Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO BYAHINDUTSE GUHAKWA KUGIRANGO BARAMUKE

#459
Rwanda

    GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO BYAHINDUTSE GUHAKWA KUGIRANGO BARAMUKE

    Nibyo hari amayeri menshi rupiyefu ikoresha muguhaka abantu bayiruta inshuro zirenze 15. Usesenguye neza usanga aya mayeri agera ku musaruro igihe rupiyefu yibanda mu gukoresha abanyendanini babarizwa mubo icakaje cg ishaka gucakaza. Ese Rupiyefu ibona abanyendanini gute? Rupiyefu itera yifashishije abantu batumvikanaga n’ubutegetsi bwariho. Aba ni Col kanyarengwe, Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga, Gen Emmanuel Habyarimana, Gen Rusatira, Dr Anastase Gasana, Maj Cyiza n’abandi. Aba bagabo ntihagire uvugako bari bakennye.

    Aba bari bafite imibereho myiza uretse yenda Col Kanyarengwe na Seth Sendashonga babaga hanze y’igihugu. Aba bari hanze bari bazi neza INYENZI inkotanyi gusa kubera irari ry’imyanya n’ibintu byahaza inda zabo bageze mu Rwanda biyibagije ububi bw’INYENZI-Inkotanyi. Abari mu Rwanda bahataniraga kurya byinshi no kugira ibyubahiro mu myanya babeshywaga na Rupiyefu. Aba nabo bari bazi INYENZI-Inkotanyi ibyo zishobora kuzana mu gihugu babirengaho bakurikirana amahirwe make y’uko zabaha imyanya bifuzaga igihe bagambaniye abo bari kumwe mu gihugu. Twumvikane hano si demukarasi bari inyuma. Oya ni indonke bari bakurikiye.

    Kuki aba bagambaniye rubanda bari bazi ibintu bibi bishobora kuba ariko bakabyirengagiza? Ahantu ubugambanyi bwabo bwagaragariye ni ukutitandukanya na Rupiyefu igihe yanze gushyira umukono ku masezerano. Hano byagaragaraga ko Rupiyefu itinya amatora yari kuba nyuma y’amezi 18 ya guverinoma y’inzibacyuho.

    KUKI BATITANDUKANIJE NA RUPIYEFU YANZE IMISHYIKIRANO KANDI BIGARAGARAKO INTAMBARA YAKUBURA IGIHE NTA GISUBIZO KIBONETSE?

    Kuki abari mu mashyaka batayagumyemo ahubwo bagahitamo kujya gufatanya n’abazaga barasa? Aha se bo bari bishimiye amatora yaba mu mucyo demukarasi igasakara mu Rwanda? Hano niho bamwe bavugako aba bitiranije perezida Habyarimana n’igihugu. Nyuma nabo baje kubihomberamo. Rupiyefu yakoresheje abanyendanini mu guca intege abari ku rugamba. Ibi byarashobotse kuko aba banyendanini bari bazwi mu gihugu kandi bafite imyanya ikomeye mu mashyaka ndetse no mu gisirikari.

     UBU MU RWANDA BYIFASHE GUTE?

     Rupiyefu yabanje gukenesha abantu. Abize n’abacuruzi itiyumvamo yarabakenesheje. Rupiyefu yakenesheje umuturage imwaka umurima we kandi imwaka n’imisoro myinshi idashobotse. Hano rero Rupiyefu irica igakiza kugirango umuntu abone icyo arya akaramuka. Uku niko ibona abo ishukisha udufaranga bagahiga benewabo. Ntibigutangaze ko bamwe mu bataha babuzwa amahwemo kugeraho bemera udufaranga two kujya guhiga abo basize inyuma mu buhungiro. Ntibigutangaze ko bamwe bava mu Rwanda bakaza hanze baje gushinga amashyaka ya FPR yiyita opposition.

    Aya uzayabwirwa n’ifaranga ryisuka. Uwo uzabaza icyo ahunze muzajya mu mitsi murwane cg agutuke akwandagaze. Kubera gukeneshwa no kutiha, Rupiyefu yazanye urwikekwe kuburyo abantu bahakirizwa ngo baramuke. Usanga umuntu ashobora kuguhimbira ukanicwa, ari ibinyoma abwiye abagukuriye mu butegetsi. Ibi byatumye abenshi bata umuco wo kuba inyangamugayo, aha niho babategeka gukora ibigayitse bakabyemera ku dufaranga babahaye.

    GUHARANIRA UBURENGANZIRA BWABO BYAHINDUTSE GUHAKWA KUGIRANGO BARAMUKE.

    Gukeneshwa cyane nibyo bituma abanyendanini baboneka kandi bagakora ibyo bababwiye badatekereje, bemeye gutekererezwa. Ndabita abanyendanini kuko bamwe aho kwicisha umuntu bashobora guhunga. Ushyize mu gaciro abantu bagumye mu kurwanyana bitewe n’iyi systeme babashyizemo ntibazigera na rimwe bava mu bucakara. Uyu X arakoreshwa akica Y, bwacya bagakoresha Z nawe akica X, gutyo gutyo. Ibi bigaragara cyane mu bari mu butegetsi kuko byo bijya mu binyamakuru. Buriya muri rubanda rwo hasi ni inkuru ndende.

    MU BUHUNGIRO BYIFASHE GUTE?

    Hano ho ni ikinamico, bimeze nka za mouvies za Hollywood. Ikintu umuntu atatindaho ni ukwemerako nta kuntu Rupiyefu itakwinjira muri opposition iri hanze ngo ikomeze kuyica intege. Ibi ni inshingano ya Rupiyefu. Hano igomba gushyiramo amafaranga menshi ahagije. Impamvu Rupiyefu ibikora nuko abo hanze aribo byibura bashobora kuvuga cg bagahuriza imbaraga hamwe. Abari imbere uvuze bamurasa ku manywa y’ihangu, aba nta kibazo kinini bateje.

    Iyo bateje umujinya babamanura muri Nyabarongo bagahingukira muri Rweru. Amahanga yo abiziranyeho na Rupiyefu aho kubyamagana batanga imidali y’ishimwe y’ubutegetsi bunogeye abaturage. Ese abakozi ba Rupiyefu mu buhungiro bamenyekana gute? Ibi ntibyoroshye bisaba itohoza ry’imikorere y’aba bantu.

    Aba baba bafite amafaranga ahagije, bajya aho bashaka, bavugira ku maradiyo bashaka ku buryo usanga bigize opposition ku banyamahanga batazi ibintu byo mu Rwanda. Usanga aba bantu baravuye mu Rwanda ariko ntibashake kuvuga ikintu cyatumye bahava. Aba birinda guhura na rubanda giseseka yababaza ibibazo by’ingutu batasubiza.

    Aba bifuza kuvugana na media zitari iz’abanyarwanda igihe badafite izabo zikorana na Rupiyefu. Ikintu kibaranga ni ugusebya ibyo abandi basanze hanze bakora, biyerekana ko aribo bashoboye. Ibintu byabo bihora mu magambo ariko nta bikorwa ubasangana. Bamwe bakunda kwivugira impinduka yo mu mahoro ariko ntibashake kujya mu Rwanda aho abanyarwanda benshi bari. Aba bivugirako ari abere batameze nk’abantu bahigwa na Kigali ifatanije na mpatsibihugu. Aba bose ni inda!

    Aba bakozi ba Rupiyefu ni ukurangaza rubanda ishaka kwibohoza igihe bo bahembwa amadolari. Nta mukene ubabamo, kandi biba bigaragara ko nta bantu babari inyuma. Gusa baravuga cyane ukagirango impinduka yaje nta bikorwa berekana.

    URUGERO RUGARAGAZA NEZA UBURYO RUPIYEFU IKORESHA INDA MU GUCAMO IBICE OPPOSITION

    Twese tuzi urugaga ruharanira demukarasi no kubohoza u Rwanda, FDLR. Abacunguzi babereye ibamba Rupiyefu mu gucyura impunzi ku ngufu ziri mumashyamba ya Kongo. Ngirango ubwicanyi bw’impunzi z’abahutu muri 1996-7 bwakozwe na Rupiyefu twese turabuzi. Aba bacikacumu barokotse ubu bwicanyi bahigwa bunyamaswa buri munsi.

    Abacunguzi bihagazeho. Hano Rupiyefu yashatse gukoresha ubundi buryo yinjira mu rugaga ikoresheje abanyendanini. iyi nama ni iya Enough project yashatse gusenya urugaga ikoresheje kuyisesera hakicwa abayobozi.

    Ninde wambwira ihembwa ry’abasirikari $200 buri kwezi amafaranga ava muri Amerika? Bwana Faustin Twagiramungu na Theobald Rwaka babaye iteme rya Enough Project mukujyera mu mbere ya FDLR banyuze kuri Col Wilson Irategeka na Col Hamada. Hano bakoresheje iturufu y’inda. Abagumutsi ba CNRD-Ubwiyunge bagezehe? Uwari wababimburiye mu kugumuka afatanyije na Col Wilson Irategeka amaze gutaha. uyu ni Col Come Semugeshi (yari Gen de brigade muri CNRD).

    Ibi bibaye nyuma y’amezi 8 igihe abagumutsi berekanye ko bashaka kwica no gusimbura. Iyi ni inda yabaye ndende ikaba na nini nyirayo ntabe agitekereza. Nibyo babafatanije n’urugamba rumaze umwanya n’amikoro adahagije ariko gushukwa ukemera kwica abayobozi bawe bakureze ukiri muto, bakagutoza kwirwanaho, ni iyindi ntera y’ubugome.

    Ubu urgamba bariho ni ugusebanya, usanga bamwe bapfupfunura ilisiti ya Rupiyefu ishinja impunzi ibyaha by’ibihimbano maze sikuvugako abacunguzi bishe abatutsi ugasanga amacandwe akoroka. Hano uwiyita Celestin Uwimana kuri social media fcbk nibyo yirirwa avuga. Umuntu yibaza niba bazi uwateje ubwicanyi mu Rwanda, uwishe abatutsi b’abagogwe muri 1993, uwanzeko ubwicanyi buhagarara n’ibindi. Sinzi niba batazi ko abasirkare ba FAR baburanishijwe bamwe bagizwe abere ariko bari bafite ibyaha by’ibihimbano utakwikorera.

    Ubu aba nabo bahindutse abacamanza nka kumwe Faustin Twagiramungu yavugaga ari chef wa CPC avuye Washington. Biragoye kumenya urugamba aba bariho. Iyo witegereje neza ni inda iba ibavugisha, ntabwo ari uguharanira demukarasi n’ubutabera bikenewe n’abanyarwanda.

    Niba ukorana na Rupiyefu mu gushinja abantu ubwicanyi bwatejwe na Rupiyefu waba uyirwanya ute? Mureke inda tuyime amayira, intsinzi ni iyacu.

    Donat Gapyisi