Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Barataka inzara nyuma yo kurandurirwa imyaka ahashyizwe amaterasi

#1163
Rwanda

    Barataka inzara nyuma yo kurandurirwa imyaka ahashyizwe amaterasi

    Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro, mu karere ka Muhanga baravuga ko batemewe intoki, barandurirwa imyaka itandukanye ahanyujijwe amaterasi y’indinganire kugira ngo habungwabungwe umugezi wa Nyabarongo. Bavuga ko ubu bugarijwe n’inzara n’ubukene.

    Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Matyazo na Rwasare two mu Murenge wa Mushishiro babwiye Umuseke ko batigeze bagishwa inama mbere y’ibi bikorwa bikomeje kubateza amapfa.

    Bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge bwategetse abakozi kurandura imyaka yabo irimo urutoki, amateke n’ibijumba maze buhanyuza amaterasi y’indinganire.

    Aba baturage bakavuga ko ibikorwa byo kubungabunga uruzi rwa Nyabarongo n’urugomero rw’amashanyarazi rwubatse muri uyu Murenge babishyigikiye ariko ko bitari bikwiye ko babarandurira imyaka batabagishije inama nibura ngo basarure n’iyari yeze.

    Mugoyikazi Vénantie umwe mu baturage bavuga ko bangirijwe imyaka, avuga ko yari afite urutoki, amateke n’ibijumba mu isambu ye kandi ngo ni ho yavanaga amafaranga atunga urugo, ayo yishyura ubwisungane mu kwivuza n’ayo kwishyurira abanyeshuri, ariko agatungurwa no kubona umunsi umwe babikuyeho.

    Ati «Amaterasi ntacyo adutwaye gusa iyo babanza bakatugisha inama kugira ngo dusarure imyaka yacu, ubu se murabona tuzatungwa niki ?»

    Nyirabarigira Clémentine uvuga ko ikibazo afite gisa n’icya mugenzi we, akavuga ko kuva barandurirwa imyaka hari ababwirirwa bakanaburara kuko nta kindi basanzwe batezeho amaramuko atari imyaka bejeje.

    Ati «Ikibazo cy’ibyo kurya bigomba gutunga muri aya mezi ari imbere ni cyo dufite Ubuyobozi budufashe buduhe ibyo kurya tugaburira abana, maze dutegereze igihe imyaka tuzahinga muri ayo materasi.»

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Uwanyirigira Marie Florence avuga ko bakoranye inama n’aba baturage mu mezi atanu ashize bakemeranya ko bagiye gukuramo imyaka, ariko ngo batangiye gukora amaterasi ni bwo aba baturage barushijeho gutera hejuru.

    Ati “Babanje gusakuza mbere imirimo itangiye, turayihagarika tubasaba kuvanamo imyaka barabikoze, twongeye kuyisubukura nibwo kandi bongeye gusakuza.”

    Uyu Muyobozi avuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku rwego rw’Akarere kugira ngo bashakire abaturage ibyo kurya bigomba gusimbura imyaka yabo yaranduwe.

    Yavuze kandi ko urutoki baranduye ari urudatanga umusaruro, ariko ngo inzara bataka bishoboka ko bayifite, ariko ko batahagarika imirimo yo kubungabunga icyogogo cya Nyabarongo, knadi barabyumvikanye n’abaturage.

    Umuseke wagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ku murongo wa telefone kugira ngo tumenye niba hari ubufasha bw’ibiribwa bushobora guhabwa aba baturage ariko ntiyatwitaba.