Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#965
Rwanda

    Gutabariza abantu bafungiwe mu magereza yo mu Rwanda bicishwa inzara ,inkoni n’ubucucike.

    Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwinjira mu matora, hashize igihe kitari gito inzara imereye nabi imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, iyo nzara rero ikaba ifitanye isano n’inzara iri mu gihugu cyose yiswe Nzaramba ndetse n’inyerezwa ry’ibiribwa bigenerwa abafungwa nabyo ntibabihabwe uko byagenywe.

    ubusanzwe imfungwa cyangwa umugororwa umwe agenerwa gr 300 z’ibigori, gr 250 z’ibishyimbo, gr 8 z’umunyu, gr 10 z’amavuta na ¾L by’igikoma cy’amasaka kitagira isukari, nubwo ibi bagenerwa n’ubusanzwe badahabwa ibyuzuye, kuva mu mezi 5 ashize byahumiye ku mirari kuko byagabunutse kuburyo bukabije ugereranije na duke bagezwagaho.

    Nko muri gereza ya rubavu, imfungwa zirananiwe cyane, zirahondobera kuburyo ikigero cy’imfungwa zipfa buri munsi cyiyongereye bikabije, aho buri munsi bashyingura abishwe n’inzara ndetse n’umubare w’imfungwa zijyanwa kuvuzwa ku bitaro biturutse ku nzara n’imirire mibi wiyongereye kuburyo abaganga babyinubira bavuga, bati:”Ntituvura inzara”.

    ikibabaje na none nuko imiryango igerageje kugemurira aba bo bafunzwe , ibiribwa byategetswe na muganga, umuyobozi arabimena ibindi akabigaburira amatungo ya gereza.

    Iyo gereza ya rubavu n’ubusanzwe izwimo ubugome bukabije bukorwa n’umuyobozi wayo Innocent Kayumba , umwambari wa fpr w’umuhezanguni afatanije n’ushinzwe umutekano(OC) staff sgt Nkaka, bazwiho gukubita bakagusha no kubabaza kuburyo bukabije abafungwa, mu bo bicishije inkoni harimo pasteur Gasaza Thomas, wishwe nabo, undi muntu wabara ubugome bwabo, niba agihumeka ni umusaza w’imyaka 75 Adjudant chef Karorero Joseph (ex_far) sebukwe wa général Bizimungu Mahoro Séraphin ufungiye muri gereza ya Nyanza , uyu musaza yakubiswe incuro nyinshi ari mu cachot yamazemo amezi 2, anaryamishwa ku sima, atagira icyo yisasira no kwiyorosa, ahubwo hamenwamo amazi. Abakorerwa iyicarubozo muri iyi gereza ni benshi ntawabarondora ngo arangize.

    Iyi gereza kandi ifungiwemo abantu 30, bimuriwemo bavanywe muri gereza ya gasabo mu ntangiro z’ukwezi kwa mata, ubwo iyi gereza yibasirwaga n’inkongi y’umuriro. Aba bagororwa 30 barobanuwe mu bandi bajyanwa muri cid(urwego rwa polisi rushinzwe iperereza) aho bamaze iminsi ibiri bakorerwa iyicarubuzo, mbere y’uko bajyanwa i rubavu, aho bagejejwe na none bagakorerwa iyicarubozo. Muri bo twavuga Bwana Sibomana Sylvain, umunyamabanga mukuru wa Fdu inkingi . Aya magingo amakuru ahari n’uko aba bantu batinyagambura kandi bakomeje kugirirwa nabi n’abayobozi ba gereza. Ikibabaje kinatangaza benshi ni uko ibyo bikorwa bibi aba bayobozi batabihanirwa, wagira ngo ni mission bahawe.

    Imibereho mibi ikabije iravugwa ku mfungwa na none zo muri gereza ya Muhanga. Abafungwa ntibagira aho baryama kubera ubucucike bukabije kuburyo umufungwa atabano na cm 40 aryamamo ndetse abarenga 875 baryama hasi(bita ku garo), ntabiryamirwa bafite, nta sabune yo gukaraba no kumesa bakibona buri kwezi n’ibiribwa bagenerwa ntibabihabwa byose.

    Biragoye kugira ngo akarengane k’abafungiwe muri iyi gereza kavugwe n’abagakorerwa kuko iyobowe n’umuyobozi mubi afatanije n’umuyobozi w’abagororwa Ruzigana Emmanuel, uyu akaba ari umushinjabinyoma ku rwego mpuzamahanga wa jenoside. Uyu wagizwe umuyobozi w’abandi bafungwa abimazeho imyaka irenga 15 akandamije bagenzi be, abakubita ndetse akicamo uwo ashatse nk’uko yishe Alexandre wari wagizwe umwere buri bucye atahe, igihembo ahabwa ni ukuba umuyobozi wa bagenzi be uhoraho no kugaburirwa kubyo kurya by’abakozi ba gereza.

    Gereza ya Nyanza(mpanga): Muri iyi gereza imfungwa zifashwe nabi zikanakoreshwa imirimo y’ingufu(inyongera musaruro) ntizihabwe 10% by’umusaruro binjije nk’uko itegeko ribigena.

    Ikindi kibabaje n’uko iyo bamaze gusarura bemererwa gusubiramo bahumba utwaba twasigaye ngo nabo tubatunge kuko batakaza imbaraga nyinshi, ariko utu natwo iyo batugejeje kuri gereza AIP Gaspard Habyarimana ushinzwe umutekano kuri gereza(OC) aratubambura akabyongera ku mafunguro atekerwa abacungagereza kuri messe ibisigaye akabimena, mu gihe abafungwa bo kuri yo gereza bashonje cyane, kuko iyo uhageze ucyinjira muri gereza uhita ubona ko bishwe n’umudari indi impamvu ibitera n’uko amafunguro leta isanzwe igenera abafungwa aba adahagije, nayo batayagezwaho yose. Iruhande rw’inzara imereye nabi gereza ya Nyanza hiyongeraho ikibazo cy’ubucucike kuburyo abagera kuri 357 badafite aho baryama, nta mwambaro wa gereza bahabwa, niyo ibonetse baha abasohoka bajya gukoreshwa imirimo nyongera musaruro, naho abaguma muri gereza badasohoka usanga rwose bambaye ubusa, nta karingiti ko kwiyorosa , ntasahani, nta gakombe, nta kiyiko bagira, dore ko abenshi bakomoka mu turere twakure kandi badasurwa kubera ubukene bw’imiryango yabo, abandi bakaba nta miryango bagira.

    Nyamara nubwo bimeze bityo iyi gereza izwi nka gereza mpuzamahanga kuko ifungiwemo abanya sierra leone baciriwe imanza n’urukiko mpuzamahanga, abanyarwanda boherejwe n’urukiko rw’Arusha, abanyarwanda boherejwe n’ibihugu bari barahungiyemo, ifungiyemo kandi abanyapolitiki nka Dr Niyitegeka Théoneste washatse kwiyamamaza kumwanya wa perezida wa repubulika 2003, Bwana Deo Mushayidi perezida wa pdp Imanzi, col Habimana Michel wari umuvugizi wa fdrl, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien washinjwe gukorana na rnc, Mutuyimana Anselme umurwanashyaka wa Fdu Inkingi, abashinjwa gukorana na fdrl nka Dr Ruboneza Laurent, Dr mukeshimana Jean Berchemans n’bandi , ifungiwemo na none abayisilamu barenga 40 bashinjwa iterabwoba na leta y’u Rwanda ndetse n’abari abayobozi, abasirikari, abacuruzi bakomeye n’abandi bize bo muri repubilika ya 2. Iyi gereza rero n’ubwo ari mpuzamahanga urebye imibereho mibi y’abayifungiyemo wayigereranya n’imva isize ariko imbere ari umunuko.

    Gereza ya Huye: iyi gereza iyobowe n’umurozi w’igisebe witwa Zuba, akaba yicisha abafungwa inzara kuburyo buteye agahinda, ntiyemera ko ingemu z’abafungwa zibagezwaho, yewe n’abafite icyemezo cya muganga kibemerera kugemurirwa n’imiryango yabo ifunguro nyunganizi ntiyemera ko izo ngemu zinjira, kugeza n’aho abuza abarwayi gushyuhirizwa amafunguro mu gihe baba badashoboye kurya ifunguro ritegurirwa abafungwa muri rusange. Aha rero hakaba hari ubucucike buteye ubwoba kuburyo abarenga 1053 batagira aho barambika umusaya nta biryamirwa n’imyambaro bigirira.

    Muri rusange ibikorerwa imfungwa zo mu magereza yo mu Rwanda ni iyicarubozo rikabije ni agahumamunwa.
    Turasaba:
    1. Leta y’u Rwanda kugenera abafungwa ibyo kurya bihagije mu bwinshi no mu ntungamubiri (en quantité et en qualité)
    2. Leta y’u Rwanda kugenzura urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(rcs) n”abayobozi b’amagereza bagacika kubujura bw’ibiribwa n’ibindi bigenerwa abafungwa kuko amayeri akoreshwa arazwi.
    3. Leta y’u Rwanda gukemura ikibazo cy’ubucucike kiri mu magereza.
    4 . Leta y’u Rwanda guhagarika ubugome bwose bukorerwa imfungwa mu magereza.