Select Page

Forums Exposed Ingabo Za Rwanda National Congress Ziciwe mu Bitero bya FARDC GENERAL FRED RWIGEMA BABESHYA KO YISHWE NA MAJOR BAYINGANA NA BUNYENYEZI

#204238
Rwanda

    GENERAL FRED RWIGEMA BABESHYA KO YISHWE NA MAJOR BAYINGANA NA BUNYENYEZI

    Kayumba NyamwasaKagome na Kayumba Nyamwasa Kaginga ubwo bavaga i Bugande muri 1990 bateye u Rwanda bakinnye ikinamico  bahitana General Fred Rwigema babeshya ko yishwe na Major Bayingana na Bunyenyezi kugirango bagere ku mugambi wabo wokubohoza FPR Inkotanyi,ntibyatinze bakoresha Kabarebe , Kayumba na Karegeya utaruzi ibyo aribyo bajya mu matwi ya Museveni na murumunawe wizwi nka Salim Salleh babakoresha penaliti bababwira ko Rwigema yishwe na Major Bayingana na Bunyenyezi ubwo abo nabo baba barabicishije umugambi wabo baba bawugezeho wo kuyobora FPR Inkotanyi ubwo bahita bigabanya ubutegetsi bahawe na Museveni utaruzi umugambi wabo birangira Kagome avuye muri amerika araza ayobora abasirikare bose kwitegeko rya Museveni.

     Ntibyamaze kabili Kagome ahita agororera Kaginga Kayumba Nyamwasa bitaga  Mukiga umwanya wokuyobora iperereza kugirango akomeze ku mwicira uwari wese ufite  urukundo rwa Rwigema, Kaginga bitaga Mukiga ntago yatinze kubishyira mu bikorwa ubwo baba birengeje Adam Waswa, Byaruhanga, Bitamazire, Muvunanyambo bica bica Hassan Mwungeri bica Karangwa kadogo na mukuruwe bica Kugayi bica Gashyondori bica Dr Mutimbo birenza Ngumbayigwe bica Rutayisire bica Dona bica Ruzindaza nabandi abo bose bishwe kubufatanye bwa Kaginga na Kabarebe.

    Ntago barekeye aho kuko baje kwikuza Kayitare Intare batinya bamukurikiza Nduguteyi Karishorisho na Bagire ndetse na Ngoga Charles ibyo byose byashyizwe mu bikorwa n’ uwari ukuriye ubutasi ariwe Kaginga Mukiga afatanyije na muramu we Dr Rutatina, musaza wa Kanjogera Bajeneza Rosette wabahitanaga akoresheje uburozi bakuraga muri Koreya y’amajyepfo.

    Bamaze gufata leta mu mwaka 1994 ntibunamuye icumu bishe Dr Ndahiro bica Murangira bica Shabani na Rutayisire bica Birasa na Eddy n’abandi mu makinamico ubwo Kaginga agororerwa kuba umugaba mukuru w’ingabo. Kaginga bita Mukiga yaje guca mu byatsi agana iyubuhungiro aho yakiriwe na Col Karegeya hamwe Na Commander Emile Rutagengwa nawe ubu badacana uwaka ageze mu buhungiro ashinga RNC afatanyije nabagenzibe barimo Col Patrcik Karegeya, Dr Rudasingwa, Gahima nabo yaje kwigizayo kugirango abone uko asahura imisanzu y’abahutu bo mu buhunzi afatantinyije na muramuwe Frank Ntwali na mushikiwe Rosette bakunze kwita Kinyara,

    Ntabwo byagarukiye aho kuko yigijeyo Major Robert Higiro na Micombero ndetse na Emile Rutagengwa  na Ben Rutabanana ubu waburiwe irengero kugirango abashe kwigarurira Abahutu bita “abateruzibibindi” barimo Condo bakunze kwita umuhehannyo, Rukundo, Ntamushobora Epimake na Mutabazi Ethienne bita Kanyarengwe abigisha kumuramya.

    Ese Kayumba niba ufite itandukanyirizo na Kagame reka nkubaze utubazo twamatsiko :

    1. Mumyaka icyenda umaze mu buhungiro waba waramariye iki RNC usibye kuyicamo ibice nogusahura imisanzu uhabwa n’abahutu ko ubizi neza ko abatutsi ntacyo bagupimira?
    2. Ese ko watubwiyeko Kagome nta mandat yindi azayobora amafaranga twaguhaye wayakoresheje iki?
    3. Ese ko watubwiye ngo Rutabana na Emile  ndetse na Micombero banga abahutu wowe urabakunda? Niba se ubakunda Ruhengeri Gisenyi muri Giti ndetse na Congo ibyo wahakoze barakubeshyera?
    4. Ese Maj Nkubana, Rwarinda nabandi wabashyizehe?
    5. Ese Col Kanyemera na Col Karemera mwaba mwarapfuye iki?
    6. Ese muramu wawe washinze ibikorwa bya Gisirikare yaba ari Umusirikare?
    7. Ese wowe na Nayigiziki ninde uyobora  RNC?
    8. Ese igisirikare umaze imyaka itanu utubwirako ufite cyaba gihari? Nibase gihari kirihe? kiyobowe nande?
    9.Ese mu myaka icyenda umaze muri Afurika y,epfo waba warigeze ukorana Inamma na banyarwanda bakwakiriye mu buhunzi?
    10. Ese Ben Rutabana waba uzamutwereka cyangwa waramurangije?

    Mugusoza iyi nyandiko nagirango mburire Kagome na Kaginga ko burya sibuno, kandi ngo na Nyina wundi abyara umuhungu kwicana nogutandukanya (division) abanyarwanda ntacyo bizabamarira usibye kuzasigira umuruho ababakomokaho kuko mwebwe n’ubundi Film yizinze kera.                         

    Kadogo Robert