenda yiyongera imisumari atera ikomeza kugenda igabanuka
Kumunsi wa 20 ntamusumari numwe yateraga.
Nuko ajya kubwira se inkuru yibyishimo ko ntamusumari numwe yateye.
Ise yaramufashe amuzanb kuri cya gikuta aramubwira ati ‘kuramo iyo misumari yose nuko umwana ayikuramo’.
Nuko se arongera ati ‘iyo ubabaje umuntu uba umeze nko gutera umusumari mugikuta niyo mwakiyunga umusigira inkovu nkuko ujya gutera imisumari mugikuta atariko cyari kimeze utaragiteraho umusumari numwe!April 26, 2020 at 7:47 pm #204386RwandaUBUHAMYA BUREBA ABASHAKANYE NABITEGURA KURUSHINGA
Amazina yange nitwa Umwiza Nadia
Ntuye Rwamagana, mu murenge wa karenge
nashakanye n’umugabo wange dukundana ndetse dufata umwanzuro wo kubana ubuziraherezo.
Nkuko rero bigenda nyuma y’ubukwe ntakindi Couple ziba zitekereza uretse noneho amatsiko nokwibaza uko bazatangira kujya bahamagarana papa na mama runaka. Nubwo twe atariko byagenze.
Iminsi yarashize rero nkumva mfite amatsiko yo kuzabona ntwite ukwezi kwambere kurashira. Ndatekereza nti buriya ni mugutaha nako biranga. Natangiye guhangayikika rero nyuma yuko twamaze umwaka dutegereje.
Umugabo wange yambereye imfura ariko ntababeshye nge natangiye guhangayika nkumva ndigunze nkiherera nkarira.
Nibwo nabwiye umugabo ko dukeneye kujya kwa muganga. Twagiye mu mavuriro naza Hopital duhura n’abaganga batandukanye. Gusa baza gusanga umugabo wange afite ikibazo kintanga zigenda gake cyane kandi ngo zigapfa vuba.
Ngewe bambwiraga ko narimfite ibibazo by’imisemburo
Yatumaga imihango yange igenda nabi rimwe nkagira iminsi ihindagurika. Ndetse nama Infections.
byaratangiye nkiri n’umukobwa.
Twahawe imiti turagenda turayinywa twamaze indi myaka 2 twivuza byaranze.
Naje kwegera umuganga wari inshuti yacu wakoraga kuri Centre de Sante, muganiriza ikibazo cyange aza kundangira umuganga w’inshuti ye ukorera Kigali ukorana na Company y’abanyamalaysia maze umugabo wange anyemerera ko twamusanga tukareba niba haricyo badufasha.Twafashe umwanzuro tujya Kigali maze duhura nawe. Baduhaye imiti maze ngira kwizera ndayifata n’umugabo wange bamuha iye
Twarayikoresheje nyuma nahise mbura imihango mbanza kugirango nikwakundi yatindaga kuza, ariko ntangira kugira ibimenyetso by’umugore utwite. Nagiye kwa muganga barampima bambwirako nasamye. Numvise umutima wange wuzuye ibyishimo.
Imana rero ntitinza amasezerano twaje kubyara. Ubu umwana wange w’umuhungu agize amezi arindwi. Muminsi ishize wa muganga wange yaradusuye azanye nitsinda bakorana baraduhemba nukuri numva ndishimye. Nange mpita niyemeza kuzatanga ubuhamya bwange wenda hari uwo bwazafasha.
Wowe usomye ubu buhamya ndagusaba kubusangiza abandi harubwo bafashwa nkuko nafashijwe.April 26, 2020 at 8:30 pm #204387Rwandaabobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza
Ndi umukobwa w’imyaka 17 Nakundanze umuhungu duhuriye ahantu ikigo cyacu cyari cyagiye gukina.
Yari yiyicariye ahantu hirya atanatwitayeho rwose, maze udukobwa twari inshuti dutangira
kunyongoza ngo nshake uko namwendereza kuko two twaritwamutinye.
Bitari ukubeshya cg kwirya abobakobwa ntanumwe wandushaga ubwiza bose baranabyivugiraga
ninayo mpamvu bansabaga ko namwendereza wenda yareba ubwobwiza bwanjye bigatuma abaha
akanya ko kubaganiriza.
. .
Umusore yari yiyicariye atuje akurikiranye umupira arinawo wari
watuzanye aho kandi koko umusore nawe yarimwiza.
. Bacuti banjye bakomeje kunsaba ngezaho ndabyemera gusa
bitamfasheho ndababwira nti”Tugende
twicare hafiye mwendereze ariko namara
gusa nutugaririje ndahitanigndera”
. Barabyemeye niko kugenda twiyicazwa
hafiye ndamusuhuza n’abandi
baramusuhuza hanyuma ndamubaza
nti”ibitego batsindanye gute ko
ntarimpari se?”.
. We: (abanza guseka) ati ni kimwe
kubusa.
.
Njye: ko ubanje kunseka se?.
.
We: ntago ngusetse. .
Njye: nonese urandize?.
.
Yahise aseka cyane arambwira
ngo”impamvu nuko umbwiye ngo
ntiwaruhari kandi aho waruhagaze nakurebaga!”.
.
Numvishe nsebye mbura aho nkwirwa
ariko nihagararaho ndamubwira nti”ok
noneho umfashe nk’umunyamanyan
ga?”.
. We: wap bibaho kbs ahubwo ngufashe
nk’umuntu kuko ibyo aribimwe mubiranga
ikiremwa muntu.
.
.
. Twakomeje tuganira ubwo bagenzi
banjye bategereza ko njyenda nkuko nari
nabibasezeranyije baraheba kuko nanjye
numvaga naryohewe ntashaka kumuva
iruhande,
ntakubeshye nibwo narimbonye umuhungu nkumva nishimiye uburyo
aganiramo adashyize imbere ibikabyo
ahubwo yoroheje ibintu.
.
Byatangiye bityo kuko kwishuri ryacu
bakaniraga cyane nta 4ne nagiraga, tugiye gutandukana namubajije number
ye arazimpa nzandika kugapapuro.
.
Njyeze mukigo nakuyemo imyenda
sinibuka kuzivanamo ngonzibike aho
mbyibukiye ndazishaka ndazibura, umukobwa umwe muribabandi
twarikumwe ambwira ko bagenzi banjye
aribo bazinyibye nihagararaho sinatera
itiku.
.
Namaze iminsi ntamahoro namba mfite nkumva nkumbuye kubona wamuhungu
gusa nza kugira gutya nsaba umujama
umwe mukigo wari warananiranye
atoroka ko yanshakira number ze,
mubwira uko ateye n’amazina ye ahita
ambwira ati”sha sister uriyamujama uramushaka ho iki ko ntakeza ke kandi
nawe atagukundira kugutakariza
umwanya?”.
.
Nkimara kumva ayomagambo numvishe
ko baziranye ndishima cyane mpita mubaza uburyo twabonana we akomeza
kumbwira ko atari mwiza njye mvunira
ibiti mumatwi kuko nari naramusariye
bihagije pe.
.
Umujama abonye nahiye cyane yarambwiye ati”ok niba wanze kunyumva
wowe ushake umwanya nzakujyana
mukavumo ke aho aba mubonane”.
.
Byihuse nasabye uruhushya rujya
kwamuganga ndirembesha bampa undimukobwa arantwara,
gusa uwomukobwa nawe yakinaga
nyinshi twageze kwamuganga tumaze
kubona impapuro turibwerekane kwishuri
ahita yigira muze nanjye njyana na
wamujama kureba wamuhungu, tugezeyo nasanze arikumwe n’abandi
bajama babiri n’umukobwa umwe
mbabazwa nuko nasanze ari
kumukorakora.
.
. Tumaze kwijira wamujama wari
wanjyanyeyo yahise amuhamagara ati
ngwino uvugane n’aka ka baby nikakandi
nakubwiraga.
Wamuhungu yarahagurutse aza asa
n’udandabirana, kagakobwa barikumwe kandeba nabi
ukuntu,
twagiye hanze gato tuhageze numva
murinjye sinzi ukuntu mbaye mpita
musimbukira ndamuhobera cyane
ndamugundira nawe arandeka ariko biramucanga,
hashize nk’iminota itanu ndamurekura
numva nsa nuruhutse ariko ibimwaro
byari byandenze n’amarira yashotse.
.
Yahise ambaza ati”ubay’iki ko warize?”. .
Njye: ntacyo sinzi uko bije.
.
We: nonese niki kigutinyuye kuza hano
no gutoroka ishuri ngo uje kundeba?.
. Njye: nahise nonjyera kumva ntazi uko
mbaye amarira arashoka ntangira gutitira
ndamubaza nti”urankunda?”
.
Yahise yikanga ati”umva muko mbabarira
wikuremo ibyo bikurimo ntuzonjyere narimwe kuntekereza kuko njye ntakeza
kange ntarukundo nabusa n’igirira.
Njye chr wanjye wambere ni
ibiyobyabwenjye kandi n’inshuti zanjye
zambere n’izo dusangira
ibiyobyabwenjye maze ibindibyose n’ubusa.
Ikindi ndagusabye ntuzongere kuza hano
kuko sinkeneye namba kukwangiza dore
uracyari muto genda ukurikirane ishuri
ryawe utuje uzaba ukundana
haracyarikare kandi n’abasore beza mugihugu barabyiruka burigihe
ntuzababura bagifite n’ubumuntu naho
njye wangiritse ntakindi nakumarira
usibye kugukururira ibibazo gusa gusa
ntakindi.
Mfasha rero uve hano sinshaka namba kukwangiza njye nkorana n’abamaze
kwangirika n’abo gusambana nabo
ntibabuze……………!!!
.
Umuhungu amaze kumbwira kuriya
nahise numva nshitse intege amarira
aramanuka, agahinda karandenga ndetse arangije ahita amfata ukuboko
arambwira ati”kwanza tugende
nguherekeze usubire kwishuri”.
.
Twaragiye angeza kurupangu rwaho
yabaga ahita ansezera ati”ceceka kandi ugende ahamoro ndetse ujye uhora
uzirikana ibyo nakubwiye ko ntashaka
narimwe konjyera kukubona hano”.
.
Narasohotse ndagenda ariko nacitse
intejye kuburyo numvaga nsuzuguritse cyane ntacyo maze ariko biratinda njyera
aho nyamukobwa wari wanzanye
kwamuganga yari yambwiye ko
ndibumusange muri Geto yabasore
nsanga rwahanye inkoyoyo umujinya
uranyica nicara hanze nihebye cyane bagezaho barafungura batangira
kunzanaho imozozo narimbahitanye.
.
Umukobwa yahise yitunganya nicaye
hahandi njunjamye bayobewe icyo
nabaye gusa umukobwa we kuko yarazi aho nari nagiye yahise atekereza ko
wenda bampohoteye agiravuba
turagenda tugeze mumuhanda ambaza
uko byagenze ndamubwira arahigima
araceceka turagenda no mukigo
mbibwira agakobwa twari inshuti cyane kangira inama yo kubyikuramo
kakanabimfashamo kamba hafi ariko
bikanga nkumva iteka wamusore
akaguma kunza mumutwe.
.
Ntakubeshye nanjye nibazaga ibiri kumbaho bikanyobera nkibaza niba yaba
yarandoze bikanyobera,
naje kugera aho biranga burundu nsa
numurwariye yewe ntangira no
gutsindwa numvishe binyobeye nonjyera
kwigira inama yo gusubira kumwiyahuraho wenda akanyica.
.
Nasabye uruhushya rwo gutaha
bahamagara murugo barabibabwira
murugo barabyemera ngo ntahe
ndangije nsohoka ikigo ngana kwawamusore.
.
Njyeze kurupangu natinye kwinjira
igitima kiradiha ariko biba byabindi ngo
amatwi arimo urupfu ntiyumva ndasunika
ndinjira ngenda ngana kukazu yabagamo nkoze kumuryango numva harabarimo
bikanze kuko imirindi yabo nayumvaga
idiha n’icyuka cy’ibitabi bikaze kinshi
ndikanga ndanga ndinjira ngezemo
nsangamo ibisore bibiri bifite ibyiso
byashiririye ndetse nawamusore narinje kureba nari narihebeye.
akimbona mbona acitse intege aba
arahagurutse ashaka kunsanganira
byabisore biramufata biti”Tuza sha reka
umwana yinjire” ubwo kimwe cyahise
kiza kinsanga gihita gishyiraho akugi umusore atakamba ngo nsohoke numva
nanjye ndatinye noneho mbona ko ibintu
bikomeye nshaka gusohoka cyakindi
cyafunze kiba kiramfashe kiti”garuka
sha”.
. Cyatangiye kunkorakora kindigata
kumatama kinuka ikintu bise urumogi
kandi gitinyitse cyane.
Natangiye kurira kiba kirankanze kiti
ceceka se nyine wanshinziwe,
haruwakuzanye hano?. .
Ntakubeshye nubwo narimfite ubwoba
numvaga mumutima wanjye mfite
n’ibyishimo kuko narebaga ukuntu uwo
nihebeye yampangayikiye cyane nkumva
basi njyize akizere kuko yaba ankundaho nkumva mumutima nibura ndatuje
umuhangayiko narimfite uragabanyutse.
.
Byageze aho mbona noneho ararakaye
aba akuye uryuma rurerure munsi
y’uburiri ahita afata kimwe ati”ndavuzengo mwese mbabure hano
mutarabyutsa ibisazi byanjye”.
Byabisore byahise bihekenya amenyo
bimureba nabi biragenda abonye biranze
mbona agaruye agatima yicara kuburiri
yifata mumutwe ariruhutsa. .
.
Murinjye nagize ubwoba buvanze
n’ubwuzu nkumva namwegera
nkamuhobera nkamuguyaguya ariko
nanone nkagira ubwoba ndebye urwuma afite uko rureshya nkanibuka n’ukuntu
arukurayo yarafite umujinya.
.
Igihe narwanaga n’umutima yahise
ahindukira arandeba nubika umutwe
ndarira ahita ahaguruka araza amfata ukuboko anyicaza kuburiri akurura
agatebe kari karihirya akantereka imbere
anyubura umutwe duhuza amaso
ati”Mubyukuri urashaka iki?”
.
. Njye: (n’amarira) nti”nukuri ntako ntagize
ngo nkwikuremo,
narwanye numutima nshaka
kukwikuramo birananira aho kugirango
umvemo ahubwo nkarushaho
kukwiyumvamo no kwiga byananiye ubu ndatashye nicyo narinje kukubwira.
.
Akimara kumva ayomagambo yacuritse
umutwe hasi gato asa nutekereza
hanyuma ahita ampobera cyane anshyira
mubituza numva noneho byose bibaye bishya ibyishimo bintera amarira
adasanzwe ndarira cyane nk’umwana
bakubise,
anyubura umutwe andeba mumaso
arambaza ngo”nonese ko urira kandi
ntago iki aricyo washakaga?”. .
Njye: (n’ikiniga kinshi mfureka cyane)
mvuga ibitumvikana neza nti”nukuri
ndagukunda”.
.
Ubwo nawe nagiye kubona mbona arahindutse mumaso arambwira
ati”Nanjye ndagukunda kurubu,
burya wamunsi wavuye aha naruseho
kukwiyumvamo bidasanzwe
ngutekerezaho burikanya ariko
njyerageza kubirwanya kuko ntifuza namba kuzagira uruhare mukwangirika
kwawe,
none rero ubu mbuze icyo nakora kuko
mbona kukwihunza nabyo ntacyo biri
kumara.
. Nahise nsara noneho mba
ndamusimbukiye ndamugundira
amagambo aranshirana numva naguma
mufashe tukigumanira.
.
Byagezaho aranyiyaka ati”gerageza gutuza muriwowe nanjye ndagukunda
gusa kuzajya uz’aha byo byibagirwe,
hanyuma kandi mgwino tugende
nguherekeze gutega utahe ntiwabireka”.
.
. Sukubeshya natahanye ibinyamuneza
bitangaje kuburyo nibazaga ucyo
ndibubwire murugo kandi babona
ndimutaraga.
.
.Maze kugera murugo nagerageje
kwirwaza banjyana kwamuganga babura
indyara, murugo baranyiha ngo narinkumbuye
ndabeshya.
Banyitayeho iminsi ibiri arinako mvugana
na Chr nakunze bidasanzwe mubuzima
bwanjye kuburyo nanjye nibazaga niba
hari cishwaha yampaye bikanshanga, nasanze ari umusore windakemwa
mumico no mumyifatire kuko
yanganirizaga neza binejeje kuri 4ne
ndetse akampa n’impanuro nkumuntu
unyifuriza ejo hazaza hazima.
Ntiyanyemereraga ko twavugana amasaha akuze akambwira ngo nduhuke
kuko kuvugira kuri 4ne ninjoro byanteza
ababyeyi cg kurwara umutwe,
akansaba kugabanya ibisazi by’urukundo
binyirukamo kugirango nzabashe
gukurikirana mwishuri neza. .
Igihe cyaje kugera rero cyo gusubira
kwishuli sinabimubwira ko ndibugende
kugirango nze kumukorera Surprise,
ndagenda ndakatisha kuko papa
ntiyarafite umwanya wo kuntwara ariko byarananshimishije.
nicaye ntegereje ko amasaha agera
numvaga nashyuhagujwe hanzamo
igitekerezo cyo gushaka akantu
namugurira ko kumushyira ndagenda
ngura akarabo n’agapira keza cyane katukuraga,
nicaye mumodoka nagiye nibaza
kucyaba cyaramuteye kwishora
mubiyobyabwenjye n’ukuntu yari
umusore mwiza kandi w’imico myiza
biranyobera gusa niyemeza ko nzakimubaza kandi ngakoresha uko
nshoboye ibiyobyabwenjye
nkabimukuraho.
.
Njyezeyo nururutse mumodoka amaguru
ntayakoza hasi ntira 4ne ngo muhamagare kuko yari yarambujije
kujyera iwe kubwibyago ntiyacamo.
Numvishe ntaye umutwe mara nk’iminota
20 ntegereje nanayinyuzamo bikanga
mfata umwanzuro wo gufunga umwuka
nkasubira iwe yashaka akamena, niko gufata akayira njyayo njyeze
kugipangu ndasunika ndinjira nerekeza
kunzuye njyeze kumuryango numva ijwi
ry’umukobwa usa nuri gukorerwa
imibonano numva mbaye nkumusazi
nkoze kumuryango numva yamajwi numvaga ngo cwe.
.
Nabuze icyo nkora ndakomanga
barafungura mbona koko ibyo numvaga
nibyo,
umukobwa aryamye kuburiri cher wanjye ariwe ufunguye yambaye Essui mains
(isume), akimbona mbona abuze icyo
akora nanjye mpita mba nkigicucu njyiye
kwikubita hasi arampfata ahita anjyana
kuburiri abwira wamukobwa anamubwira
nabi ati”vamunzira kandi hita wambara ujyende”
.
Yarampungije anyitaho bishoboka maze
nanjye sukwigwendekeza we!,
gusa umwanya namaze nshecetse
mpumirije anyitaho yanyiyegamije natekerezaga icyo nakora nkibaza niba
namubwira nabi bikanshobera burundu.
.
Yakomeje kunyitaho akajya anzunguza
nkaceceka ajyezaho yenda kurira numva
ko yataye umutwe mpita nkanura amaso nkimureba amarira ahita anshika
aramanuka kubwinshi nawe akajya
ayahanagura ansaba imbabazi
arambwira ati”chr nukuri mbabarira
wihangane ureke kurira urabizi
narabikubwiye ko nanjyiritse nubwo ngukunda mfite imico mibi yananiye
yamaze kumbaho akarande niyompamvu
ntashakaga ko ukomeza kunkunda kuko
ntagukwiye.
Ubundi nahoze ndi nkabandi nderwa
n’ababyeyi bampa indero nziza ariko nkimara kubatakaza nananiwe kubyakira
kuburyo mba numva ntakintu nakimwe
cyanshira mumutuzo usibye
ibiyobyabwenjye kandi nyuma yo
kubinywa akenshi binyobora nabi
ugasanga nkoze nkabiriya unsanzemo, nahoranye mushiki wanjye wankundaga
yapfiriye rimwe n’ababyeyi banjye
yarajyeze mukigero nk’iki cyawe,
niyompamvu numva nkubashye akenshi
iyo nkubonye nkubonamo ishusho ye,
twari dutuye dutunze ntacyo tubuze hanyuma duterwa n’abantu murugo twari
dutuye muri congo ari ninjoro bica data
na maman babaza amafaranga,
nyuma mushiki wanjye nawe yashatse
kubyivangamo bamurongora ndeba
barangije bamuteragura ibyuma mbireba aho nari nihishe,
nari naraye mvuye kwa Tante kubasura
ntawaruzi ko natashye arinayo mpamvu
narokotse kuko bari baziko ntahari.
kuva ubwo congo nayanze urunuka
nyivamo nza inaha yewe na Tante ntazi iyomba ubu uko niberaho nimumiguruko”.
.
S’ugukabya chr ibi yarangije kubivuga
twese twarize,
bwambere mbona amarira ye ntari
narigeze mbona narimwe. numvishe ndushijeho kumukunda
naniyemeza kuzakora burikimwe cyose
gishoboka ariko bikamushiramo.
Uwomunsi ntacyo yambajije kijyanye no
kuryamana ahubwo namuhaye ibyo nari
namuzaniye turateka ndarya ahita amperekeza kwishuri ninjira mukigo.
.
Hashize iminsi yaje kurwara nshaka
ibinyoma mbeshya njya kumusura,
njyezeyo mukorera ibishoboka mwitaho
nyuma ansaba ko nataha ariko ndebye uko ameze birananira kugenda ndarara,
murabyumva namwe twagize icyo dukora
gusa ntabeshye ninjye wabimuhatiye
atabishaka ngamije ko atazonjyera
kubikorana n’abandi ananyemerera ko
atazonjye kunsha inyuma. Kurara byaje kunkoraho biba birebire no
murugo baraza bamwishyiramo cyane
ndetse papa amujyendaho akamurega
nkamurwanaho nanjye njyera mba
igicibwa.
. Nyuma baje kumpima bansangana inda
na sida nkibimenya kubyakira
byarangoye igihe nateganyaga kujya
kubibwira chr ngiye kumva numva ngo
yapfuye mba nk’umusazi gusa njya
kumushyingura ndyumaho. .
.
Nyuma Ubu mfite umwana wumuhungu
wamezi abiri,
sida narayakiriye ndafata imiti nk’abandi
gusa ntakubeshye papa simwiyumvamo mba numva ariwe wicishije chr.
.
MURAKOZEMarch 9, 2021 at 1:02 am #205094RwandaMinisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yashimye ikipe y’Igihugu y’Amagare
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yashimye ikipe y’Igihugu y’Amagare. Ati: “Ibyo mwakoze turabibashimira, mwahaye ibyishimo abanyarwanda. Abanyarwanda bose bamaze kumva ko aho mugiye nta mpungenge muzitwara neza”.
Minisitiri yamenyesheje abakinnyi ko agahimbazamusyi kamaze kuganirwaho ku rwego rwa Minisiteri ku buryo bazagahabwa bidatinze.
-
AuthorPosts
You must be logged in to reply to this topic.