› Forums › Crazy World › Emmanuel Bushayija a naturalised British citizen › Ibibazo 10 abanyarwanda bakwiriye kwibaza
Ibibazo 10 abanyarwanda bakwiriye kwibaza
1. Ko Kagame atorwa ijana ku ijana, abanyarwanda bagatonda imirongo bikoreye ibiseke byuzuye amabaruwa asaba Kagame kwemera gutegeka kugeza 2034, abamwanga bituma akenera kurindwa n’aba GP buzuye amagana n’amagana bava he? Umuntu ukunzwe na rubanda ahora y’ikanga abanzi?
Abirirwa mu nkiko se baregwa kwangisha abaturage ubutegetsi bwe, bo bava he? Umuntu utorwa 100% agira abangisha abandi ubutegetsi bwe?
None se ko akunzwe n’abaturage, abo yirirwa atuka ko ari ibigarasha boabakura he?
2. Ko ubutegetsi buhora butwemeza ukuntu Kagame ariwe ufite icyo yamariye abanyarwanda muri iki gihe cyose, abakunda urwa Yezu we ntacyo ajya yimarira akimarira abo ategeka gusa? Nta n’inyungu se akura mu butegetsi ku buryo abanyarwanda aribo bagomba kubimwisabira bati nyabuna dutabare?
3. Kagame yavugiye imbere y’abanyarwanda n’amahanga inshuro zirenze eshanu ko uko bizagenda kose atazigera yiyamamariza mandat ya gatatu. Ko icyo gihe kigeze atarabona utegeka, nawe ubwe yaba yarananiwe kuyobora neza. None habaye ibintu bibiri: Icyambere nuko abanyarwanda “bamusabye” kongera kuyobora u Rwanda bigaragara ko babisabye umuntu wiyemerera ubwe ko yananiwe kuko za mandat zarangiye “nta wundi muntu waboneka” muri milliyoni 12 z’abatuye u Rwanda ushoboye ubuyobozi. Icyakabiri n’uko Kagame yishe amasezerano yasezeraniye igihugu n’abanyarwanda, ko uko bizagenda kose ataziyamamariza mandat ya gatatu. Hagati y’umunyakinyoma n’uwica amasezerano ninde muyobozi ukwiriye u Rwanda?
4. “Ubwicanyi buracyakomeje nubwo buri ku rugero ruto. Ariko ibi ntibiterwa nuko abicanyi barekeyaho kwica, ahubo nuko barangije kwica umubare munini w’abagombaga gupfa.” – Paul Kagame, 1994. (Reba Rwanda: The Untold story ya BBC ku munota wa 20) Niba kagame ubwe yarivugiye aya magambo abwira abanyamakuru muri 1994, yiyemerera ko jenoside yabaye ikarangira, abavuga ko yayihagaritse babihera hehe? Ayo manota se akomeze ayahabwe cyangwa twemere ko jenoside yabaye uko byagombaga kuba akaba ariko birangira nkuko nyirubwite abyemera
5. Ninde wambwira impamvu abantu bose bakorana na Kagame birangira bahindutse abanyamafuti, ibisambo cyangwa abanzi b’igihugu kandi batangira gukorana na we ari inyangamugayo z’intiti yatoranije mu bushishozi bwe ntakemwa? None se iyo ndwara bayikurahe? Bayanduzwa nande? Koko se habura n’umwe muzima? Mu bantu bose bamwegereye bya hafi cyangwa bamukoreye muri leta ayoboye ninde uhava amahoro?
6. Ninde muntu mu isi no mu ijuru niba hari ababayo, wari wabona ikosa kuri Kagame? Uwo muntu abaho? Kuva kagame yavuka hari ikosa agira? Harya umuntu ushinzwe gutahura amakosa ku bandi we ntagire ikosa na rimwe cyangwa ngo agire uhangara kurimubwira, aba ari iki?
7. Niba buri butegetsi bujyaho bukavaho kandi bukagomba kugira abo busiga bwisasiye cyane cyane abari imbere mu kuburirimba no kubwogagiza (niko amateka atwereka) wowe ubu witeguye ute ejo hazaza h’u Rwanda?
8. Aba bantu (bake nibuka) baritanze bakorera igihugu muri rusange. By’umwihariko harimo nabakoreraga kagame bamwegereye cyane kandi ari abagaragu b’akadasohoka. Kagame yabahembye iki?
Pasteur Bizimungu
Twagiramungu Faustin
Joseph Sebarenzi Kabuye
Prof. Romain Murenzi
Patric Mazimpaka
Tharcisse Karugarama
Theogen Rudasingwa
Gerald Gahima
Protais Mitali
Eugene Gasana
Gasana Anastaze
Charles Ntakirutinka
Alexandre ryambabaje
Dr. David Himbara
Dr. Patrick Habamenshi
Tribert Rujugiro
General Kayumba Nyamwasa
General Frank Rusagara
Colonel Tom Byabagama
Colonel Rugigana Ngabo
Major Micombero
Major Alphonse Furuma
Major Higiro
Lt. Joel Mutabazi
Kizito Mihigo
Sendashonga Seth
Nkubito Alphonse Marie
Dr. Gasakure
Major General Fred Rwigema
Dr Major Peter Bayingana;
Col Adam Waswa;
Col Vedaste Kayitare;
Col Steven Ndugute;
Col William Bagire ;
Col Charles Ngoga ;
Col. Lizinde Theoneste
Col Patrick Karegeya
Lt. Col Wilson Rutayisire;
Lt. Col Augustin Cyiza
Major Chris Bunyenyezi;
Major Alex Ruzindana;
Major John Birasa;
Major. Dan Gapfizi
Major Rutayisire Shaban
Major Rachid Mugisha;
Major John Sengati
Capt. Kayitare intare Batinya
Capt. Kayitare
Capt Mucocoli
Capt Eddy
Maurice Sebahunde
Sen. Mucyo J.D
Sen. Inyumba Aloyzia
Alfred Nsengiyumva
Assinapol Rwigara
Makuza Bertin
Assiel Kabera
Emmanuel Munyemazi
9. Aba bantu mvuze haruguru ni bake nibuka. Harimo abakiriho bateshejwe agaciro n’uburenganzira bakwiriye. Hari abandi bishwe bava ku isi. Ese ko uru rutonde ari rurerure rwagiye kugera aha ryari? Hasigaye gupfa/gufungwa abandi bangana iki ngo abanyarwanda tubone ukuri? Abanyarwanda twikundira amahoro, tugakunda guceceka no kwirinda ko ibintu biduturukaho, cyangwa tugatinya ko hari uwavaho avuga ko tudashyigikiye ubutegetsi. Ibyo bigatuma twigengesera ngo tugire amahoro n’umutekano. Ubu se amahoro turayafite? Ku mutima wumva ufite amahoro kuko wicecekera ntuvuge ibintu ntibiguturukeho? Umutekano se wo urawufite? Iyo ubona igihugu cyuzuye abasirikare buri saa kumi abana b’u Rwanda bajya kurara rubunda bari ku mihanda ngo bategereje umwanzi, wumva umutekano uwufite?
10. Ikibazo cya cumi ndakigusigiye nawe icyibaze numara gutekereza kuri ibyo mvuze haruguru maze ugite ugisangira n’abandi.
Seramunda Jacques