Select Page

Forums Exposed Ingabo Za Rwanda National Congress Ziciwe mu Bitero bya FARDC Jean Paul Turayishimye mu ishimutwa rya Ben Rutabana

#204268
Rwanda

    Jean Paul Turayishimye mu ishimutwa rya Ben Rutabana

    JEAN PAUL TURAYISHIMYE

    Ku munsi wejo nibwo RNC yasohoye itangazo rihagarika burundu uwahoze ari umuvugizi waryo ariwe Jean Paul Turayishimye mu buyobozi bw’umutwe witerabwoba wa RNC aho umushinja ngo gusisibiranya ibimenyetso mu ishimutwa rya Ben Rutabana!!!!!


    ISESENGURA KU IHAGARIKWA BURUNDU RYA JEAN PAUL TURAYISHIMYE – USHINJWA KUGIRA URUHARE MU ISHIMUTWA RYA BEN RUTABANA NA RNC


    Muri iyi baruwa batangaza ko hari ibimenyetso simusiga ko Turayishimye “ari mu bantu bacye bari bazi neza banateguye urugendo rwe (Ben Rutabana) mu karere kandi bakanarukurikirana umunsi k’uwundi”

    ESE KOKO TURAYISHIMYE YABA ARIWE WANYEREJE BEN RUTABANA NKUKO RNC IBITANGAZA?

    Nubwo uwirukanywe ntacyo arabitangazaho ariko igisubizo twese turakizi ko atari we kandi ko nta nubushobozi afite bwo kunyereza Ben Rutabana ahubwo ko ari ibyakozwe na Kayumba Nyamwasa hamwe na Frank Ntwali ariko kuko byateje ibibazo muri RNC bakaba bashaka uwo babyegekaho kugira ngo bikureho igitutu batewe nabayoboke babo (scapegoat)

    Uyu Turayishimye kuva yakwinjira mu gisirikare cy’inkotanyi akazi yahawe karako kurinda Kayumba Nyamwasa, yabaye umuzamu w’urugo rwa Kayumba ndetse aba n’umukozi ushinzwe kurera abana ba Kayumba Nyamwasa, yagizwe umutoni wagatasohoka mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa ndetse n’ibyaha byinshi Kayumba yagiye akora uyu Turayishimye niwe wabikoraga mu izina rya sebuja.

    Kuva Kayumba yahunga Jean Paul yakomeje kumubera umugaragu wumwizerwa.

    Byaje gupfira hehe? Ben Rutabana ubwo yashimutwaga amakuru akajya hanze Turayishimye ushinjwa kuba yarazi urugendo rwa Ben yahise atangaza ko Ben yashimuswe n’inzego z’umutekano wa Uganda kumabwiriza yabayobozi ba RNC, umutwe yarabereye umuvugizi, ibi ntibyashimishije Kayumba Nyamwasa kuko we yari yakoresheje vuvuzela ye yitwa Rugema Kayumba ngo ibeshye ivuga ko Ben ahari kandi yagiye ku itabaro ryo kubohoza igihugu, ibintu byamaganiwe kure n’umuryango wa Ben Rutabana hamwe nabandi bayobozi ba RNC batunguwe nibyo RNC yatangaje.

    None se niba koko Jean Paul Turayishimye yarazize kugira uruhare mu ishimutwa rya Ben Rutabana, Thabita Gwiza we yazize iki ko nawe yirukanywe aho atangarije ko musaza we yashimuswe nabayobozi bumutwe babereye abanyamuryango?

    Ese kuki buri munyamuryango wese wibajije ku ishimutwa rya Ben wese ahagarikwa? iki si ikimenyetso cyuko RNC idashaka ko amabi yabo yose ajya hanze cyane cyane ko abari kugenda bayishyira hanze basanzwe bakorana nayo?

    Jean Paul Turayishimye ndabizi ko atari umwere, ndabizi ko yakoreshejwe na sebuja Kayumba Nyamwasa mugukora ibikorwa by’iterabwoba RNC yagiye ikora mu Rwanda ariko ishimutwa rya Ben Rutabana ryakozwe na Kayumba hamwe na Frank Ntwari bakaba bari kujijisha babyegeka kuri Turayishimye mukwikuraho igitutu kibari ku mutwe

    ESE UBUNDI JEAN PAUL TURAYISHIMYE NI MUNTU KI?

    Nkuko nabyanditse hejuru Jean Paul yavutse mu mwaka 1971 avukira i Masisi muri DRC, ise umubyara ni KARANI Thomas naho nyina ni MUKAMUSONI

    yinjiye mu gisirikare cya RPA mu mwaka 1994 asezererwa 2005 afite ipeti rya staff sergeant aho yahise yerekeza gutura muri Amerika (Boston) nyuma yaho yinjira mu mutwe witerabwoba wa RNC washinzwe nasebuja Kayumba Nyamwasa, Turayishimye akaba yaragize uruhare rusesuye mu bikorwa byiterabwoba byakozwe na RNC mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2009

    Uyu Jean Paul Turayishimye yahawe amabwiriza na Kayumba Nyamwasa byo gutegura ibikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bimwe muri ibyo bikorwa ni ibi bikurikira:

    1. Mu kwezi kwa gatanu 2017 yagiranye ibiganiro n’abantu benshi agamije kureba uburyo umutwe wa RNC waburizamo amatora y’umukuru w’igihugu, bamwe mubo yavuganaga nabo barafashwe

    2. Taliki 20 z’ukwezi kwa Gatanu, Turayishimye hari abantu yahamagaye kuri whatsaap abasaba ko bamuha amakuru afatika ku hantu RNC yazakorera ibikorwa by’iterabwoba mu mugi wa Kigali, akaba yarabasabye gusura ahantu hatandukanye nkububiko bwa essence buri Rusororo na Gatsata hamwe no kuruganda rutunganya amazi ruri mu Nzove kuko ariho RNC yashaka gukorera ibikorwa by’iterabwoba

    3. Mu kwezi kwa Kane 2017 ndetse nuyu mwaka Turayishimye yagiye yoherereza emails abantu bakorana kugira ngo bakwirakwize ubutumwa bwamamaza RNC ndetse bunasebya igihugu mu mugi wa Kigali, bamwe mubakiriye ubwo butumwa bakanabukwirakwiza barafashwe ubu bari imbere y’ubutabera

    Kuva 1995 kugeza uyu mwaka Turayishimye yakoreshejwe na Kayumba Nyamwasa ibyo yagiye akora bitandukanye n’amabwiriza yabaga yahawe na sebuje gusa ntibimugira umwere kuko atari umwana utamikwa ibyo abonye byose!!

    Peter Mahirwe