Select Page
#204271
Rwanda

    Bwana Jean Paul Turayishimye

    Washington, tariki ya 29/12/2019

    Bwana Jean Paul Turayishimye

    Komiseri ushinzwe Ubushakashatsi (wahagaritswe by’agateganyo)

    Impamvu: Guhagarikwa burundu mu nzego zifata ibyemezo Bwana Jean Paul Turayishimye,

    Mu ibarwa nakwandikiye ku itariki ya 2/12/2019 nkumenyesha icyemezo cya Komite Nshingwabikorwa cyo kuguhagarika by’agateganyo ku mirimo yose wari usanzwe ukora mu izina ry’Ihuriro Nyarwanda, wamenyeshejwe ko ufite iminsi 14 yo kujuririra icyo cyemezo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 36 y’Ingengamyitwarire y’abayobozi n’abayoboke.

    Aho kugirango ujurire cyangwa ugaragaze ubushake bwo guhagarika ibikorwa byo kuyobya abanyarwanda utesha agaciro Ihuriro Nyarwanda n’ubuyobozi bwaryo, ikigamijwe ari ugusisibiranya uruhare rukomeye wowe ubwawe wagize mu izimira rya Komiseri Ben Rutabana, warushijeho gukaza umurego mu kuyobya uburari no kurindagiza abagukurikira mu itangazamakuru n’ahandi hose.

    Mu nama ya Biro Politiki yo kwa 22/12/2019, ishingiye ku busabe bwa Komite Ngishwanama y’Inararibonye, hemejwe ko iyi Komite mwazahura mukaganira ku bintu bitatu byashoboraga gutuma hasuzumwa neza niba koko ufite ubushake bwo kugaruka mu nzira nziza ugahagarika gukora ibikorwa byose bitesha agaciro Ihuriro Nyarwanda.

    By’umwihariko, ku birebana n’izimira rya Komiseri Rutabana:

    Hari ibimenyetso simusiga ko uri mu bantu bacye bari bazi neza banateguye urugendo rwe mu karere kandi bakanarukurikirana umunsi k’uwundi.
    Nka Komiseri ufite ubushakashatsi mu nshingano ze wakagombye kuba warabaye uwa mbere mu gufasha Ihuriro n’umuryango we kumenya neza ibyamubayeho rugikubita, ariko wahisemo no kwanga gufatanya n’itsinda ryashinzwe gukurikirana iby’iryo zimira.
    Ukomeje kwigaragaza nk’uwahisemo gukorera hanze y’Ihuriro, harimo gushinga iradiyo yawe no gukwirakwiza mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ibihabanye n’amahame n’indangagaciro by’Ihuriro Nyarwanda.
    Biro Politiki yari yahaye Inararibonye inshingano zo kumva : (i) icyo uvuga k’ukujyana Ben Rutabana muri M23, (ii) niba ufite ubushake bwo guhagarika Radio yawe; (iii) niba witeguye guhagarika kwanduza isura y’Ihuriro mu Itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Ndakumenyesha ko Biro Politiki yateranye uyu munsi tariki ya 29/12/2019, imaze gusuzumana ubwitonzi raporo ya Komite Ngishwanama y’Inararibonye ku kibazo cyawe igasanga nta kimenyetso gifatika werekana cyo guhagarika ibikorwa byawe bigayitse kandi bihabanye n’amahame n’indangagaciro Ihuriro Nyarwanda rigenderaho, yafashe icyemezo cyo kuguhagarika burundu ku mirimo yawe mu nzego zose z’Ihuriro zifata ibyemezo guhera uyu munsi tariki ya 29/12/2019.

    Byumvikane ko usezerewe mu nzego z’ubuyobozi ariko ko uzakomeza kuba umuyoboke w’Ihuriro kandi ko wemeye kugaruka ku murongo rigenderaho imiryango irafunguye.

    Jerome Nayigiziki

    Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda

    Bimenyeshejwe: Abayoboke (bose)