Select Page

Forums Exposed Paul Kagame can end all the madness Rwandan children dying war PHILEMON MATEKE YAGIZWE UMUYOBOZI W’AGATEGANYO WA RUD-URUNANA

#204232
Rwanda

    PHILEMON MATEKE YAGIZWE UMUYOBOZI W’AGATEGANYO WA RUD-URUNANA

    PHILEMON MATEKEPHILEMON MATEKE MINISITERI MU GIHUGU CYA UGANDA YAGIZWE UMUYOBOZI W’AGATEGANYO WA RUD-URUNANA.


    Amakuru atugezeho aka kanya aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe akarere, PHILEMON MATEKE amaze kugirwa umuyobozi mukuru w’agatekanyo w’umutwe RUD-URUNANA ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba ukorera mu mashyamba ya DR Congo ariko ukaba unakorana byeruye n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.

    Nyuma yaho imitwe igamije guhungabanya u Rwanda ikomeje kubura abayobozi bayo, igikuba cyacitse ku buryo bufatika bityo ngo yari ikeneye andi maraso mashya. Mu mezi make ashize ingabo za FARDC zahitanye umuyobozi wa FDLR Sylvestre Mudacumura hamwe n’abamurinda benshi cyane. Mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje kandi FARDC special forces zahitanye uwasaga nkaho ari umusimbura wa Mudacumura akaba umugaba mukuru wihariye wa RUD-Urunana, uyu nawo ukaba umutwe w’abicanyi dore ko byavuzwe ko aribo bahitanye abaturage I Musanze mu minsi ishize. Uku gusimburana kw’aba bayobozi bo muri FDLR na RUD-Urunana tutibagiwe n’ibikorwa bya RNC byose igihugu cya Uganda kibifitemo uruhare rutaziguye. Nyuma y’urupfu rwa Gen Musabyimana Juvenal wihimbaga amazina menshi bitewe nuko yaramutse, ubu akaba yiyitaga Michel Africa, igihugu cya Uganda byakibabaje cyane maze gihitamo kumusimbuza Philemon Mateke , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe akarere unafite inshingano zihariye z’ibikorwa byihariye by’umutwe wose wavuka ugamije gusenya u Rwanda.

    Itangazo ryashyizwe hanze, uyu PHILEMON MATEKE ngo yahawe izi nshingano kuko nubundi yari asanganywe ubucuti bwihariye na Mudamura na Michel Africa, ku buryo ngo ibikoresho byose iyi mitwe ifite byose ariwe ubibafashamo, akanabavuganira muri Goverinoma ya Uganda aho bahabwaga amahugurwa na CMI na UPDF mu nkambi zizwi I Kampala. Mu makuru y’ubutasi yasaganywe Michel Africa nuko yavuganaga kenshi n’uyu musimbura we w’agateganyo PHILEMON MATEKE hamwe nabandi bayobozi ba CMI ndetse n’imishinga migari mibi igihugu cya Uganda gifitiye u Rwanda byose bikaba byafashwe n’ingabo za DR Congo.
    PHILEMON MATEKE uhawe kuyobora RUD-Urunana, ntibiremezwa niba azahita areka inshingano yari afite muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda iyobowe na SAM KUTESSA gusa muri rusange ibi birashimangira imikoranire ya Leta Uganda n’imitwe igamije guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda. Philemon MATEKE ahawe kuyobora RUD-URUNANA nk’umuyobozi mukuru ariko uruhande rushinzwe ibikorwa bya gisirikare rukaba rukuriwe na EX-FAR Major Faustin NTILIKINA bivugwa ko nawe yaraye yizamuye mu ntera akiha ipeti rya Colonel, agahita nawe azamura abandi barwanyi bagenzi be ariko ku mapeti ari munsi y’irye. Si ubwa mbere igihugu cya Uganda kivuzwe mugukurana n’abadashakira u Rwanda umunezero kuko urwego rukuru rushinzwe iperereza CMI ruyobowe na Brig.Abel KANDIHO utabasha kurutandukanye n’umutwe wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa.