Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame gukura aba bacyene b'imbabare mu bucyene

#1117
Rwanda

    gukura aba bacyene b'imbabare mu bucyene

    Iyo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuze gutanga ibisubizo kuri iki kibazo simbuseka ndabushinyika ngo ntazabyara abameze nkabwo, iyo wumvise imiti bakivugutira usanga ari ‘problem solving problems causing /resoudre un problème tout en causant des problèmes. Ubuyobozi ntiburi mubo mbonamo umuti w’iki kibazo kuko aka wa mugani w’uwahoze ari Perezida wa USA witwaga Ronald Reagan wigeze kuvuga ati “the government is not a solution to our problems but the problem of ours/ le gouvernement n’est pas une solution à nos problèmes mais c’est eux le problème” kuko ubonye imbaraga zishyirwa mu kujujubya abazunguzayi/abakarasi/abanyadutaro, ukabona amafaranga ashorwa mu kugura amamodoka yo gupakira abo bacyene b’imbabare ngo bajye kubafunga n’ayo bahemba insoresore zifasha polisi kubahiga aho bari hose kandi ibyo byose bishyizwe mu kwegereza amazi meza abatuye umujyi wa Kigali bose ntibyarenza umwaka umwe gusa ikibazo cy’ibura ry’amazi gikemutse kandi bishowe mu gukura aba bacyene b’imbabare mu bucyene bikaba bitaarenza imyaka 5 imibereho mibi barimo ubu yarabaye amateka. Ariko politiki y’iki gihe ni uguteza ikibazo, ukareba uko abaturage batakamba hanyuma ukazana ibisubizo byo kugirango wigaragaze nk’intwari cyangwa abatabazi (ibi nibyo bita theorie machiavalique/machiavalism theory).
    Abakwiriye gutanga umuti kuri iki kibazo:
    ABARIRIMBYI/ABANYAMIZIKI/ABAHANZI/ABAMAMAYE KU BWO GUSETSA CYANGWA FILIMI
    Ubwo mu gihugu cya Somalia hateraga inzara rimwe mu matsinda y’abanyamiziki rya hano mu gihugu ryakoze ibitaramo byo gukusanyiriza inkunga abanyasomaliya bari bari mu kaga, byari bikwiriye ko hagira abasitari (nk’uko byitwa mu mvugo y’iki gihe) bashakira icyongera ubwamamare bwabo mu bitaramo byo gukusanya amafaranga yo gufasha abazunguzayi/abanyadutaro/abakarasi kugirango babone igishoro
    kusumbuye kuri twa tundi bashora bakamburwa, biti ihi se baakora bene ibyo bitaramo, bagakora imishinga ibyara inyungu ariko iha akazi ababa bavuye mu buzunguzayi/ ubukarasi gusa.
    ABAKURU B’AMADINI AGIYE ATANDUKANYE
    Muri iyi minsi tubona amadini avuka buri munsi nk’ibihumyo, abantu bagashinja abayashinga ko babikora kubwa business cyangwa kubishakamo imibereho, Yemwe bayobozi b’amadini yuzuye umujyi wa Kigali mwireka ngo aba bantu ngo bafungwe, abandi basubizwe iwabo n’abandi bahunge igihugu; kuko icyo mukeneye ari abantu (sinitaye ku cyo mubashakira cyangwa mubashakaho). Ikiri cyo ni uko muri mu bafite ubushobozi bwo kuba mwakusanyiriza inkunga izi mbabare z’abazunguzayi/abanyadutaro/abakarasi. Amadini amwe n’amwe agiye afite imishinga ikomeye y’ubucuruzi n’ibigo by’imari yari akwiriye kwifashisha macye muyo yunguka agakoreshwa muri iki gikorwa aho kurutwa na sosiyete zimwe zikora inzoga zishora igice cy’inyungu yazo mu gufasha abantu gushirira mu businzi n’ubwiyandarike, n’amadini adafite iyi mitungo n’imishinga hari inzira nyinshi yabikoramo kandi ibi bikozwe baba babashije gucubya ababashinja gushinga amadini bagambiriye gusarura amafaranga mu bayoboke (kuyashinga ku bwa business).

    ITANGAZAMAKURU
    Iyo numva ukuntu itangazamakuru ryitwara muri iki kibazo cy’abazunguzayi/abanyadutaro/abakarasi mpita mbona ko uku kujujubya abo bacyene ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bubakorera kandi ari imbabare aribyo bituma abakora itangazamakuru nabo banga kugira icyo bakora kugirango ubucuruzi bwabo butabizira, nyamara bari bakwiriye gukorera ubuvugizi aba bacyene bagahabwa ubufasha, bagashyiraho ibiganiro birebana n’iki kibazo batagambiriye kurwanya ubuyobozi bujujubya aba bantu ahubwo bagamije gushaka umuti urambye w’iki kibazo gahoro gahoro.

    Nanjye hari imishinga nteganya izagira icyo ifasha mu rubyiruko rukiyubaka runiyubakira u Rwanda