Select Page

Forums Kigali IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO Reply To: IBINTU UKWIYE KUMENYA MU RUKUNDO

#204298
Rwanda

    Umusore yakundaga kugira umujinya cyane bikababaza ababyeyi be! Nuko ise afata umwanya atekereza icyo azakorera umwana we kugirango agabanye umujinya we!
    Ise wumusore yafashe ahantu runaka ahubaka igikuta kiza anagitera irangi ryumweru! Ubona ko gikeye kbx!
    Abwira umuhungu we ati uko uzajya ugira umujinya ujye utera umusumari kuriki gikuta.
    Umunsi wa mbere umusore yateye imisumari 50.
    Umunsi wa kabiri atera imisumari 45.
    Umunsi wa gatatu atera imisumari 41
    Uko iminsi igenda yiyongera imisumari atera ikomeza kugenda igabanuka
    Kumunsi wa 20 ntamusumari numwe yateraga.
    Nuko ajya kubwira se inkuru yibyishimo ko ntamusumari numwe yateye.
    Ise yaramufashe amuzanb kuri cya gikuta aramubwira ati ‘kuramo iyo misumari yose nuko umwana ayikuramo’.
    Nuko se arongera ati ‘iyo ubabaje umuntu uba umeze nko gutera umusumari mugikuta niyo mwakiyunga umusigira inkovu nkuko ujya gutera imisumari mugikuta atariko cyari kimeze utaragiteraho umusumari numwe!