Select Page

Forums Crazy World Paul Kagame shameful denial of African Union Values Umuturage watemye DASSO yarashwe na Polisi ahita apfa

#627
Rwanda

    Umuturage watemye DASSO yarashwe na Polisi ahita apfa

    Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2017, umuturage wo mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda yarasiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe ahita apfa. Aha kuri sitasiyo ya Polisi yari yahagejejwe kuri uyu wa Gatatu akurikiranyweho icyaha cyo gutema umukozi w’urwego rwa DASSO akoresheje umuhoro.

    Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Namahoro Jean Bosco yarashwe n’abapolisi ubwo yageragezaga gutoroka mu gihe yari akinguriwe hamwe n’abandi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe bagiye mu bwiherero. Amakuru y’iraswa ry’uyu musore yanemejwe n’ubuvugizi bwa Polisi y’u Rwanda.

    ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Namahoro Jean Bosco yarashwe n’abapolisi kuko babonaga agiye gutoroka kandi ntakundi bari kubigenza mu gihe yari akurikiranyweho ibyaha bikomeye byo gutema ushinzwe umutekano akoresheje umuhoro.

    ACP Theos Badege ati: “Ni umufungwa wagerageje gutoroka hanyuma abapolisi bari bari ku kazi nta bundi buryo bari basigaranye, usibye kumurasa kuko yari atorotse kandi yari yarakoze icyaha kiremereye. Ni umuntu watemye DASSO n’umuhoro mu gahanga. Ari umupolisi wabikoze, yabikoze kuko yari azi uburemere bw’icyaha cy’utorotse, ikindi no kuba yatorotse nawe yari afite inkomanga ku rwego ruremereye rw’igikorwa yakoze. Nta bundi buryo rero umupolisi yari asigaranye nyuma yo gukora icyo amategeko amutegeka byose”


    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege

    Uyu muturage wo mu Kagari ka Ruganda, Umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatatu yatemye umukozi w’urwego rwa DASSO witwa Venuste Ndahagaze ubwo yari mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko.


    Iyi niyo nzu DASSO yasenyaga umuturage aramutema amukomeretsa cyane mu gahanga


    DASSO watemwe yajyanywe kwa muganga avirirana cyane nyuma yo gutemwa n’uyu muturage warashwe ashaka gutoroka