Select Page

Forums Diane Rwigara Inyungu za Politike yo guteza Imbere Umudamu mu Rwanda

#824
Rwanda

    Inyungu za Politike yo guteza Imbere Umudamu mu Rwanda

    Nubwo ntize itangazamakuru cg ngo mbe hari aho mpuriye naryo ibi nasanze ari ngombwa ko mbibasangiza!

    1 Yitwa MUKANYONGA Josephine ni saa kumi n’ebyili duhuriye muri Volcano Express iva Butare yerekeza Kigali. Ntababeshye sindyohewe no kuba ngiye gukorana urugendo rugeze ku masaha atatu n’umukecuru ufite imyaka nka 50 ngereranije, usa naho ari umuturage. Kubwo ubunyarwanda natojwe ndirengagije aransuhuza ndikiriza ati ese uyu mwanya hari uwicayemo, ndamwenyura bya Kinyarwanda ubundi nkiza agakapu kanjye ka Laptop nti ntakibazo wakwicara ari ko nerekeza isura yanjye hirya.

    2 Mubyukuri numvaga ari urugendo rugiye kumbera rurerure kuko numvaga nifuza ko iruhande yanjye hakwicara undi muntu usobanutse twagenda tuganira ibintu bitandukanye muri politike igezweho n’izindi analyse nyine nk’umwarimu wa kaminuza. Umukecuru nawe arankundira ntayansagarira, akomeza ibiganiro n’abandi bakecuru nabonaga basaga nabahuje gahunda.

    3 Mu gihe kigeze ku isaha dutsimbuye, kubazi uru rugendo twari tugeze aho bita kwa Mugande amuri nari maze kumenya ibyo uyu mukecuru yari yajemo i Butare naho yerejeke bitewe n’ibiganiro yagiranaga nabo bari kumwe kandi mu ijwi rirenga batagira uwo bakinga. Aha nibwo yaje gukebuka agira ati erega twakomeje kuvuga byinshi nibagirwa ko hari uwo twicaranye ahhahhaaaaa numvise ntangaye cyane kuko nari nziko arijye wamwirengagije! araterura ati jye rero nitwa Mukanyonga Josephine nkaba ndi Umworozi w’inka mu Karere ka Gicumbi, ubu twari twaje mumahugurwa ya RAB(Rwanda Agriculture Board) batwigisha uko twarushaho kongera umukamo w’inka zacu.

    4 Nguku uko natangiranye ikiganiro cy’ amasaha 2 n’uyu mukecuru nari nasuzuguye nkeka ko ntacyo yanyungura. Ubwo ntaragira nicyo musubiza, aba atangiye kunshimira Kagame uburyo yababereye urumuri uyu munsi bakaba ari abadamu bafite agaciro muri Gicumbi, urabyumva nawe iyo uganira n’umuntu mukuru nkuyu aravuga ntatuma nawe uvuga. Ambwira uburyo afite inka 3 z’ inzungu zimuha umushahara w’ibihumbi 160 yakuyemo ayo kwishyura abazahirira, abazikukira, nayo kwishyura imiti yazo.

    5 Umukecuru yarakomeje ambwira uburyo afite biogazi, atekera kuri Gaz n’ibindi byinshi yagezeho akuye kuri izo nka. Natangiye kubaza byinshi uburyo yageze kuri ibyo bintu byose, uburyo abasha korora inka y’inzungu ntipfe nuburyo zigora n’ibindi bibazo byinshi numvaga mfite by’amatsiko.

    6 Mu gukomeza k’umubaza byinshi naje kwibaza aho ibyo byose bihuriye na Presdient Kagame nuko nawe aratangira arambwira. Ati umva wa musore sinkuzi ntuzi duhuriye muri modoka ariko President Kagame yarambyaye muruta! nti ese ate?! ati ubu ureba nari umwarimukazi w’umupfakazi ngahembwa amafaranga nahembwaga ntashobore kunkemurira utubuzo twose nagiraga, ariko ngahora numva Kagame avuga ngo twigirire ikizere turashoboye. Nuko ijambo rye rinkukiramo nzagufata icyemezo mfata inguzanyo mu mwarimu SACCO ngura inka 1! Iyo nka imwe niyo yavuyeho ibyo mfite byose uyu munsi, ariko kandi nkabikesha inama za nyakubahwa wandemyemo ikizere ngafata icyemezo cyaje guhindura ubuzima bwanjye!

    7 Yewe nashidutse mbona twambutse Nyabarongo ntazi uko bigenze! uyu mukecuru numva ndamukunze ariko nanone asiga murijye isomo rikomeye:

    “Burya amagambo ya Nyakubahwa Paul Kagame ntagenda ubusa hari abayumva akabubaka ndetse akabahindurira ubuzima!”.

    Mwakoze kwihanganira uburebure bw’iyi nyandiko ntari bubone uko mpina bitewe nyine nuko ari inyandiko mbarankuru.