Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe ibinyoma abagabo bakunze kubeshya abakobwa bishakira kuryamana nabo

#711
Rwanda

    ibinyoma abagabo bakunze kubeshya abakobwa bishakira kuryamana nabo

    Nk’umukobwa ugomba kumenya kandi ukitondera ibyo abagabo bakubwira byose, ni wowe ugomba kureba ukanamenya niba ibyo ubwiwe ari ukuri cyangwa se ari ibinyoma bigamije kukwifatira no kukuyobya. Niba uri kumwe n’umusore mwiza urimo kugerageza gushaka ko mwaryamana, ugomba kwibuka ko rimwe na rimwe hari ibinyoma abagabo babwira abakobwa nta kindi bagamije ari ukugirango babashe kubageza mu busaswa.

    Ni wowe rero ugomba kumenya niba uwo musore ibyo akubwira ari ukuri cyangwa se ari umukinnyi ufite intego agamije:

    1. Sinjya nkora ibi – Ntago menyereye gukora ibi

    Umusore nakubwira ati “sinjya nkora ibi” cyangwa “simenyereye gukora ibi”, menya ko azaba ashaka kukwifatira kugirango akugeze aho ashaka. Azagerageza gutuma wiyumvamo ko uri igitangaza, mu bitekerezo byawe wiyumvemo ko utari kimwe n’abandi bakobwa asanzwe avugisha.

    2. Sinjye uzarota mbaye umu papa

    Niba nawe ibyo kugira umuryango no kubyara abana bikurimo, azakora uko ashoboye akumvishe ko ari umusore utajegajega, umusore udatinya kurushinga akanabyara abana. Ibi bikaba byatuma wemera kuryamana n’uwo wakwibwira ko ashobora kuzakubera umugabo mu gihe kiri imbere kandi kuri we ari ikinyoma yipangiye kigamije kukuyobya.

    3. Nta wundi mukunzi mfite

    Ntago yakubwira ko afite undi mukunzi kandi binakomeye, kuko ukibyumva wahita uhindukira ugakizwa n’amaguru, keretse wiyemeje kuzahangana nawe biramutse bibaye impamo. Kuri uru ruhande, washobora kumenya ukuri neza ushoboye kubaza inshuti ze, kuko nizo zaba zizi koko niba nta mukunzi yari asanganywe cyangwa se afite.

    4. Nshaka ko duhoberana gusa

    Hahaaa. guhoberana rimwe na rimwe bishobora kuba byinshi, bikaba byanageza kucyo umuntu atifuzaga, atashakaga gukora. Byitondere rero.

    5. Uri igitangaza

    Ntazigera ahwema kugutaka kugeza ubwo azagera kucyo ashaka, kuryamana nawe. Reka kwemera no kwizera ibintu byose akubwira.

    6. Mfite akazi gahemba neza

    Aha ni ku bakobwa bakunda ibintu n’agafaranga. Azakubwira ko ahembwa neza cyane kandi menshi, ndetse azakoresha uko ashoboye abikwereke, kwambara neza kandi bihenze, azajya ahuha ibintu utanamusabye kugirango akwemeze, kugeza ubwo azakugeza mu busaswa.

    7. Ntawe nzabibwira

    Ushobora kuba ifite ubwoba bw’uko buri muntu wese azamenya ko waryamanya nawe, niyo mpamvu azagerageza kukumvisha ko ntawe azigera abwira, ko ntawabimenya kugirango umugirire ikizere. ariko niba ari umwe muri babandi, ntibizatinda mbere yuko abibwira inshuti ze zose.

    Mukobwa rero, itonde kandi ushishoze, bimwe muri ibi binyoma bitazakugwaho ukicuza nyuma. Ngo ubwenge buza ubujiji buhise.