Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Rosette Kayumba mu buroko

#1162
Rwanda

    Rosette Kayumba mu buroko

    Amashirakinyoma ku makuru utamenye: Rosette Kayumba mu buroko.

    Umubano wa Rwabuzisoni Kayumba n’umufasha we Rosette ukomeze kuzamba nyuma yaho uyu mugore ari kugenda amenya amakuru uyu mugabo yamuhishe kuva cyera, aya makuru yerekeye ibyaha Kayumba yakoze mu Rwanda byatumye ahunga ubutabera , uyu mugore rero akaba ari kugenda avumbura ukuri bikaba byatumye Rwabuzisoni Kayumba amufungira mu rugo rwe aho atemerewe no gukoresha telephone ngendanwa ye.

    Mu mpera z’ukwezi gushize aho ibigarasha byigeze guterana ariko kubw’inda nini no kurwanira ubusa bigatahira aho ntacyo bigezeho (kuko nyine ntacyo bifite cyo kurwanira buretse inda yabyo) biravugwa ko Rosette Kayumba (umufasha wa Rwabuzisoni Kayumb) yaba yaratangiye kumuhata ibibazo amubaza mu byukuri igituma ntacyo bageraho mu myaka yose bamaze babunda.

    Amakuru yizewe ava mu nshuti za hafiz a Rosette Kayumba aravuga ko umubano wabo wasubiye I rudubi dore ko nubundi utigeze umera neza kubera amafuti ya Kayumba, ariko kuva aho iyi nama ifatiye ubusa Rosette akaba yaratangiye kwibaza mu byukuri icyo amara muri uko kubunda .

    Aha kandi bikaba bivugwa ko uko gushaka kubaza Rwabuzisoni ibitagenda ngo byaba byarashyize mubibazo uyu mugore aho ubu atemerewe no kuva murugo kuko Rwabuzisoni Kayumba yamushyizeho abarinzi , nkaho ku itari ya 6 z’uku kwezi turimo Rosette yabanyuze mu rihumye ashaka kujya muri America agafitwa ku kibuga k’indege cya Wonderboom Airport mu mugi wa Pretoria, agasubizwa mu buroko arimo murugo.

    Andi makuru yizewe kandi nuko uyu mugore yaba amaze kurambirwa n’amafuti uburiganya ndetse n’ibyaha umugabo agenda akorera muri iki gihugu cya south Africa dore ko ari igihugu cyuzuyemo ibyaha byinshi , na Kayumba akaba asahurira uri iyo nduru , kayumba rero akaba afite itsinda ry’amabandi abereye umuyobozi ryayogoje Pretoria , abenshi bibazaga aho amafaranga akoresha ayakura ni aha, ibi rero byose bikaba bimaze kurambira uyu mugore ngo akaba yifuza kuba amuhunze akisangira abavandimwe n’inshuti bari muri America gusa kayumba akaba yaraje kubivumbura akamushyiraho abarinzi.

    Ikihishe inyuma y’irifungirwa murugo rya Rosette kayumba nkuko inshuti ze za hafi zibivuga uyu mugore nyuma y’ibintu byinshi yagiye ahishwa n’umugabo we gusa we akagenda abyivumburira uko imyaka yagiye ishira , ngo nuko uyu mugore yaba yaraje kuvumbura ko ibyaha byatumye Kayumba atorongera agahunga ubutabera bw’u Rwanda byaba aribyo.

    Nyuma yaho kayumba avumburiye ko umugore we ari kugenda amenya ukuri niho yatangiye kumucunga kugera aho amushyizeho aba murinda, izi nshuti ze dukesha aya makuru zivuga ko uyu mugore yaba yari agiye muri amerika kubona andi makuru yiyongera kuyo yari asanganywe Kayumba rero aho abivumburiye akaba atakimwemerera no kwitaba phone, ibi bishatse gusobanura kp azi neza ko ukuri umugore we ari kumenya ari ko koko.

    Niba rero koko Kayumba yirirwa ayomba ngo democracy ngo freedom of what nareke umugore we agende amenye ibyo ashaka kumenya niba ntacyo yikanga,ibigarasha byirirwa biyomba ni muhere kuri uy’umufasha wa Rwabuzisoni musabe Kayuku amuhe ubwisanzure amugomba mu rugo rwe.