Select Page

Forums Exposed Ingabo Za Rwanda National Congress Ziciwe mu Bitero bya FARDC Theogene Rudasingwa mu bufatanye na FDLR

#204160
Rwanda

    Theogene Rudasingwa mu bufatanye na FDLR

    Theogene Rudasingwa Hahishuwe amakuru y’ibanga  mu gitabo kigaragaza isano hagati y’umuyobozi wa FDLR muri Kivu y’Amajyepfo, Colonel Hamada, hamwe na Salama Kikwete, umugore wa Jakaya Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania.

    Iki gitabo kivuga ko Hamada ari mu bufatanye na Faustin Twagiramungu n’abahoze muri FPR bahunze igihugu, RNC ya Theogene Rudasingwa, ubu ni ISHAKWE, aho bashakaga gukura mu buyobozi bwa FDLR abantu bashinjwa uruhare muri Jenoside. Abo barimo Mudamucura, Byiringo na Pacifique Ntawunguka “Omega”, uyobora ibikorwa bya FDLR muri Kivu y’amajyaruguru.

    Ibiganiro hagati y’izi mpande uko ari eshatu ngo byabereye muri Tanzania, nyuma ya pasiporo z’icyo gihugu zahawe Hamada na Wilson Irategeka uyobora CNRD yitandukanyije na FDLR, iheruka kwihuza na Faustin Twagiramungu.

    Aya ni amakuru yakusanyirijwe mu rukiko rwa Stuttgart mu Budage, yasohotse, agaragaza ko umutwe w’abarwanyi wa FDLR wagize ingwate abarwanyi bawo n’imiryango yabo, mu gihe hari n’abakomeza kuwufasha mu migambi yo gutera u Rwanda.

    Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko ibi ari ibyashyizwe hanze na La Libre Afrique,  nyuma yo gusoma igitabo cya paji zisaga 600, cyanditswe hashingiwe ku makuru yatanzwe mu rubanza rw’abantu babiri bari abayobozi ba FDLR, Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije. Bahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bakoreye muri RDC.

    Abo bari abayobozi b’uwo mutwe washinzwe n’abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baburanishijwe n’urukiko rwa Stuttgart mu Budage mu 2011-2015.

    Icyo kinyamakuru kivuga ko nyuma yo gusoma icyo gitabo, bigaragara ko kiva imuzi imiterere ya FDLR n’imigambi yayo mu kwigarurira u Rwanda. Ni igihugu bahunze ubwo bameneshwaga mu gihe cya Jenoside.

    Mu mibereho ya FDLR, ngo hashyizweho amategeko agena uduce runaka bitewe n’aho abarwanyi baherereye, ayo mategeko akanagenga abarwanyi kugeza no ku bo bashakanye.

    Kiti “Buri muntu wese uri muri FDLR agomba gusaba icyangombwa kugira ngo ave mu mutwe cyangwa agace atuyemo, yewe n’ubwo yaba agiye ku isoko; agomba kwerekana icyangombwa kuri bariyeri zo mu mihanda igenzurwa na FDLR muri Kivu. Niba umusirikare yoherejwe ku isoko, umugore we n’abana bagomba kuguma aho, nk’imbohe.”

    “Ibintu byose birabarurwa: Umubare w’abarwanyi hagendewe ku nimero zikurikirana bahawe, nimero ziranga imbunda n’umubare w’amasasu bahabwa, n’intebe, uburiri, amakaramu…”

    Mu gihe aba barwanyi bashinjwa ibyaha ndengakamere muri Congo, bo bifata nk’abahamagariwe ubutumwa bwejejwe.

    Mu bikorwa bya FDLR, ishami rya gisirikare (Foca) riyoborwa na Général Sylvestre Mudamucura w’imyaka 71, uyu akaba yarahoze akuriye abarindaga Perezida Juvenal Habyarimana.

    Uruhare rw’abaturanyi mu gufasha FDLR

    Mu buryo bw’igihe kirekire, abarwanyi ba FDLR bakomeje gufashwa kubona intwaro binyuze kuri Général Adolphe Nshimirimana wari ukuriye inzego z’iperereza mu Burundi, wishwe mu 2015.

    Nk’uko bikomeza bitangazwa, “umuyobozi w’igisirikare cya FDLR yashoye igice cy’ubutunzi bwe i Bujumbura. FDLR yashoye imari ahanini mu bikorwa by’ubwubatsi n’amahoteli i Goma no mu Burundi, Uganda, Repubulika ya Centrafrique na Congo-Brazaville.”

    Muri aba barwanyi kandi, igice kinini kibeshwaho n’ubucuruzi bwa zahabu, akenshi iguranwa ibiribwa bitaboneka mu mashyamba babamo.

    Gikomeza kiti “Banabeshwaho kandi n’imisoro ku bucuruzi mu masoko, hakiyongeraho imisoro yakwa mu izina rya Leta ya Congo; bakagabana mo kabiri n’abayobozi bo mu giturage.”

    Kuva mu 2015 uyu mutwe watangiye gushimuta abaturage muri Pariki ya Virunga, ugasaba amafaranga ngo barekure imbohe bafashe nk’aho basabye $200,000 ku bakerarugendo babiri b’Abongereza bafashwe muri Gicurasi 2018. Abantu nibura 535 bashimuswe hagati ya Gicurasi 2015 na Gicurasi 2018, ku buryo icyo gice abantu bagihuzwe, nta muntu ushobora kuhaca mu masaha y’ijoro.

    Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko hari ibikorwa birimo gukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR by’ubworozi bw’inka, bikorerwa mu ishyamba rya Virunga muri iki gihugu.

    Mu itangazo ryasohowe na Gen. Ychaligonza Nduru Jacques uyobora ingabo ziri mu gikorwa cyiswe Sokora II kigamije kwirukana no kwambura intwaro imitwe yose yitwara gisirikare, ryagaragaje ko ingabo za leta zatahuye ibi bikorwa mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.

    Hari mu mukwabo zakoreye mu gace ka Kamatembe ku musozi wa Nyamulagira mu ishyamba rya Virunga.

    Iti “Muri uyu mukwabo byatahuwe ko FDLR yashyize ibikorwa byayo muri aka gace kose ka Nyamulagira, ibyinshi byahise byangizwa n’ingabo za leta.”

    Ikinyamakuru actualite kivuga ko ingabo za leta zasanze inka ibihumbi bibiri muri iri shyamba, bikekwa ko ari iza FDLR umutwe ugizwe n’abasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Muri Gashyantare uyu mwaka FARDC yashinje FDLR kwica inyamanswa ziri muri aka gace.

    FDLR kandi irashinjwa kuba ariyo yishe abaturage 30 mu mezi abiri ashize mu Majyaruguru ya Nyiragongo.

    Pariki ya Virunga igizwe n’amashyamba ndetse n’amoko y’inyamanswa atandukanye, ariko ibikorwa biyibasira bikomeje kuba byinshi bikozwe n’abaturage ndetse n’imitwe y’inyeshyamba.

    Guhera mu 2017 kandi abarwanyi ba FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru bakomeje gukorana n’Abahutu bo muri Congo mu ntambara barwana n’aba- Nande.

    FDLR yisanga mu Budage

    Umwanditsi anagaragaza ko u Budage bwabaye nk’ubwituriza ku bibazo bireba u Rwanda uhereye ku gihe bwamenyaga ko mu Rwanda hategurwa Jenoside ndetse bwanga kwakira impunzi zahungaga, kugeza ku kibazo cya FDLR.

    Icyo gitabo kinagaragaza ko “abarwanyi ba FDLR bemera cyane igisirikare cy’u Budage cya “Wehrmacht” (cyo ku bwa Hitler) aho kuba “Bundeswehr” (igisirikare cy’u Budage bw’ubu). Wehrmacht na SS (Schutzstaffel, umutwe warindaga Hitler) bafatwa nk’icyitegererezo ku myitwarire ku barwanyi ba FDLR; Hitler, Goebbels na Himmler bakaba “abahanga mu bya gisirikare babayeho mu mateka,” kuri bo.”

    Muri icyo gitabo binavugwa ko u Budage ari nk’igihugu cya kabiri kuri FDLR, ndetse “ubwo Angela Merkel (n’ishyaka CDU) yatorwaga nka Chancelière (mu 2005), FDLR yakoze akarasisi mu mashyamba ya Kivu yishimira icyo gikorwa. Ndetse bose bakurikirana imikino ya shampiyona ya Bundesliga, bagafana VfB Stuttgart cyangwa Bayern Munich.”

    Bashaka ubufasha bwa Congo

    Abarwanya ba FDLR bavuga ko bakeneye gufashwa na Congo ngo batere u Rwanda kubera ko bafashije Perezida Laurent Desire Kabila n’umuhungu we Joseph mu bijyanye na Gisirikare.

    Icyo gitabo kivuga ko FDLR ifite ba maneko mu bice birimo Urwego rw’abinjira n’abasohoka (Direction des migrations, DGM) cyane cyane mu bice bya Goma.

    Ibyo ngo bigahuza n’ubwoba abanye-Congo bagize mu gutanga ubuhamya mu rubanza rw’abayobozi ba FDLR mu Budage, kuko iyo bimenyekanye “abatangabuhamya bicwa cyangwa umudugudu wose ukagabwaho igitero” nk’uko umwe yabivuze.