Select Page

Forums Crazy World Uganda supported Rwanda Rebels of National Liberation Force (FLN) Muri MRCD harimo ibibazo n'ubwumvikane buke

#204135
Rwanda

    Muri MRCD harimo ibibazo n'ubwumvikane buke

    Calixte SankaraMuri MRCD harimo ibibazo n’ubwumvikane buke. Ibi bigaragarira mu biganiro Major Sankara yagiye agirana na Rusesabagina , Wilson n’abandi. Muri ibi biganiro hakunze kuvugwa ibibazo by’amafaranga abantu badatanga ngo urugamba rukomeze cyangwa ngo bashyiremo ingufu mugukangurira abantu kuyatanga. Major Sankara yagiye yumvikana kenshi avuga ko Rusesabagina bizwi ko afite amafaranga menshi ariko akaba adashobora gufasha byo kurwego rwe kandi ari nawe ubikuriye. By’umwihariko ngo hari aho Sankara yatonganye na Rusesabagina cyane kubera Twagiramungu Faustin alias Rukoko. Ngo Rusesabagina ntiyashakaga Rukokoma kandi abandi bamushaka nk’uko byumvikana mubiganiro Sankara yagiranaga na Wilson n’abandi bayobozi. Izi mpaka zarangiye batumvikanye. Hari ikindi kibazo cy’abagabo babiri bo muri MRCD aribo ushinzwe umutungo n’umunyamabanga. Rusesabagina yifuje ko ushinzwe umutungo n’umunyamabanga birukanwa ariko Sankara akamusubiza ko bitashoboka. Na none ngo Sankara yaba yeremezaga ko mubyo Rusesabagina yaregwaga harimo ibifite ishingiro cyane cyane nko guhora yizeza abantu ibintu ntabikore haba amafaranga cga mu Rwego rwa communication. Mubiganiro bya Sankara na none humvikanagamo akababaro n’uburakari aterwa no kuba babura amafaranga kandi ngo hari abahutu bayahunitse mumagunira. Aha atanga urugero ku bantu batandukanye b’abahutu bagiye bamwizeza ko ngo bazafasha umuntu ufite ibikorwa. Ati “nyamara reba muri Nyungwe inzara igiye kuhatsinda abantu abandi batubeshya ntibatange ubwo bufasha. Mu biganiro byumvikanye Sankara ari kuri telefone, ikigaragara ni uko nta bwumvikane bwari bukiri hagati y’abagize ubuyobozi bwa MRCD kimwe n’ikibazo gikomeye cy’amafaranga, bakaba bari bageze mumarembera. Muri make Rusesabagina aramutse ari mu bishimiye ifatwa rya Sankara nta gitangaza cyaba kirimo kuko ntibari bakivuga rumwe.