Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings Abakene b'i Kigali nimuze tujyende gushaka ubuzima mu cyaro

#1072
Rwanda

    Abakene b'i Kigali nimuze tujyende gushaka ubuzima mu cyaro

    “Abakene b’i Kigali nimuze tujyende gushaka ubuzima mu cyaro ooh, hano i Kigali turagowe, turahiigwaa”
    Iyi ndirimbo ndiyuhije nyikorera isubiiravanga (remix) kuko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwadekaraye intambara ku bo bwita “umwandabantu”(abazunguzayi, abanyadutaro, abakorera ibikorwa by’ubucuruzi ku mabaraza) aho bwavuze ko buzitabaza IGISIRIKARE (ibi bisobanuye INTAMBARA KU BASIVILE BATITWAJE INTWARO batanahungabanya umutekano ahubwo bazindurwa no gushaka amaramuko bashoye amafaranga n’imbaraga byabo ntawe bibye cyangwa bambuye) hamwe na POLISI nubwo yo yari isanzwe ikora iyi mirimo yo gukiza umujyi wa Kigali “umwandabantu” cyangwa “abantumwanda” ikarengera abajura (kuko iyo ufashe umujura ukamukubita urabifungirwa). Nimucyo duhunge iyi ntambara nibitaba ibyo twitegure kubona ba Mahoro ba buri munsi(Mahoro umwe wiciwe Nyabugogo azira kwanduza umujyi wakakaye ku mibereho n’ifaranga ariko usukuye wa Kigali).