Select Page

Forums Exposed Ingabo Za Rwanda National Congress Ziciwe mu Bitero bya FARDC Kayumba Nyamwasa aherutse kwirukana burundu mu kazu ke  ke kitwa RNC

#204270
Rwanda

    Kayumba Nyamwasa aherutse kwirukana burundu mu kazu ke  ke kitwa RNC

    Kayumba Nyamwasa aherutse kwirukana burundu mu kazu ke  ke kitwa RNC gafatwa nk’umutwe w’iterabwoba, uwitwa Jean Paul Turayishimye banafatanyije kugashinga. Umuzi mukuru w’ikibazo ni irigiswa rya Ben Rutabana kugeza ubu dusoza umwaka wa 219 umuryango we utazi niba agihumeka umwuka w’abazima.

    Jean Paul Turayishimye wari inshuti magara ya Rutabana, ariko akabihuza no kuba muramu we bitemewe n’amategeko kuko Jean Paul yihaga akabyizi kuri mushiki we Tabita Gwiza igihe cyose yabaga ari muri Canada byitwa ko bari mu kazi ka RNC.

    Nyuma yuko rero Rutabana aburiye, Jean Paul yanze kurya iminwa avugisha ukuri atigeze avuga ko Kayumba Nyamwasa ari inyuma mu irigiswa rya Rutabana. Ibi ariko Jean Paul nk’umuntu wari ushinzwe iperereza muri RNC akabivanga no kuba Komiseri ushinzwe itangazamakuru ntabwo yigeze abivuga kubandi Kayumba yanyereje. Ibi yaba yarabitewe n’urukundo abanye na mushiki wa Rutabana.

    Jean Paul yahagaritswe by’agateganyo ahabwa iminsi 14 yo kwisobanura, nyuma yaje gusezererwa burundu. Bivugwa ko iyi minsi 14 yari iyo kuzuza umuhango kuko Nyamwasa yari yaramusezereye kera abinyujije mu mukono w’umuteruzi w’ibibindi  we Jerome Nayigiziki.

    Jean Paul rero nawe ntiyariye iminwa nkuko biba muri kamere ye, nawe yasohoye itangazo abwira Kayumba ngo vuga uvuye aho ibyo wanditse ntaho bihuriye n’ukuri. Jean Paul yabanje kwibutsa Kayumba Nyamwasa ko:

    Ntakirego nakimwe mubyanditswe gifite ishingiro.
    Ntanarimwe yigeze abazwa n’ inzego z’ ubuyobozi kubibazo zimushinja ndetse ko inama yanyuma ya Komite Nshingwabikorwa ya RNC yitabiriye yabaye mu kwezi kwa Nzeli 219. Ibyo avuga akaba ari ibinyoma
    Mukiganiro yagiranye (Kayumba Nyamwasa) na Radio Itahuka kuwa 12/14/2019, yavuze ko Ihuriro ribabajwe no kutamenya aho Rutabana ari, none mucyumweru kimwe bihindutse bite ko bafite ibimenyetso simusiga ko Ben Rutabana yajyanwe muri M23 na Jean Paul Turayishimye.
    Atigeze avugana n’inama y’inararibonye ku kibazo cya Rutabana. Ahubwo yababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa ariwe kibazo muri RNC.
    Ibirego bashingiyeho bamuhagarika by’agateganyo, bitandukanye kure n’ibirego bashingiyeho bamuhagarika burundu.
    Jean Paul Turayishimye, yashoje agaragaza ko ikibazo nyamukuru Kayumba Nyamwasa afite ari irigiswa rya Ben Rutabana ndetse n’ibindi bibazo biremereye biterwa nawe ubwe. Tubibutse ko umuntu wese ubajije Rutabana aba akoze Kayumba Nyamwasa mu mutwe, bityo ahita amusezerera. Urutonde ni rurerure uhereye kuri Ben Rutabana ubwe wirukanwe  amaze kuzimizwa/kwicwa, hanyuma hagakurikiraho abavandimwe be bari muri Komite ya RNC ya Canada.

    Nyuma yibyo abo muri RNC muri Afurika y’Epfo berekanye ibibazo baterwa na Kayumba Nyamwasa, nuko bandika basaba ko Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali baba bahagaritswe muri RNC. Ababisabye barimo nka Emile Rutagengwa, Alex Karemera, Emma Kanyemera, Gidiyoni Gatera, Alias Ruhinda, Barigira Ferdinand, Moussa Ngabo, Nyirahabiyakare Umulisa, Mukamusoni Saidat, Mukundwa Hadjati, Uwamahoro Arriane, Victor Runiga, Gakire Francoise, Shirambere Alphonse n’abandi.