Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame ITANGAZO RY'ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI Y'URWANDA/ THE DEMOCRATIC RWANDA PARTY ((DRP)ABASANGIZI

#1130
Rwanda

    ITANGAZO RY'ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI Y'URWANDA/ THE DEMOCRATIC RWANDA PARTY ((DRP)ABASANGIZI

    ITANGAZO RY’ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI Y’URWANDA/ THE DEMOCRATIC RWANDA PARTY ((DRP)ABASANGIZI, RYO GUSHYIGIKIRA DIANE SHIMA RWIGARA N’UMURYANGO WE.
    Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’uRwanda,
    DRP ABASANGIZI, ntitwahwemye kugaragariza uwo ariwe wese,politiki mbi ya FPR na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame irangwa cyane cyane n’igitugu, ivangura, kwikubira, kurenganya no gutoteza umwenegihugu uwo ariwe wese witandukanije nabo, no kumwica.
    Ibi ni agahomamunwa kuko bikorwa mu mayeli n’ikinyoma, ubugome, urugomo, ubugizi bwa nabi, ubushishozi bucye ndetse n’agasuzuguro ku bana b’uRwanda.
    Kugirango ibi byose babigereho,abantu ba FPR bavanyeho uburyo bwose bwo kurinda abaturage ‘inzego z’igihugu bazigira izabo bwite, byose babisimbuza ITEGEKO RIMWE GUSA RITANGWA NA PAUL KAGAME WENYINE – La loi de l’arbitraire/The Arbitrary Law- Kagame ubwe yise ngo “NTUZAMENYA IKIGUKUBISE”.
    Diane Rwigara amaze kugaragaza ko ibi byose bigomba guhinduka, ndetse agashaka no kwiyamamaza kumwanya wa prezida wa Repubulika ngo abihindure, abanyagatsiko ka Kagame na FPR ye ubwoba bwarabatashye, none bageze aho biyambaza rya tegeko ry’ubunyarugomo twavuze. Ni byo Perezida Kagame yatangarije imbere y’inteko ishinga amategeko tariki ya 31Kanama 2017, bihita bishyirwa mubikorwa, abaGP n’abaDMI na Polisi bahita bagaba ibitero kuri Diane Rwigara n’umuryango we iwabo mu rugo aho batuye, babashumurijwe na Perezida Kagame ubwe!
    Gutotezwa kwa Diane n’umuryango we wose, babihuriyeho n’imbaga y’abanyarwanda twese, abenshi bikaba byarababayeho kuva RPF Inkotanyi yinjira mu Rwanda tariki ya 01/10/1990 kugeza ubu. Boniface Twagirimana wa FDU n’abandi bayobozi barimo n’abo muri PDP-Imanzi nabo Polisi ya Kagame imaze kubasakuma!
    Ishyaka DRP ABASANGIZI, turasaba Perezida Kagame na Leta ye guha amahoro Diane Shima Rwigira umuyobozi w’ishyaka People’s Salvation Movement (PSM) ITABAZA n’abagize umuryango we. Leta ya FPR nireke gutoteza umuryango wa Diane Shima Rwigara no kubahimbira ibyaha, abawugize basubire mu buzima busanzwe, basubizwe n’ibintu byabo byose inzego z’umutekano za leta ya FPR zabasahuye n’ibyo zangije. Nihite kandi irekura abayobozi ba FDU barimo Boniface Twagirimana n’abayobozi ba PDP-Imanzi yafashe nabo mu buryo bw’urugomo nka ruriya rukorerwa Diane Rwigara n’umuryango we.

    Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 07/09/2017;

    Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka DRP-ABASANGIZI
    Mr. Mueshimana Isaac, Visi Perezida ushinzwe ibya Politiki;
    Mr. Batungwanayo Janvier, Visi Perezida ushinzwe ihuzabikorwa;
    Mr. Matabaro John, Visi Perezida ushinzwe icengezamatwara, ubukangurambaga, n’igenamikorere.