Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Urwanda rukeneye indi revolution !!!

#1110
Rwanda

    Urwanda rukeneye indi revolution !!!

    Police yacu ikabije ubuswa / amateur … byibuze nibahimba icyaha bajye banagihimbana ubuhanga:

    1. Police ruriya rwego nabonye buririyeho bafungura igipangu isanzwe irugendana? Cyangwa ni uko yari izi ko batari bufungurirwe? Isanzwe se ijyana abanyamakuru iyo igiye gufata abanze kuyitaba nkuko ibivuga? Ibi bintu ni mise en scene ikaze cyane!

    2. Reka twemere ko uriya muryango ukurikiranyweho kunyereza imisoro ariko se itegeko ko risobanutse Adeline ko ariwe nyiri company (yazunguye umugabo we) kuki atariwe batwaye gusa? Ubu koko imisoro yishyuzwa company isaba ko n’abana bose batwarwa? Urundi rubanza rw’imisoro muzi batambikanye umuryango wose ni uruhe? Icyaha uyu muryango wakoze cyirazwi wa mu gani wa Diane …

    3. Twemere ko Diane yibye list y’ishyaka rya PS Imberakuli agakuramo urupapuro rwose akarukoporora ari naho hajemo abavugwa bapfuye! Nkuko Police ibivuga …. Ndibaza nti ese iyo list ko ibikwa aho bandikiraga amashyaka (MININTER / MINIJUST / RGB ) ni gute NEC yamenye ko ayo mazina avuye kuyindi list ba nyirayo batatabaje? Nabyo reka tubyemere none twibaze tuti Diane yayikuye hehe? Tuvuge ko bafite uri bwirege akabyemera ko yayimuhaye …. ariko se tubihuze no kuba mu mashyaka yose yemewe mu Rwanda ishyaka 1 ariryo ryifashe rikanga gushyigikira Kagame no Kwiyamamaza rikigumira hagati!!!

    Iyi Police ni umuti wa menyo!!!! Nibutse ko hari uwayitumye ntago yabyibwirije ….