Select Page

Forums Exposed Ingabo Za Rwanda National Congress Ziciwe mu Bitero bya FARDC Abavugizi ba Kayumba Nyamwasa ngo nabo ubwabo ntibaramusobanukirwa

#204250
Rwanda

    Abavugizi ba Kayumba Nyamwasa ngo nabo ubwabo ntibaramusobanukirwa

    Hari abakunze Kwandika kuri facebook, bibaza ngo impamvu abantu benshi bakunze kwandika kuri Kayumba Nyamwasa ariko nanjye nababaza ngo ese ntimusoma ibimwandikwaho? Iyo bavuga ibyihebe bavuga ukuriye ibyo byihebe , kandi niyo bavuga agatsiko k’amabandi bavuga ukuriye ayo mabandi.

    Ikihebe Kayumba Nyamwasa, gikunzwe kuvugwaho cyane, kuko aricyo gikuriye umutwe w’ibyihebe bya RNC, urangwa n’ubuhezanguni , ubusambo, kwica inzirakarengane, n’ubusahuzi. Ikihebe Kayumba yari yarayogoje abaturage mu karere ka Nyagatare abambura amasambu yabo, ibi kandi kuri we, ntibyari ubwambere kuko no muri Uganda nabwo yigeze kujya yiba ibyuma byasyaga ibigori, aho kugirango abijyane kubikoresha icyo byabaga byagenewe gukoreshwa , we yahitaga abijyana ku isoko bakamuhamo macye. Ahubwo biranatangaje cyane kuba ari wowe Nemal Seveo uri kubyibyibazaho!

    Ikindi, ucyeneye kumenya ko ntabisambo bitagira ubikuriye, kandi nta n’ibyihebe bitagira ubiha amabwiriza, ndumva rero iby’ aribyo byose usobanukiwe impamvu sobuja, ikihebe Kayumba Nyamwasa, ariwe uvugwaho cyane.

    U Rwanda ntabwo rutinya ikihebe Kayumba Nyamwasa, uwibwira ko u Rwanda na FPR byatinya Kayumba Nyamwasa yaba ashatse kuvuga ko intare yakanzwe n’ukumoka kw’imbwa. Ahubwo utagira umutima uramwirinda, ikihebe ugicungira hafi ukanakirinda kuko nta b’ubumuntu n’ubuzima kiba kigifite, kiba cyarihaze gishaka abo gipfana nabo.

    U Rwanda rero numva ko rutakwifuza narimwe kubona umuturage n’umwe wagwa mu bwiyahuzi bw’ikihebe Kayumba Nyamwasa na bagenzi be, kandi ubu noneho kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC ntabwo bikiri iby’u Rwanda gusa ahubwo byabaye iby’isi yose nkuko raporo y’ impugucye za LONI yabigaragaje mu mpera z’umwaka w’2018.

    ” Raporo y’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagaragaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hari umutwe w’inyeshyamba ufashwa na Kayumba Nyamwasa, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

    Iyo wirinda imitwe yiterabwoba nka RNC ya Kayumba Nyamwasa idafite aho itaniye n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, ni ngombwa kwerekana amabi yawo kugirango abantu bawumenye banawirinde. Abanyarwanda ntibakwibagirwa ubuzima bw’inzirakarengane ibitero bya Kayumba Nyamwasa byatwaye hagati y’umwaka w’2010-2014 bigahitana abagera muri 14 naho abasaga 400 bagakomereka abandi bagakuramo ubumuga buhoraho.

    Ikindi Major Micombero Jean Marie Vianney uvuga, we ni muntu ki? Uyu Micombero Jean Marie, ntawe utazi uko yomonganye. Jean Marie Micombero, Ni impunzi yabaye muri Congo ikitwa Zaire, yaje kujya mu zahoze ari ingabo za FPR Nkotanyi, urugamba mu rugamba rwo kubohora. Igihe urugamba rurangiriye, hakozwe igisirikare kimwe cya kinyamwuga cy’igihugu, aricyo RDF; ndetse Micombero aba ariho akura ipeti rya Major.

    Mu kazi ke ka buri munsi yaje gutera imbere mu ntera agirwa umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ingabo mu Rwanda. Ariko mu kazi ke yaranzwe n’amakosa menshi ashingiye ku kinyabupfura gike ndetse n’ uburiganya. Ayo makosa rero ntiyamuguye neza kuko yaje gufungwa azira kunyereza imishahara y’abasilikare no gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko, hanyuma akatirwa n’inkiko umwaka umwe.

    Burya rero ngo umwana murizi ntakurwa urutozi, Jean Marie Micombero, imico ye y’uburiganya ntiyatumye amara igihe kinini nyuma yo gufungurwa ngo abone ko atakibashije kuba mu gihugu kigendera ku mategeko. Yahise ahitamo guhunga igihugu asanga imitwe yiterabwoba nka RNC, igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Simbona rero iby’ubusesenguzi bwawe bwa Politike y’u Rwanda wakurikiranye, ahubwo wari buvuge ko wakurikiranye cyane ibivugwa ku byihebe, ibisambo byayogoje u Rwanda bikagana iy’ubuhungiro aho byibumbiye mu mutwe muri RNC.