Select Page

Forums Crazy World Emmanuel Bushayija a naturalised British citizen Ibibazo 10 abanyarwanda bakwiriye kwibaza

#198
Rwanda

    Ibibazo 10 abanyarwanda bakwiriye kwibaza

     1. Ko Kagame atorwa ijana ku ijana, abanyarwanda bagatonda imirongo bikoreye ibiseke byuzuye amabaruwa asaba Kagame kwemera gutegeka kugeza 2034, abamwanga bituma akenera kurindwa n’aba GP buzuye amagana n’amagana bava he? Umuntu ukunzwe na rubanda ahora y’ikanga abanzi?
    Abirirwa mu nkiko se baregwa kwangisha abaturage ubutegetsi bwe, bo bava he? Umuntu utorwa 100% agira abangisha abandi ubutegetsi bwe?

    None se ko akunzwe n’abaturage, abo yirirwa atuka ko ari ibigarasha  boabakura he?
     
    2. Ko ubutegetsi buhora butwemeza ukuntu Kagame ariwe ufite icyo yamariye abanyarwanda muri iki gihe cyose, abakunda urwa Yezu we ntacyo ajya yimarira akimarira abo ategeka gusa? Nta n’inyungu se akura mu butegetsi ku buryo abanyarwanda aribo bagomba kubimwisabira bati nyabuna dutabare?
     
    3. Kagame yavugiye imbere y’abanyarwanda n’amahanga inshuro zirenze eshanu ko uko bizagenda kose atazigera yiyamamariza mandat ya gatatu. Ko icyo gihe kigeze atarabona utegeka, nawe ubwe yaba yarananiwe kuyobora neza. None habaye ibintu bibiri: Icyambere nuko abanyarwanda “bamusabye” kongera kuyobora u Rwanda bigaragara ko babisabye umuntu wiyemerera ubwe ko yananiwe kuko za mandat zarangiye “nta wundi muntu waboneka” muri milliyoni 12 z’abatuye u Rwanda ushoboye ubuyobozi. Icyakabiri n’uko Kagame yishe amasezerano yasezeraniye igihugu n’abanyarwanda, ko uko bizagenda kose ataziyamamariza mandat ya gatatu. Hagati y’umunyakinyoma n’uwica amasezerano ninde muyobozi ukwiriye u Rwanda?
     
    4. “Ubwicanyi buracyakomeje nubwo buri ku rugero ruto. Ariko ibi ntibiterwa nuko abicanyi barekeyaho kwica, ahubo nuko  barangije kwica umubare munini w’abagombaga gupfa.” – Paul Kagame, 1994. (Reba Rwanda: The Untold story ya BBC ku munota wa 20) Niba kagame ubwe yarivugiye aya magambo abwira abanyamakuru muri 1994, yiyemerera ko jenoside yabaye ikarangira, abavuga ko yayihagaritse babihera hehe? Ayo manota se akomeze ayahabwe cyangwa twemere ko jenoside yabaye uko byagombaga kuba akaba ariko birangira nkuko nyirubwite abyemera
     
    5. Ninde wambwira impamvu abantu bose bakorana na Kagame birangira bahindutse abanyamafuti, ibisambo cyangwa abanzi b’igihugu kandi batangira gukorana na we ari inyangamugayo z’intiti yatoranije mu bushishozi bwe ntakemwa? None se iyo ndwara bayikurahe? Bayanduzwa nande? Koko se habura n’umwe muzima? Mu bantu bose bamwegereye bya hafi cyangwa bamukoreye muri leta ayoboye ninde uhava amahoro?
     
    6. Ninde muntu mu isi no mu ijuru niba hari ababayo, wari wabona ikosa kuri Kagame? Uwo muntu abaho? Kuva kagame yavuka hari ikosa agira? Harya umuntu ushinzwe gutahura amakosa ku bandi we ntagire ikosa na rimwe cyangwa ngo agire uhangara kurimubwira, aba ari iki?
     
     
    7. Niba buri butegetsi bujyaho bukavaho kandi bukagomba kugira abo busiga bwisasiye cyane cyane abari imbere mu kuburirimba no kubwogagiza (niko amateka atwereka) wowe ubu witeguye ute ejo hazaza h’u Rwanda?
     
    8. Aba bantu (bake nibuka) baritanze bakorera igihugu muri rusange. By’umwihariko harimo nabakoreraga kagame bamwegereye cyane kandi ari abagaragu b’akadasohoka. Kagame yabahembye iki?
     
    Pasteur Bizimungu
    Twagiramungu Faustin
    Joseph Sebarenzi Kabuye
    Prof. Romain Murenzi
    Patric Mazimpaka
    Tharcisse Karugarama
    Theogen Rudasingwa
    Gerald Gahima
    Protais Mitali
    Eugene Gasana
    Gasana Anastaze
    Charles Ntakirutinka
    Alexandre ryambabaje
    Dr. David Himbara
    Dr. Patrick Habamenshi
    Tribert Rujugiro
    General Kayumba Nyamwasa
    General Frank Rusagara
    Colonel Tom Byabagama
    Colonel Rugigana Ngabo
    Major Micombero
    Major Alphonse Furuma
    Major Higiro
    Lt. Joel Mutabazi
    Kizito Mihigo
    Sendashonga Seth
    Nkubito Alphonse Marie
    Dr. Gasakure
    Major General Fred Rwigema
    Dr Major Peter Bayingana;
    Col Adam Waswa;
    Col Vedaste Kayitare;
    Col Steven Ndugute;
    Col William Bagire ;
    Col Charles Ngoga ;
    Col. Lizinde  Theoneste
    Col Patrick Karegeya
    Lt. Col Wilson Rutayisire;
    Lt. Col Augustin Cyiza
    Major Chris Bunyenyezi;
    Major Alex Ruzindana;
    Major John Birasa;
    Major. Dan Gapfizi
    Major Rutayisire Shaban
    Major Rachid Mugisha;
    Major John Sengati
    Capt. Kayitare intare Batinya
    Capt. Kayitare
    Capt Mucocoli
    Capt Eddy
    Maurice Sebahunde
    Sen. Mucyo J.D
    Sen. Inyumba Aloyzia
    Alfred Nsengiyumva
    Assinapol Rwigara
    Makuza Bertin
    Assiel Kabera
    Emmanuel Munyemazi
     
    9. Aba bantu mvuze haruguru ni bake nibuka. Harimo abakiriho bateshejwe agaciro n’uburenganzira bakwiriye. Hari abandi bishwe bava ku isi. Ese ko uru rutonde ari rurerure rwagiye kugera aha ryari? Hasigaye gupfa/gufungwa abandi bangana iki ngo abanyarwanda tubone ukuri? Abanyarwanda twikundira amahoro, tugakunda guceceka no kwirinda ko ibintu biduturukaho, cyangwa tugatinya ko hari uwavaho avuga ko tudashyigikiye ubutegetsi. Ibyo bigatuma twigengesera ngo tugire amahoro n’umutekano. Ubu se amahoro turayafite? Ku mutima wumva ufite amahoro kuko wicecekera ntuvuge ibintu ntibiguturukeho? Umutekano se wo urawufite? Iyo ubona igihugu cyuzuye abasirikare buri saa kumi abana b’u Rwanda bajya kurara rubunda bari ku mihanda ngo bategereje umwanzi, wumva umutekano uwufite?
     
    10. Ikibazo cya cumi ndakigusigiye nawe icyibaze numara gutekereza kuri ibyo mvuze haruguru maze ugite ugisangira n’abandi.
     
    Seramunda Jacques