Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings UBUTUMWA BUGENEWE ABATAVUGA RUMWE NA LETA YA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE

#460
Rwanda

    UBUTUMWA BUGENEWE ABATAVUGA RUMWE NA LETA YA PAUL KAGAME N’AGATSIKO KE

    Mbanje kubasuhuza bavandimwe banyarwanda dusangiye agahinda ko gukandamizwa n’ingoma mpotozi y’agatsiko ka FPR inkotanyi!

    Nitwa Uwababaye, nkaba ndi mu kigero cy’imyaka 39. Intambara yashojwe n’inkotanyi muri 1990 nari muto ariko nkaba narakundaga gutega amatwi nkanakurikirana amakuru ku gihugu cyanjye!

    Muri 1990 ndabyibuka abiyitaga inyenzi batera nari navuye ku ishuri ndi murugo, hari nka saa kumi n’igice, ubwo nafunguraga radio numva itangazo rivuga ko umwanzi yateye u Rwanda aturutse muri Uganda. Nahise numva umutima undiye, ndabyibuka muzehe wanjye atashye nafashe igitabo cy’amateka cyariho n’ifoto ya nyakwigendera umwami Kigeli nereka papa, ndamubwira nti uziko ya ngoma ya kalinga bashobora kuba ariyo bagaruye!

    Uumusaza yarahigimye, ndetse n’amarira amubunga mu maso. Nka Saa mbiri z’ijoro twagiye gusura sogokuru aho yari atuye hari nk’iminota itanu kugera iwe, nibwo twatangiye kuganira kuri iki kibazo.

    Uyu sogokuru akaba ari umwe mu bagabo b’inkorokoro bavuye hirya no hino bagahurira i gitarama ubwo bipakururaga ingoma ya cyami.

    Ndabyibuka ijambo yatubwiye ntazibagirwa,yagize ati: ”Arega bana banjye ntimugire ngo bariya batutsi nicyo kibazo, ati akaga tugiye guhura nako ni aka bamwe muri twe bashyize ibifu imbere bakaba bagiye gutanga igihugu”. Nashatse kumubaza byinshi, arancyaha ati nawe uzirebera mwana wanjye. Ndabyibuka yari yaduteguriye n’urwagwa rw’ubuki rumwe bita inkangaza, gusa njye bamfatiraga umuheha ngo ntasinda!

    Twakomeje kuganira sogokuru asa nuduhanurira, nibwo yavuze ati bana banjye ndabona aho mugiye kujya atari heza, ati kandi hazagaruka mbarwa. Kubera ko yakundaga kuvuga mu migani azimiza hari ubwo bimwe byanshoberaga!

    Ikintu nibuka yatubwiye ni uko yavuze ati: “ Arega aba bavamahanga nta gatege bifitiye, ati gusa turabazi batunzwe n’amayeri, ati kandi bamwe muri twe barashukika, ati tegereza uzambwira!

    Uyu musaza twaganiriye byinshi cyane kandi amasomo yampaye yatumye ngera aho ngeze!  Mu masomo nafashe yambwiye ko: “ Ntuzagambanire ubwoko bwawe, ntuzashukwe n’iraha, ujye ukenga ntugahubuke, ntuzapfe gukurikira buhumyi ab’iki gihe, n’ibindi byinshi! Nkaba mwifuriza aho ari ikiruhuko kidashira!

    Sinazinduwe rero no kuvuga ibigwi n’imyato sogokuru wanjye,ahubwo nazinduwe no kuganira na bagenzi banjye dufatanije urugamba rwo kwibohora ntitaye ku bwoko cyangwa akarere. Nazinduwe no kubibariza ibibazo mbona muri opposition nyarwanda, aho mbona ifite uburwayi nakwita ko bwenda kuba cancer, ariko nkaba mfite icyizere cyuko bwazakira amazi atararenga inkombe!

    Imyaka igiye kuba hari 25, abanyarwanda twongeye gutsikamirwa n’ingoma y’agatsiko karongowe (kayobowe) na kizigenza Paul Kagame, aho kica uwo gashatse, kanyaga uwo gashatse, kagasenyera uwo katifuza katitaye ku bwoko bwe cyangwa akarere ndetse n’idini!

    Ibi rero biranyibutsa ubutumwa sogokuru yampaye, aho yagiraga ati nta bumwe, muzamera nka TWA dushwiriri! Ati amayeri niyo abatunze abo bavantara, ati bafite imitego myinshi! ESE bavandimwe dusangiye gupfa no gukira muri uru rugamba rwo kwibohoza, uyu musaza hari aho yabeshye?

    Reka mbibarize, muri iyi myaka hafi 25, mwambwira umubare w’impirimbanyi zimaze kwicwa cyangwa kujyanwa bunyago mu mabagiro y’ikami?

    ESE aho ubu butumwa bw’uyu musaza ntituri kubwirengagiza dore ko bagenzi banjye nagiye mbubaha ariko bakabusuzugura? ESE twaba dukenga mbere yo kugira icyo dukora?

    Mwambwira intwari nyinshi zagiye zihubuka NGO zihamagawe mu mishyikirano, bikarangira zijyanywe mu mabohero mu Rwanda, bikageza n’aho bamwe baherutse kuyagwamo? Gusa Imana ibahe amahoro n’imigisha bapfuye gitwari.

    ESE mwa bantu mwe, aho mujya mwibuka iki kibazo muzehe yambwiye cy’amayeri? Ko ujya kubona ukabona umuntu ahurudutse i Kigali, reka si ugutuka Kagame akiva inyuma, bamwe muti kaze mboga zizanye, ntimubanze NGO mutekereze kuri iyo bombe mwitegeje? Mwabonye uko amashyaka yanyu ari kugenda asenyuka?

    ESE aho ntimwaba munyurwa na duke, ESE aho muzehe ibyo yambwiye ntimubona ko aribyo, aho yagiraga ati: Arega nta gatege bigirira usibye uburyarya n’amayeri?

    Ikindi nibarizaga bagenzi banjye, ubundi mwumva koko buri wese muri twe azaba perezida w’igihugu? Aha mwibaze kandi munisubize.

    Ariko ubundi turwanira rubanda nkuko tubivuga cyangwa turishakira urugwiro (presidence)?

    Kuki amatiku akomeje kugaragara mu barwanya ingoma y’agatsiko? Ubu koko twicaye hamwe twamara kabiri tudafashe abari kutuzanamo umwiryane? Umwanzi wacu we ahora yisekera kuko adusenyagura nta nurusasu rwe rupfuye ubusa!

    Gusa ndabaza abanyarwanda banyotewe n’impinduka, mwatubwira ko abantu baregwa kuba baragambaniye igihugu bakakigurisha ku bavantara, ko hari andi makiriro tukibatezeho cyangwa tukibatezho?  ESE aho ntibaba bari kwishakira amasaziro natwe tugakomeza kuboma inyuma?

    Ikindi nisabira abarwanya leta y’agatsiko: Mwambwira ni iki kibura NGO abantu basenyere umugozi umwe, ko abo turwanira n’ubundi benda kudushiraho muzayobora ba NDE?

    Mubona izi ntambara murimo kuri Facebook zizabageza kuki koko?  Arega nta soni ukabona umuntu w’umu docteur aririrwa ashondana n’abashumba (intore) kuri facebook, aho kuba nibura ari kureba uko yasobanura ibibazo hirya no hino ugasanga amasaha 24 ari kuri Twitter na Facebook!!!!!

    Gusa bamwe ntawabarenganya bari gufata irya pension nta wundi murimo bafite, kandi igihe nikigera tuzabahembera aya Facebook!

    Nkaba rero nsoje ubu ubutumwa mpamagarira rubanda hamwe n’abanyapolitike ko igihe kigeze tukisuzuma, tukava mu bidutanya kuko amaherezo abaturage bazadufata amatwi baturega ko twabatereranye igihe kingana gutya!

    Iri hangana RYA hato na hato dusanga ku mbuga zinyuranye no mu binyamakuru, turebe uko ryagabanuka, amagambo make ibikorwa byinshi! Tuve mu magambo yo gushondana tujye mu bikorwa kandi tumenye uwo turwana nawe n’icyo turwanira ndetse n’abo dushaka gukura ku ngoyi abo aribo. Politiki ikeneye kuvangwa no gushyigikira ingabo kuko politiki yonyine nta gufata umuheto ntibyakuraho Kalinga nshya yitwa FPR. Twese hamwe tuzatsinda!

    Ijisho rya Rubanda

    Uwababaye