Select Page

Forums Crazy World The oppressive Regime of Paul Kagame Reply To: The oppressive Regime of Paul Kagame

#1112
Rwanda

     

    Adeline Rwigara yavuze ibyo abanyarwanda benshi bafite mu MITIMA yabo ariko badatinyuka kuvuga!

    Kagame we abanyarwanda baravuga ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Urakeka ko wowe ukinzeho iki. Utekerezako ko abanyarwanda ari ibigoryi cyangwa ko uriya muryango wa Rwigara urimo utoteza ko wabakora ibyo wishakiye bagaceceka.

    Erega ibyo wavuga byose, ibyo wakora byose ukuri kurazwi, amayeri yawe ninde utayazi? Iyo ufite ubutegetsi icyo utakora n’iki? Mu matora wibye amajwi kubera wakoresheje abambari bawe aho abaturage basangaga babatoreye. Ubwo se mubyo ushinja uwo mwari Diane Rwigara igikomeye kirimo n’ikihe? Kuba wafata liste yatanze yabamusinyiye mu gihe yiyamamazaga abantu bawe bakongeramo abapfuye nkuko mubivuga bisaba iki? Ko ubutegetsi ari ubwawe. Icyo utakora n’iki? Ahubwo ubwoba bukugeze habi. Reka rero amahanga yose akwote. Wishyize ahagaragara.

    Diane n’umuryango we bakwiriye gutabarizwa naho ubundi amaherezo ni ugufugnwa bakabakorera iyicarubozo. Kagame aherutse kuvuga mu mbwirwaruhame ko nta mikino ibaho, ko nta dipolomatie igomba kubaho kuri we ku muntu uwo ari we wese uvuze ibitandukanye n’ibyo atekereza cyangwa urwanyije imikorere ye, icyo gihe ahinduka umugambanyi. Kagame ubugome bwe ntabuhisha aho yivugiye ko uzagerageza wese kumwambura uburenganzira yagezeho, yaharaniye bizamugora cyane. Nibyo biri kuba kuri Diane Rwigara n’umuryango.

    Francis Kayiranga