Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#969
Rwanda

    URUKIKO RW’IKIRENGA, IGIKORESHO CYA FPR MU KWIMA BURUNDU UBUTABERA INFUNGWA ZA POLITIKI. Kuva fpr yafata ubutegetsi kugeza magingo aya hakunze kumvikana izimira,irigiswa,ishimutwa n’itoragurwa ry’imirambo hirya no hino mugihugu tutibagiwe no mumugezi wa rweru,abo itishe bajugunywe muburoko ibima ubutabera,aba Bose ntakindi baba bazira uretse invo za politiki,dore ko abenshi ari abayoboke b’amashyaka ya fdu Inkingi,PS Imberakuri,fdrl na RNC.ibyaha bagerekwaho ni ibyaha byashyizwe mubushobozi bw’urukiko rukuru n’ingereko zarwo bivuze ko iyo bamaze kuburanishwa Ku rwego RWA mbere bajuririra urukiko rw’ikirenga,mwene izo manza iyo zimaze kurugezwamo ziribagirana imyaka igashira Indi igataha,ugasanga hari n’abarangiza ibihano bataburanye ubujurire,hari n’abandi batumizwa kuburana babura igihe gito cyane ngo barangize ibihano,bityo urukiko rugahita rushimangira ibyo bahawe na high court kugirango hato bataba abere bakaregera indishyi z’imyaka n’imyaniko bamaze bafungiye ubusa.ingero rero ninyinshi zabimwe ubutabera na supreme court, muribo twavuga : 1)abayoboke ba fdu inkingi, Sibomana Sylvain umunyamabanga waryo na Mutuyimana Anselm umurwanashyaka,aba baciriwe urubanza na high court ya karongi kuwa 13/01/2014 bahita bajurira ariko imyaka ibaye 3 n’igice bataraburana kdi bari hafi kurangiza ibihano.2) urubanza rwa Lt Joel mutabazi na bagenzi be rwaciwe kuwa 03/10/2014 none rumaze hafi imyaka 3 ntagikozwe.3) urubanza rwa kizito mihigo na ntamuhanga cassien rwaciwe kuwa 27/02/2015 na high court narwo rumaze isaga 2, hari n’izindi ngero nyinshi ntarondora.ESE President wa supreme court professor Sam rugege avuga iki kumikorere y’urukiko ayobora? Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2016_2017 yagize ati:” urubanza rwashyikirijwe urukiko rw’ikirenga ntanarimwe rushobora kurenza umwaka n’igice rutaburanishijwe .” none se izi manza zo zajuririwe murukiko rw’ikirenga rw’ikindi gihugu kitari u Rwanda?