Select Page
#204211
Rwanda

    Ingabo za Kayumba Nyamwasa

    Amakuru aturuka mu Minembwe [ RD-Congo ] aravuga ko Ingabo za Kayumba Nyamwasa zari zimaze igihe mu misozi miremire ya Minembwe aho bita Bijabo nta nimwe ikiharangwa.

    Aya makuru mashya avuga ko abitwaga ingabo za Kayumba nyuma yo gukubitwa ikibatsi, abacitse ku icumu batawanyitse bajyana na Col. Kanyemera na Kabandana, bava muri Bijabo bamanuka mu ishyamba ry’ikibira bajya aho bita Baraka bava Baraka banyura muri Lac Tanganyika berekeza mu kirwa cya Kazimya, baratorongera  bahungira Tanzania.

    Ni nyuma yo gukubitwa ikibatsi na FARDC, ingabo za kayumba zigahunga zigana mu Burasirazuba bwa Congo zerekeza muri Uganda, aho zahuriye n’uruva gusenya zikahatikirira. Ibi bikorwa byashegeshe cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe muri iki gitero, abandi bafatwa mpiri. Ni igitero cyaguyemo  Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles wari ukuriye imirwano na Major (rtd) Habib Madhatiru,wari wungirije Kayumba wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

    Kugeza ubu Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma y’uko  zihagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ziri guhumbahumba inyeshyamba za P5, za Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace ka Kivu y’Amajyepfo, barimo n’inyeshyamba z’Abarundi nka Red- Tabara, Forebu ndetse na FDLR.

    Aya makuru avuga ko RNC yashegeshwe n’urupfu rw’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga, bakaba bamaze gushirira muri Congo mu rugamba Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwali bayoboreraga kuri telephone bibereye muri Afurika y’Epfo.

    Igihano cy’urupfu kuri Kayumba Nyamwasa

    Amakuru y’uko abari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), muri rusange agomba gushengura ubufatanye bwa Museveni-Kayumba na FDLR, bugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Icyakora bashobora kutabyitaho kuko urubyiruko rw’abasore n’inkumi bashoye ubuzima bwabo mu kaga atari abana babo cyangwa abo bafitanye isano. Niba atari ibyo, kuki babashora mu byago nka biriya?

    Uko ibikorwa bya RNC muri Uganda byafataga intera mu 2017, amazina atanu akomeye n’amapeti yabo yakunze kugarukwaho, abo ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles, Major (rtd) Habib Madhatiru, Kayumba Rugema, Sande Charles na Felix Mwizerwa.

    Ku bw’ubufasha bw’Urwego rw’Ubutasi muri Uganda (CMI), iri tsinda ryari mu mutima w’ibikorwa bya RNC muri iki gihugu cya Uganda. Bakoze ibikorwa birimo gutera ubwoba Abanyarwanda bari muri iki gihugu ngo bajye muri RNC ari nako bata muri yombi abanze kujya muri uwo mutwe.

    Gatsinzi Fidèle wari wagiye i Kampala gusura umuhungu we muri Kaminuza, yafashwe na Kayumba Rugema (wari uherekejwe Caporal wo muri CMI, Mulindwa Mukombozi), ku manywa y’ihangu. RNC yahawe ububasha n’icyizere ku buryo byageze aho bigora kubatandukanya n’inzego z’umutekano za Uganda.

    Igihe kimwe Kayumba Rugema yateye urwenya ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo binjiye mu nzego z’umutekano za Uganda, ati “Sinzakorana gusa na CMI ahubwo nzaba umwe muri bo”, yabyanditse kuri Facebook mu ntangiriro za 2018.

    Captain (rtd) “Sibo” yiciwe mu Burasirazuba bwa RDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro harimo na RNC iri ku butaka bw’iki gihugu, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage ba RDC.

    Ibi bikorwa bije nyuma y’imiburo myinshi yahawe iyi mitwe yo kuva ku butaka bwa RDC cyangwa ikahavanwa ku ngufu.

    Uretse we, hari abandi amagana bo muri RNC bishwe n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa nka Major Habib wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

    Ibi bikorwa birahamya ibya Raporo y’Impuguke za Loni kuri Congo yasohotse tariki 31 Ukuboza 2018, yemezaga ko hari imitwe y’abarwanyi muri Congo kandi izingiro ryo gushaka abayijyamo riri mu Burundi na Uganda.

    Kayumba na Nyirigira bakuyeyo bene wabo

    Muri batanu bakomeye mu bikorwa bya RNC, Rugema Kayumba, Sande Charles na Mwizerwa Félix ni bo basigaye batarafatwa. Kayumba Rugema ni mubyara wa Kayumba Nyamwasa na Mwizerwa ni umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira, umukangurambaga ukomeye wa RNC i Mbarara, ufite itorero rya AGAPE Church, rikoreshwa nk’ihuriro ry’ibikorwa by’iterabwoba bya RNC.

    Ubwo ibintu byari bitangiye gushyuha, Pasiteri Nyirigira yahamagaye umuhungu we amukura mu mashyamba ya Congo amujyana mu Mujyi wa Mbarara, akomeza kohereza abandi aho yahungishije umuhungu we kubera ubuzima bwe.

    Nyamwasa yongeye kohereza mubyara we kure y’ayo mashyamba. Rugema Kayumba yavuye i Kampala, ubu akomereje ibikorwa by’uwo mutwe kuri Facebook yibereye mu mudendezo muri Norvège, aho ahagarariye RNC mu bihugu bya Scandinavia.

    Ni amahirwe se kuba mubyara wa Kayumba n’umuhungu wa Pasiteri Nyirigira, batagaragara ahagabwe ibitero ku bo bajyanye mu mutwe wabo n’abemeye buhumyi kurwanira ibyo abayobozi bakuru ba RNC, batemera ko byabatwara ubuzima, ubw’abo bakunda cyangwa bagafatwa?

    Bimeze bite kuri Kayumba Nyamwasa ubwe? Kuki arimo kuyobora ingabo ze yibereye mu mutuzo muri Afurika y’Epfo? Niba koko yemera impamvu y’ibyo arimo, bigomba gutwara ubuzima rw’abasore n’inkumi arimo gushyira mu kaga, ntiyakabaye nibura ari kumwe na bo mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC cyangwa aho bari kwirukanka muri Tanzania?

    Amahitamo y’uru rubyiruko Kayumba arimo gukoresha, ni uko ruguma mu mashyamba ya RDC aho ruzakomeza guhigwa no kwamburwa intwaro cyangwa rugatera u Rwanda rukamburwa intwaro. Rushobora kandi no kumanika amaboko, kugaruka mu Rwanda rukaburanishwa rukirinda ibyago byo kwicwa.

    Gusa aya mahitamo yarukurura mu gihe Kayumba Nyamwasa yaba yiteguye kurusanga mu mashyamba kuruta ukwikunda n’ubugwari bwo kuyoborera urugamba kuri telecommande yibereye muri Afurika y’Epfo, akaryoherwa na Champagne na sosiso, mu gihe amaraso y’inzirakarengane z’abana b’Abanyarwanda arimo kumeneka ku bw’amabwiriza ye n’ay’abo akorera.

    Umushinga wa RNC bizaba ngombwa ko urangira. Niba Museveni koko atsimbaraye ku ntego ze nk’ubushake bwo gusenya umubano n’u Rwanda kugira ngo atere inkunga iyi mitwe y’iterabwoba, nta yandi mahitamo asigaje uretse kubyikorera ubwe agahagarika gushaka ababimukorera.

    Nyuma yaho Perezida wa Angola atumirije inama y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, igamije kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo; abantu batangiye kwibaza niba Museveni ari buve kw’izima akagira icyo akora ku bibazo akomeje guteza u Rwanda ashyigikira imitwe irurwanya ndetse inzego ayobora cyane cyane iz’ubutasi bwa gisirikare zirirwa zihohotera zikanakorera iyicarubozo abanyarwada bari cyangwa bajya muri Uganda.