Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings

last updated by Rwanda 5 years ago
1 voice
30 replies
  • Author
    Posts
  • #486
    Rwanda

      Ibi biteye ubwoba

      “The most important human rights problems were government harassment, arrest, and abuse of political opponents, human rights advocates, and individuals perceived to pose a threat to government control and social order; security forces’ disregard for the rule of law; and restrictions on media freedom and civil liberties. Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections.”

      https://www.state.gov/j/drl/rls/hrrpt/2016/af/265290.htm

      Leta zunze ubumwe z’Amerika iti, “Ihonyorwa ndengakamere ry’Uburenganzira bwa muntu (rikorwa na Leta ya Paul Kagame) ni ugutesha umutwe, gufata no gufungira ubusa, kwica mu ibanga no kurasa ku manywa y’ihangu abanyapolitike batabona ibintu kimwe n’iyo Leta, abaharanira kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi bantu bose iyo Leta ibona ko bayibangamiye; inzego zishinzwe umutekano z’iyo Leta ntizubahiriza amategeko na mba; uburenganzira bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwite bwa buri muntu buhungabanyawa ku buryo bukomeye n’izo nzego zishinzwe umutekano.

      Bitewe n’uko iyo Leta ihiga bukware amashyaka n’abanyapolitiki bayivuguruza ( mu bibi ikorera Abanyarwanda), abeneguhugu nta buryo na buto bafite bwo guhindura iyo guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo”.

      None twavuga iki kuri iyi raporo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika?

      Ndayivugaho ibintu bibiri gusa: (I) Abanyamashyaka n’abanyapolitike bacu ni umuti w’amanyo. (II) Igihe cyo gukoresha ingufu mu guharanira uburenganzira bwacu nk’ibiremwamuntu kiri kurenga!

      ABAPOLITISIYE B’ABANYARWANDA NI UMUTI W’AMENYO!
      Ngo “nta na rimwe, kirazira, uburenganzira bwa muntu butangwa, burarwanirwa”. Niba ufite amahirwe yo kumva igifaransa, menya ukuri aha:

      https://www.youtube.com/watch?v=eexUg0VCaRs

      Uyu mudamu aranshekeje, avuga ngo, “hari abashaka kujya mu ijuru badapfuye”. Abo ni abapolitisiye b’abanyarwanda. Ni umuti w’amenyo!

      Ngo hari amagambo abantu batinya gukoresha muri politiki na diplomasi. Ayo magambo ni “ugukoresha ingufu za gisirikari, intambara imena amaraso, mu guharanira uburenganzira bwabo nk’ibiremwamuntu”.

      Abanyarwanda n’abanyapolitike babo uwo muco w’ubujiji, batojwe n’abakoloni kugirango batibohora ingoma ya gihake na gikoronize, wabinjiye mu bwonko, uramanuka ugera mu misokoro yabo. Ntibazi ko ukuri ari uko “ushaka kubaho nk’umuntu agomba kubirwanira”. Aho bajya hose birinda kuvuga ijambo intambara, batinya gusaba amafaranga, imbunda n’ubuvugizi byo gukora intambara yo kuvanaho Kagame n’agatsiko. Aho bagiye hose, barikurira ko Kagame n’agatsiko ke bamariye Abanyarwanda ku icumu, ntibavuga ngo batobore. Ubabajije wese ngo “mbakorere iki?” Baramusubiza bati, “dufashe kwamagana Kagame n’agatsiko ke!” Ubwo se baba basabye iki? Yababazi ati, “none se muzavanaho gute buriya butegetsi ruvumwa?” Baramusubiza bati, “tuzabuvanaho mu nzira y’amahoro narevolisiyo idasesa amaraso; nta yindi ntambara dushaka mu Rwanda…”. Ni akumiro!

      Ndahamya ko ubumvise wese, abareba mu maso akisekera ati, “aba ni umuti w’amenyo!” kuko umupolitisiye wese n’umuntu wese ujijutse azi ko “nta na rimwe, ntibibaho ko uburenganzira bwa muntu butangwa, ahubwo burarwanirwa”. Ghandi, Luther, Mandela Abafaransa n’Abanyamerika … baraburwaniye isi iratukura! Igihe cyo kuburwanira rero cyararenze. Ibintu byageze i wa Ndabaga aho abakobwa nka Victoire Ingabire, Nadide Kansinge…, bica amabere, bajya ku rugamba naho abitwa abagabo babo n’abapolitisiye bihishe munsi y’ibitanda nk’imbeba.

      IGIHE CYO GUKORESHA IMBUNDA KIRI KURENGA!
      Minisitiri Evode Uwizeyimana ati ”Leta ya Kagame igizwe n’agatsiko k’amabandi”.  https://www.youtube.com/watch?v=EAduRMQAA2k
      Mu yandi magambo, kurwanya ako gatsiko ukoresheje imbunda biremewe. None se si amabandi koko? Twikomereze.

      LONI iti” Article 21.

       
      (3) The will of the people shall be the basis of the authority of government; this will shall be expressed in periodic and genuine elections which shall be by universal and equal suffrage and shall be held by secret vote or by equivalent free voting procedures.”

      http://www.un.org/en/universal-declaration-human-rights/

      Tubishyize mu Kinyarwanda, mu magambo ahinnye, bivuga ngo “Ubushake bw’Abanyarwanda bugomba kuba fondasiyo y’ubutegetsi bw’igihugu cyabo; ubwo bushake babugaragarizwa mu matora ateganywa mu gihe ntarengwa kandi agakorwa mu kuri no mu mucyo.”

      Nkuko raporo zose za LONI, iz’Imiryango y’abanyarwanda iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iza HRW, iza Amnesty International, … zibigaragaza, amatora aba mu Rwanada arafifitse kandi ko abifuza Demokarasi no guhindura ibintu mu mahoro bahigwa bukware. Na guverinema ya Leta zunze ubumwe z’Amerika imaze kubyemeza.

      Bishatse kuvuga ko, mu maso y’amahanga, Leta iyobowe na Kagame idashingiye ku byifuzo by’Abanyarwanda. Mu gifaransa bavuga ko iyo Leta ya Kagame ari “un Etat voyou, un Etat illégitime”. Abenegihugu rero bemerewe kuyirwanya ku buryo bwose ! Nkuko Minisitiri Evode Uwizeyimana abivuga, iyo Leta igizwe n’agatsiko k’amabandi kavuye i Buganda.

      https://www.youtube.com/watch?v=L2_3p1Qsg_A

      Iyo Leta y’amabandi igomba kurwanywa ku buryo bwose!

      Gusa dusabanukirwe: Ibi ntibisanzwe, ntibyumvikana na gato ko abanyamahanga, Leta y’Amerika, ari bo bafata iya mbere mukwereka abenegihugu, Abanyarwanda, ikigomba gukorwa. Biteye kwibaza byinshi iyo inshuti magara za Kagame n’agatsiko ke, abanyamerika bamwicaje mu Rugwiro, ari bo bavuga bati, ” nta buryo na buto abanyarwanda bagifite bwo guhindura guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo,” keretse INTAMBARA GUSA.

      Iyo umunyamahanga, udafatiwe inkota ku gakanu, avuze ayo magambo bivuze ko amazi yarenze ikombe. Mu yandi magambo ni ukuvuga Abanyamerika bashyigikira cyangwa bazashyigikira uwari we wese ushaka guhirika iriya Leta ya Paul Kagame akoresheje intwaro. Ni uburyo bwiza Amerika yereka Abanyarwanda ko abakivuga inzira y’amahoro, imishyikirano na Kagame… kugira ngo bahindure ibintu mu Rwanda ari imiti y’amenyo. Ni za korogati!

      Amerika irigusobanurira no kumvisha Abanyarwanda ko  inzira imwe rukumbi ariyo isigaye: INZIRA y’INTAMBARA! Birabaje kandi biteye agahinda!

      Ndi Kagame nakwemera Demokarasi ngatanga ubutegetsi,… inzira zikigendwa, aho kugira ngo amaraso yongere amaneke mu Rwagasabo. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba ni wowe ubwirwa! Abyumve? Reka da? Ngo “amatwi arimo urupfu ntiyumva!” Twikomereze ibyacu.

      NONE HAKORWA IKI? DORE IBINTU NI BIBIRI

      Tugomba kwemera gutanga ibitambo!
      Ibitambo biri uburyo butatu.

      Icyambere gikomeye, ni ukugera ikirenge mu cya Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo Mushyadi, na Nadine Kansinge …; ni ukajya mu Rwanda, mu ”mwobo wa Kagame n’agatsiko ke” kumuvugiriza induru no guhamagarira Abanyarwanda kumwivumbagatanyaho. Ndavuga kwivumbagatanya nk’Abafaransa, cyangwa revolisiyo yo mu 1959. Simvuga revolisiyo ikorwa mu mahoro kuko yo idashoboka. Paul Kagame na we arabyemeza avuga ati, ”bazamvana ku butegetsi se gute? Mu ntambara se…? Mu matora se…? Demokarasi …? Ryari…?

      Igitambo cya kabiri, ku bakiri bato, ni ukujya mu Buganda mu ngabo za Kayumba na Rujugiro, niba zihari koko, cyangwa se muri Kongo mu ngabo z’Abahutu ari zo FDLR. Ni ugusobanurira ababyeyi kwemera no gushishikariza abana babo urwo rugamba.

      Igitambo cya gatatu ni ugutanga umusanzu w’urugamba. Amafaranga, amafaranga. Amafaranga ni zo ngufu. Iyo ufite amafaranga uba ufite byose. Ugura abasirikari, ugura ibikoresho byabo, ugura itangazamakuru (kuko riragurwa) n’abari ku rugerero babona ibibatunga !

      Umusanzu kandi ni n’ikintu cyose cyafasha abari ku rugamba : amaterefoni, za beteri zitanga amashanyarazi, imyenda n’inkweto…

      Abapolitisiye n’abanyamashyaka bagomba guhindura imvugo
      Amerika irahamagarira abo banyapolitiki gukira indwara y’ubwoba n’ubujiji, bakareka kuba umuti w’amenyo. Icyo bagombye kuvuga ubu, muri diplomasi bakora, ni ugusaba amafaranga, imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikari kugirango barengere uburenganzira bwabo nk’abantu by’umwihariko n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

      Amerika irabwira Abanyarwanda, mu buryo buziguye, ko izashyikira Abanyarwanda mu ntambara yo kurwanira uburenganzira bwabo nk’abantu. Birumvikana neza ko Amerika itazabona aho ihera yamagana intambara yose yaba mu Rwanda, imaze gusohora itangazo nkiri. Twibuke kandi ko n’abadepite bo mu Buraya bamaze gusohora raporo yemerera Abanyarwanda kwirwanaho bakoresheje ingufu :  http://eur-lex.europa.eu/legal-content/EN/TXT/?uri=CELEX%3A52013IP0233

      Umunyarwanda wese uzi ibibera mu Rwanda, kandi akaba amaze gusoma iyi nyandiko, yagombye kumva no kumenya ko nta bundi buryo bushoboka bwo guhindura ibintu mu Rwanda uretse INTAMBARA. Abanyarwanda nibamenye ko ubabwira, kwazabavana ku ngoyi ya Kagame n’agatsiko ke mu mahoro, mu mishyikirano no muri revolisiyo idasesa amaraso ababeshya. Bagombye kumufata nk’umuti w’amenyo.

      Wowe ubyumva gute ? Tubisubiremo kuko ni ingenzi: Ndi Kagame nakwemera Demokarasi ngatanga ubutegetsi,… inzira zikigendwa, aho kugira ngo amaraso yongere amaneke mu Rwagasabo. Urabe wumva mutima muke wo mu rutiba ni wowe ubwirwa! Abyumve? Reka da? Ngo “amatwi arimo urupfu ntiyumva!” Twikomereze ibyacu.

      Samue Lyarahoze,

      #489
      Rwanda

        Abakoresha iturufu ya genocide y’abahutu mbafata nk’abakoresha iya genocide y’abatutsi.

        Ahubwo bagakwiye kureba impamvu z’ubukungu muri rusange, n’icyaha nk’icyaha hatitawe ku wo cyakorewe.

        Umuntu ashobora gucuruza abatutsi ari umutwa, undi agacuruza abahutu ari umubirigi.

        Aba bakoresha amoko bazi ko abanyarwanda ari injiji bityo iyo bumvise uvuga neza ubwoko bwabo bagirango ukunda ubwo bwoko ntibarebe ko hari icyo uca ba nyirabwo bidafite aho bihuriye n’urukuno.

        #490
        Rwanda

          SIDA ni ikibazo kidakemurwa n’amasengesho cg ubpfumu. Ni nk’ubutegetsi. Nta w’ubuvanwaho n’amasengesho cg ubupfumu kuko umutegetsi iyo atarimo gusenga aba arimo kurwana no kuburizamo ubuhanuzi.

          Abo banyamadini b’ibisambo rero bakomeje kubabeshya mu bime utwanyu.

          Nta n’ubuvuzi ubwo ari bwo bwose ndumva bushobora gukiza SIDA nkanswe izo njiji zo mu madini y’ibinyoma zikoresha amagambo. Virus se yumva amagambo ko ikomeza akazi kayo ko kunaniza umubiri?

          Nanjye nubwo mba mbaganiriza mba mbibutsako ubukoloni kugirango burangire ino aha ari uko mwakuraho abakozi b’abakoloni. Kubakuraho bizasaba kwifatanya n’abaturage ukitandukanya n’abakoloni babirandishaho

          #506
          Rwanda

            Umusaza Bamubajije ibanga yakoresheje kugirango abe cyita umugorewe Cherei
            Nukonawe Ati:
            Ihorere muhungu wanjye ubungubu amazina yuriya mugore wanjye narayibagiwe none nsigaye mwita cherei
            Koko kumubaza amazinaye bintera isoni!!!
            mbega!
            🙂 🙂 🙂 🙂 🙂 🙂

            #507
            Rwanda

              U Rwanda RWATAKAJE URUBYARO NTITUZABYIBAGIRWA!

              #616
              Rwanda

                Ndambiwe urusaku rwamajwi mabi muri kigali
                Ndambiwe kubona abahohoterwa abazira ubusa,woe urambiwe icyi?

                #617
                Rwanda

                  Rero nimuzajya mwiyuhagira amazi y’imvura mujye munitera parfum!!* *Mpobeye umukobwa hano hirya uri kunuka amabati* ????????

                  #644
                  Rwanda

                    Mu rukurera rwo kuri uyu munsi nibwo byamenyekanye ko hari abana batatu bazwi nka Mayibobo batwikiwe hafi n’inyubako ya CHIK. Abana 2 bahise bitaba Imana, undi arakomereka bikomeye; ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK ndetse n’inzego zitandukanye zamaze gusura uyu mwana ngo barebe uko amerewe.

                    Abo bayobozi ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nadine Gatsinzi n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, basuye umwana w’inzererezi warokotse mu batwikishijwe lisansi ubu urwariye muri CHUK.

                    Polisi yavuze ko mu iperereza ryayo yatangiye yamaze gufata abagabo 3 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi, ariko ko ikeneye ko undi muntu wese waba ufite icyo abiziho yayifasha.

                    #645
                    Rwanda

                      Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Mata uyu mwaka, inzu y’umuturage ufite ubumuga iherereye mu kagari ka Nyabugogo, umurenge wa Muhima yafashwe n’inkongi y’umuriro yaje no guhitana ubuzimwa bw’abana babiri, naho umugore n’umugabo barakomereka.

                      Ahagana saa tanu n’iminota 10 za mu gitondo, ku muhanda wa Poids Lourds, ahateganye n’umusigiti uri munsi y’umuhanda. Umugabo ufite ubumuga bw’ingingo ku bw’ukuguru kumwe yacitse, bakunda kwita Gicumba yiberaga mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, we n’umugore n’abana batatu.

                      Bamwe mu baturanyi batangaje ko iyi nzu yari isanzwe ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi birimo n’ibikomoka kuri peteroli, lisansi (essence).Ngo mu gihe bari barimo kuyisukira hafi y’imbabura yaka amakara, bayivana mu njerekani, bikaba byahise biteza inkongi y’umuriro.

                      Aba bana babiri bahiye, harimo umukuru wigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, n’umuto w’imyaka ibiri.

                      #646
                      Rwanda

                        Imiryango igera kuri 20 yo mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango akagari ka Tambwe, ku itariki ya 26 Mata 2017 yahurijwe hamwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, hagamijwe kuyigisha no kuyigira inama ku mibanire ikwiye kuyiranga mu ngo zayo. Uku kuyihuriza hamwe byabaye bikurikira raporo zaturukaga mu buyobozi bw’inzego z’ibanze zigaragaza ko iyo miryango ibanye nabi.


                        Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Ruhango (DCLO), ari kumwe na Uwitonze Therese, akaba n’umushakashatsi ku ndwara zo mu mutwe ukorera mu kigo Mental Health Dignity Foundation babasobanuriye ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ingaruka zaryo haba ku muntu ku giti cye, ku muryango , ndetse no ku gihugu muri rusange.

                        Ip Abijuru yabasobanuriye ibyatuma habaho kutumvikana hagati yabagize umuryango aho yagize ati:”Kutumvikana mu ngo bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo ubusinzi, gucana inyuma ku bashakanye, gukoresha ibiyobyabwenge, cyangwa kutumvikana ku buryo bw’imicungire y’umutungo hagati y’abashakanye.

                        Yakomeje abasobanurira kandi uburyo bwo gukumira no gukemura amakimbirane, naho Uwitonze abasobanurira ko ihohoterwa rishobora gutera ihungabana, n’aho ihungabana rihurira n’indwara zo mu mutwe.

                        Nyuma y’ibi biganiro, iyi miryango yahawe umwanya igararagaza intandaro y’amakimbirane yayo bavuga ko mu bibazo biri ku isonga y’imibanire itari myiza mu ngo zabo, ari ubusinzi , gucana inyuma, kuba bamwe babana batarashakanye byemewe n’amategeko bityo buri umwe akumva ko afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka, ndetse no kutumvikana ku micungire y’imitungo y’urugo.

                        Umuryango wa Ahishakiye Jason na Musabyimana wari ubanye nabi warahagurutse usabana imbabazi, unashimira Polisi yabaganirije ikabasaba kureka amakimbirane yari ari mu muryango wabo.

                        Musabyimana yanavuze ko yajyaga yumva yakwiyahura kubera ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we.

                        Iyi miryango yose yasabanye imbabazi iniyemeza gutangira ubuzima bushya bwo kubana mu mahoro, Polisi nayo ibemerera ko izakomeza kujya ibasura, dore ko hari bamwe bavuze ko hari ibimenyetso by’ihungabana bari baratangiye kugaragaza birimo umutwe udakira, igihunga gihoraho, kubura ibitotsi, n’ibindi.

                        #652
                        Rwanda

                          Jewe ndumuhutu ariko ndemeza ko umututsi atarumwanzi wanje kuko mubatutsi kuva kera hamyeho abatutsi b,amacakubiri n,intungane.


                          Muti kuki?Mumwaka wa 1994 nari muto ariko narinciye ubwenge.
                          Umusumwe ndi kuri parking kwibisi (bus)za NGAGARA harya muri ville niho nasamura umugabo w,umututsi aca ambwira ngo pfa wa boro we!(ico gihe umuhutu bamwita ngo ni iboro)Uwundi mugabo ahumuye w,umututsi nyene aca ankora kumutwe ati manyina kira kibondo!Aca arahindukira abwira uwo wundi ati ubwo ntasoni!Uyu mwana mupfiki?Umuzize uko IMANA yamuremye?Mukuvuka yarasavye IMANA ngo ndema ndi umuhutu!Uwovuga ko amabi n,agacinyizo vyakozwe kera vyakozwe n,abatutsi agafatira mukivunga rero yoba yibeshe kuko harimwo beshi b,intungane.
                          Uko niko biri nubu ntihazogire uwujaniranya ngo avuge ngo abatutsi baranyanka canke umututsi ngo avuge ngo umuhutu aranyanka.
                          Ubu hoho ni ibindi kuko ivyamoko biriko bigabanuka umututsi arica uwundi umuhutu akica uwundi.
                          Uwuvuga ko hoba genocide wewe arihenda kuko nuwoyitegura yogwanywa n,amoko yose.

                          #963
                          Rwanda

                            PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y’IHANURWA RY’INDEGE

                            GENERAL MAJOR PAUL KAGAME NIWE URI INYUMA Y’IHANURWA RY’INDEGE YA NYAKWIGENDERA HABYARIMANA .
                            UBUHAMYA BW’UWABIHAGAZEHO
                            1. Maze iminsi nkurikirana amagambo yavuzwe ku byaha biregwa perezida Paul
                            Kagame utegeka u Rwanda, nkumva abamushinja n’uko yisobanura yigira umwere.
                            Ni ngombwa ko nanjye ntangariza abanyarwanda n’amahanga ko mushinja
                            kumugaragaro, ngo ejo atazakomeza kubeshya igihugu cyose n’amahanga.
                            Natinze kugira ibyo ntangariza kumugaragaro, kuberako aho nari ndi mu
                            gihugu cya Uganda ntabashaga kuhatangariza ibishinja Paul Kagame, yajyaga
                            kunyicisha akoresheje ba maneko be. Njye muzi nk’umusirikare wabanye nawe
                            ndi mu bamurinda ba hafi cyane, mu gihe cy’imyaka hafi icumi, kugeza mpunze
                            u Rwanda.
                            Imyirondoro yanjye
                            2. Nitwa Aloys Ruyenzi, navutse tariki 1/3/1971 mvukira mu gihugu cya
                            Uganda ku babyeyi b’impunzi z’abanyarwanda. Muri Uganda niho nakuliye,
                            ndahigira , kugeza ngiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army)
                            mu mwaka wa 1987. Ubwo namaze amezi 6 muri basic training (amahugurwa
                            y’ibanze), mpita ntoranwa mu bajya gukora amahugurwa mw’iperereza. Naryo
                            narimazemo andi mezi atandatu. Nkiyarangiza noherejwe muri North ya Uganda
                            nshyirwa muli 23rd Bn, ubwo nari I.S (Intelligence Staff). Nakozeyo igihe
                            cy’umwaka umwe ngarurwa i Kampala, mpamagajwe na DMI na Major Paul Kagame
                            yari arimo, ngo nze mu yandi mahugurwa yisumbuyeho mu byitwa ”Intelligence
                            and Self-Defense Course.” Icyo gihe ni nabwo natangiye kumenywa na Major
                            Paul Kagame, ubwo yari Officer akomeye muli DMI ya Uganda. Nahunze igihugu
                            nkora muli Republican Guard, ariyo unit irinda perezida Paul Kagame, nkaba
                            nari Second Lieutenant, mfite Army number OP1460.
                            Kuva RPA (Rwandese Patriotic Army) itangira nari nyirimo.
                            3. Intambara itangiye tariki ya 1/10/1990, nanjye natabaranye n’abandi,
                            mbanza kuba muli 4thBn, ndwanira muli Park y’Akagera, kugeza aho
                            tunesherejwe dusubira muli Uganda, dutangira intambara ya kinyeshyamba
                            (Guerilla). Nakomereje muli Lima Combined Mobile Force, nyibamo, ari naho
                            navuye njyanwa muli High Command Unit, nayigereranya n’ibyitwa Etat major
                            ubu, uretse ko yo ahanini yarimo abarinda Major Paul Kagame. Nabanje
                            gushyirwa mu ka gurupe k’abarashisha missiles, mpamara akanya gato, mpava
                            njyanwa mu barinda Major Paul Kagame.
                            4. Aho ngereye mu barinda Major Paul Kagame, nasubiye mu kazi kanjye
                            k’iperereza, ngahora hafi cyane ye mu bitwa close body guards. Igihe cyose
                            yabaga apanga akazi ke ko kuyobora intambara, ntacyo yavuze, yategetse ko
                            gikorwa cyangwa nta nama yayoboye mu karere ka RPA ngo mbure kumenya
                            ibyavuzwe. Kenshi byavugwaga mpahagaze, kuburyo ibyo mushinja bitari
                            amagambo y’amabwirano, cyangwa inkuru zizungurutse kure.
                            5. Tumaze gufata leta nabwo, nongeye kwoherezwa mu mahugurwa yitwa
                            ”Intelligence and VIP protection Course”(Ibyo kurinda abantu bakomeye nkaba
                            perezida n’abandi). Tugarutse nasubijwe na none mu barinzi ba hafi ba Major
                            General Paul Kagame. Aho intambara za Zaïre zatangiriye, nabwo nanjye
                            noherejweyo, nk’uko Paul Kagame akunda kubigenza, buri gihe agira abantu be
                            ba hafi yohereza mu mirimo itandukanye ngo ajye abona amakuru ahagije.
                            Ntakantu na kamwe aba atakurikiranye. Izo ntambara nazibayemo, ndi ku kazi
                            special ka Republican Guard. Ibyo nahaboneye n’ibyahakorewe bijyanye no
                            kwica abaturage, nzagira uburyo buhagije nzabitangariza abanyarwanda n’isi
                            yose. Nabyo ni amarorerwa uriya mugabo yakoresheje abasirikare be
                            kw’itegeko.
                            6. Yategetse ko imbaga y’abaturage irimburwa, nta mbabazi, ndetse
                            n’abatabyitabiriye bavanyweho icyizere, abandi bicwa urusorongo, ngo
                            batazamuvamo. Si aho gusa, n’intambara ziswe iz’abacengezi, nazo
                            nazibayemo, haba mu Ruhengeri, haba no muli Gisenyi. Aho hose habereye
                            irimbura-bwoko, nta gihe ntabirwanije bigeze aho ntangira no kwitwa
                            umwanzi.
                            Impamvu zatumye mpunga Igihugu narwaniriye, kandi nkunda.
                            7. Nkuko nabivuze, nabaye umusirikare wa RPA igihe cyose yatangiriye.
                            Nayijemo numva mparanira ko akarengane gacika, haba mu gihugu, haba no ku
                            babyeyi bacu, abavandimwe natwe ubwacu ngo dutahe mu rwatubyaye. Sinigeze
                            numvako uko gutaha bizaba bisobanura kwica abo tuhasanze ngo dukunde
                            dutegeke igihugu. Nyamara kwica nibyo nasanganye uwatuyoboraga, kandi ibyo
                            ategetse ntibivuguruzwa niko ateye.
                            8. Na none, nagize akaga ko gushyirwa mu bamurinda, bo, batanizerana
                            ubwabo, kubera ko twese twabaga umwe ari maneko kuwundi. Nanjye ubwanjye
                            nari maneko, ariko mbizi neza ko nanjye ngira abaneka muli bagenzi banjye.
                            Iyo niyo mikorere yambere ya Paul Kagame, nawe ubwe njya mbona atiyizera
                            nkanswe kwizera undi.
                            9. Izo nzego z’iperereza, mu by’ukuri ntabwo zikora akazi k’iperereza rya
                            gisirikare nkuko byitwa, ahubwo n’uduco tw’abicanyi kabuhariwe Paul Kagame
                            yishyiriyeho, ku mibare ihanitse, kuburyo baberaho kwica, nawe agategekera
                            muli ayo maraso. Biraruhije cyane rero nkuko nabivugaga hejuru, kubana
                            nawe, ukanitwa maneko, kandi ukabaho utemera kwica kandi ariwo murimo wa ba
                            maneko b’u Rwanda. Niba hagati aho batampitanye, nzabona umwanya uhagije wo
                            gushyira ahagaragara ubwicanyi nzi bwategetswe na Paul Kagame, mbibona,
                            mbyumva. Kuko ntabwo mbona nabasha kubyandika ku mpapuro nkeya.
                            10. Rero, kuba narinzi ko dutashye guharanira kwishyira ukizana
                            by’abaturage nkasanga tugiye twese kuzagirwa abicanyi, narabyanze.
                            11. Nabyanze na none ariko ntafite aho mbihungira, kuko mu ntambara nta
                            buryo bwo kuva mu karere ka RPA bwashobokaga, kuko uwafatwaga atorotse
                            yicishwaga ifuni. Ibyo narimbizi sinari kubipima. Birababaje rero kuba
                            narabashije gukomeza kwihanganira kubana n’umwicanyi muzi mureba.
                            12. Uko kutemera ubwicanyi bupanzwe, buhagarariwe kandi bushyizwe mu
                            bikorwa kw’itegeko rya Paul Kagame, niko kwamviriyemo guhigwa, kuko
                            kudakora ibyo abandi bategekwa bakabyemera wowe ukabyanga byafatwaga
                            nk’ubugambanyi. Ndetse naje no guhigwa ngo ubwo ntemeranya nabo, bivuze ko
                            nshobora no kubavamo. Kubera ibyo byose, nageze igihe ntangira guhigwa
                            nitwa ko nkorana n’abitwaga negative forces. Njye kandi nari nzi ko abitwa
                            gutyo ari interahamwe zaheze Zaïre. Narabifungiwe, banongeraho ndetse ngo
                            nanafunguye Interahamwe ahitwa kuli Nkamira muli Gisenyi. Uretse ko nta na
                            gereza y’interahamwe ihaba, nta niyo narekura nyibona kandi ihamwa kuba
                            yarishe abantu. Nta mbabazi namba nabasha kugirira interahamwe (aha ariko
                            simvuga ababyitirirwa bose akenshi bazira gusa ko ari abahutu).
                            13. Igihe nakoranaga na gendarmeri, aho hantu nafungiwe, abahafungirwaga
                            babaga ari abakoze ibyaha bisanzwe, ahanini bishingiye ku masambu
                            n’amatungo mu baturage bamburana. Nafunzwe tariki 8/6/1999, nzizwa ayo
                            maherere, nyuma abamfunze nabo bibatera isoni barandekura, nsubizwa mu
                            barinzi ba Major General Paul Kagame.
                            Nakorewe byinshi bigamije kunyivugana :
                            14. Nyuma yo gukomeza kunkeka kuko ntemera kwica abaturage nk’abandi,
                            byageze aho hageragezwa uburyo bwo kunyica, ndasiwe mu mutego (ambush).
                            wambere, nasimbutse ambush mva ku Gisenyi, njya Kabaya, ubwo nari ndenze
                            gato Mukamira, manuka Karago. Naburiwe n’umwe muli ba maneko twumvikanaga,
                            mba ndarusimbutse. Icyo gihe hari itariki 13/4/1999.
                            15. Ubwa kabiri natezwe nabwo nkakizwa gusa n’Imana, ndetse nkanapfusha
                            abasirikare 2 mu bandindaga, umwe witwaga pte Kabera James, undi witwaga
                            pte Hodari w’umugogwe, hari tariki 15/5/2001. Icyo gihe nari ntumwe ku
                            Gisenyi ku kazi ka Gisirikare, ndasirwa hafi yo mu makorosi ya Buranga
                            ngiye kugera Ruhengeri. Nabwo nari nabimenye kuko akazi nari ntumweho,
                            sinibaza impamvu kasabaga ko arinjye ujyayo, uretse ko ntajyaga no kubyanga
                            kubera itegeko. Nakurikijwe imodoka, igenda iranga aho ngeze, inabwira
                            abanteze ko ngiye kubageraho. Bo ntacyo batakoze kuko Landcruiser narimo
                            barayishwanyaguje, banyicira abasirikare, njye mvanwamo n’Imana.
                            16. Ubwanyuma, ari nawo munsi nahise mpunga, hari tariki 18/11/2001, ubwo
                            wari umunsi ntarengwa, nagombaga kwicwa, kandi byari byashinzwe utugurupe
                            tubiri, kuburyo kamwe ni kampusha akandi kanyica. Nabibwiwe n’umwe mu
                            bacuze uwo mugambi, ati ntacyo dupfa, kiza amagara yawe, utagiye amaraso
                            yawe mubazayabazwa sindimo. Uwo munsi nibwo natorotse mpungira Uganda.
                            17. Ntibabashije guhita bumva imihungire yanjye, babanza kumfungirana
                            ahantu (muri CMI : Chieftaincy of Military Intelligence) bambwira ko ari
                            umutekano wanjye, ariko nasanze kwari ukunyigaho gusa. Iyaba ari umutekano
                            wanjye gusa, ntabwo bari kumvana aho bari barampishe. Ahubwo, aho bamenyeye
                            neza koko ko nahunze mpigwa nibwo bandetse ngo nshake aho nibera hampaye
                            amahoro. Nasanze muli Uganda ntabasha kuhaba kubera ko inzego z’iperereza
                            z’u Rwanda zihakorera kurusha ngirango n’iza Uganda ubwazo. Ikindi hari
                            benshi bahashimuswe bagezwa mu Rwanda bakaba tortured, bakicwa nabi. Nibwo
                            nafashe inzira yo gukomeza ubuhunzi bwanjye. Ubu nageze aho mbasha kuvuga
                            amarorerwa yakozwe na General Major Paul Kagame, n’agaco k’abicanyi
                            yishyize impande n’impande. Nashatse kwongera izi mpamvu zo guhunga kwanjye
                            ku buhamya kugira ngo humvikane akaga umusirikare wa APR utaremeraga gukora
                            ibyo Kagame ashaka, ukuntu yahigwaga benshi muli bo bakaba baranishwe.
                            Bityo, buhoro buhoro, ikosa ryo
                            gufata abasirikare bose b’abatutsi nk’abicanyi bizagenda bishira mu
                            myumvire ya benshi.
                            General Kagame yakoze amarorerwa, agomba kubiryozwa
                            A. Ndabanza mvuge uko muzi:
                            18. General Major P. Kagame, muli kamere ye, atandukanye n’abandi bantu.
                            Agira umujinya w’umurandura nzuzi, umwe umufata akanagera aho amenagura
                            ibintu mu nzu. Ni umuntu utavugirwamo narimwe, icyo avuze ntaburyo nabuke
                            aguha bwo kuba wagira icyo wongeraho. Nabanye nawe, nta nama agirwa, icyo
                            ategetse ni icyo. N’iyo ahamagaye abantu ngo baze mu nama, ntayo bakora
                            uretse kubabwira ibyo yapanze gusa, sinzi niba iyo ari inama. Kagame,
                            akunda kwica cyane, kuburyo iyo umwe mubamuba hafi avuze ati naka ko twumva
                            atavuga byiza Afande? Ibyo birahagije, igisubizo ababaza icyo barindiriye
                            ngo bice icyo kijinga?
                            19. Kagame abasha kumara ukwezi ataraseka na rimwe, arara amajoro, atukana,
                            ashihurana. Ntawe adakubita, uwariwe wese iyo ahamagawe iwe, aza atitira,
                            keretse abatoni be ba hafi nka General Kabarebe. Ubundi abandi kugeza no
                            kuli ba Col Ndugute yarakubitaga tukumirwa. Akunda cyane kumena amaraso,
                            kuko njye iminsi yose nabanye nawe, byaramuzinduraga, akajya no kureba aho
                            DMI yafungiye abantu, rimwe na rimwe akanahagarikira uko bicwa. Ndibuka
                            nk’ahantu i Muhura we ubwe yigiriye kuli 12.7mmAAC iri ku jeep ya escort
                            arasa isoko ry’abaturage. Ubwo hari mu ntambara mu 1994. Anategeka
                            abasirikare kubarashisha imbunda zose bafite. Biratangaje rwose kubona
                            umuntu wari umukuru cyane hejuru iyo, ajya kwiroha mu kwica abaturage
                            buzuye isoko, we ubwe akarasa aseka cyane. Guseka kwe ntibiterwa n’uko
                            yishimye ahubwo iyo yishe nibwo aseka.
                            20. Kagame akurikirana buri kantu, n’ubwo zaba patrols z’abasirikare rwose,
                            ibyo bavugana kuturadiyo twabo aba abumviriza.
                            21. Iyo afite umwanya byose arabyikurikiranira. Buri munsi, mu gitondo na
                            nimugoroba, atumaho ba signalors be (abakoresha amaradiyo ya Gisirikare),
                            agasoma za messages za gisirikare. Kenshi nawe akohereza amabwirizaye
                            bitanaciye ku mukuru w’ingabo. Ndashaka kwerekana ukuntu buri kantu kose
                            kakozwe na RPA, byanze bikunze biba byategetswe nawe. Uretse nk’ibyaha
                            bisanzwe by’umuntu ku giti cye, ariko ibijyanye n’imirwano byose, niwe uba
                            yabitegetse. N’abo afunga, cyangwa yafunze kuva na kera, bivugwa ko
                            bafungiwe operations, ni abatabashije gukora uko yashakaga. Ingero ni
                            nk’abasirikare bafungiwe ibyaha bya operations. Abo ntibaba bafungiwe ko
                            bishe abaturage, ahubwo baba bafungiwe ko batabashije kurigisa imirambo
                            yabo. Icyo kuri we nicyo cyaha, naho kwica byo, urusha abandi kwica benshi
                            kandi akanazimiza imirambo, uwo bidatinze aba yabaye General cyangwa
                            Colonel.
                            22. Ikintu kindi General Major Paul Kagame yisangije wenyine ngira ngo
                            kw’isi, ni uko igisirikare cyose yagihinduye ba maneko. Iyo hazwi 5, haba
                            hari abandi nka 20 batazwi. Kandi bose bafite inzira ziciye ahandi
                            bakamugezaho amakuru. Ni umunyamayeri, avanze n’ubugome buhanitse. Ntabwo
                            amayeri ye ajya ashira. Afite abasirikare yitoranirije akoresheje imibare
                            ye, kuburyo bakora akazi ko gusohoza imigambi ye nawe akabarinda
                            icyabahungabanya. Bose yabahinduye abicanyi, kuburyo ntanuwatinyuka
                            kumuvaho kuko aho bajya hose batabwa muli yombi. General Kagame ni
                            intabikangwa , nta mpungenge agira mu buzima bwe, akora icyo ashatse,
                            akanerura, akishongora cyane. Asuzugura abantu, kandi imbere ye, benshi
                            abita abajinga (ibicucu). Mu kazi ke General Major Paul Kagame kuva mbanye
                            nawe, ntiyibuka no kurya, aryama saa munani z’ijoro, akabyuka saa kumi
                            n’imwe. Niko abaho, asinzira gake cyane. Nta nshuti magara agira, ahinduka
                            nk’igicu.
                            B. Ndavuga bimwe mu byaha bikomeye yakoze cyangwa yakoresheje igisirikare
                            yayoboye kugeza ubu.
                            23. Yatanze amategeko yo kurasa indege yarimo ba perezida Habyarimana
                            Juvenal w’u Rwanda na Ntaryamira wa Burundi.
                            24. Narumiwe numvise yiha kubihakana. Numvise amakinamico kuli
                            radiyo-rwanda no muli za radiyo mpuzamahanga. Numvise abantu
                            b’abasiviliyani nka Minister Charles Muligande, asobanura iby’abasirikare
                            babaye Kigali n’abatabayeyo, avuga ngo RPA ntiyarashe indege ya
                            Habyarimana.
                            25. Reka nanjye mbivuge, njye inama ya nyuma yo kurasa indege yabaye
                            mpahagaze, hari kuva saa munani n’igice kugeza saa cyenda
                            n’igice(2.30pm-3.30pm). Ibyo ni inkuru nahagazeho, abayirashe ndabazi,
                            nabanaga nabo mu High command. Ni 2nd Lt Frank Nziza, na Cpl Eric
                            Hakizimana.
                            26. Ibyo si amagambo, ni ibyabaye bipangwa, bitegekwa mpagaze aho. Iyo nama
                            yabaye ari tariki 31/3/1994. Inama yari iyobowe na Generali Majoro Paul
                            Kagame ubwe. Abandi ba ofisiye bari bayirimo ni Col Kayumba Nyamwasa, Col
                            Théoneste Lizinde, Lt Col James Kabarebe, Major Jacob Tumwine na Captain
                            Charles Karamba. Niyumviye ubwanjye Paul Kagame abaza Col Lizinde raporo
                            y’aho ibyo yashinzwe bigeze. Niboneye kandi ubwanjye Col Lizinde ahereza
                            Paul Kagame ikarita y’ahantu hatoranijwe mu kurasa indege ya Habyarimana
                            … Ntabwo nshaka kwica iperereza ry’abarikora, naba mpaye amahirwe abo
                            bicanyi yo kwitegura, cyokora umunsi inkiko zakeneye ko nza kuzitangamo
                            ubuhamya, nzitaba mvuge akari imurore igihe cyose nzaba ntaricwa.
                            C. Amategeko yo kwica abaturage kuva igihe cyose nabereye mu High command,
                            ndi hafi ya Paul Kagame narayumvise.
                            27. Yatanze incuro nyinshi amategeko yo kwica abaturage benshi bashoboka.
                            Ibyo byabereye ahantu hose muli Byumba, Ruhengeri n’ahandi mbere ya
                            genocide yakorewe abatutsi. Ndetse no mu ntambara yanyuma ya 94, muli
                            genocide, yategetse neza mpari uko abaturage bazicwa, cyane cyane uturere
                            twose tw’Umutara, Byumba na Kibungo. Ibyo yabikurikiranaga nk’uwogeza
                            umupira. Ibyo rwose yanabikoresheje abasirikare bamurinda bwite. Ibindi
                            abitoraniriza ababikora ba DMI.
                            28. Amabwiriza yahaye ba Members ba High Command, y’uko Units zabo zizica
                            mu buryo bupanzwe, ibyo narabyumvaga. Ubwo hari igihe yategekaga ko indege
                            ya Habyarimana iraswa. Hari hamaze igihe hari inama zo kwiga igitero
                            cyanyuma. Nari nasigariyeho maneko mukuru Lt Silas Udahemuka wari wakoze
                            accident. Ntaho nari nimiriwe, byose narabyumvise. Uko yategetse ko ahantu
                            hose bazajya barundanya abaturage bakicwa, babanje kubabeshya ko bagiye
                            guhabwa ibyo kurya, cyangwa ngo baje mu nama y’umutekano, ayo mayeri yose
                            ayabwira ba senior officers nari mpari. Hakozwe itsembabwoko rwose
                            ry’abaturage, aripanze kandi arihagarikiye. Si ibyo gusa, sinzi icyo
                            yapfaga n’abihaye Imana, kuko nabo aho bishwe hose, baba umwe umwe, baba
                            benshi ikivunge, burigihe ba Cos (Commanding Officers) babaga babanje
                            kumubwira bamumenyesha ko aho bageze bahasanze abihayimana benshi, itegeko
                            rye akababwira ngo nibabice nibo bazabateza ibibazo intambara ishize.
                            Nanakurikiranye ikiganiro yagiranye na Lt Col Fred
                            Ibingira, amutegeka kwica abasenyeri n’abandi bihaye Imana b’i Kabgayi.
                            Nanone, nakurikiranye amabwiriza ye ategeka ko hicwa abapadiri n’abandi
                            bihaye Imana bavanywe ku Rwesero, bakajyanwa kwicirwa Karushya.
                            D. Imbarutso yo kurimbuka kw’abatutsi. Nari nshinzwe kwakira reports
                            zanditswe ziva hirya no hino mu Rwanda .
                            29. Izo reports zose zavugaga ko harimo hategurwa ubwicanyi ku batutsi,
                            kandi ko umunsi habonetse imbarutso abatutsi bose bazatikira, nyamara
                            abirengaho akora ihano. Abasirikare kabuhariwe bacu babaga batumwe mu
                            Rwanda imbere bose batangaga reports ko hakozwe ikosa abatutsi bashobora
                            gushira. Nyamara yabirenzeho abireba. Hari umusirikare numvise ashinja ko
                            abatutsi bazize Kagame, maze minister Muligande arabihakana, ariko se
                            ahubwo yabeshye iki, ko Kagame yavugaga ngo abatutsi b’indani ni ibipinga
                            byanze guhunga. Gupfa kw’abatutsi bo mu gihugu ntagahinda byari bimuteye,
                            kuko na forces zose yakoreshaga kujya kwica abaturage ahantu hose hamaze
                            gufatwa, iyo abongera kubandi barwana bari gukiza benshi. Yagize inyota
                            y’ubutegetsi yibagirwa ubwoko nawe avukamo. Nimbishobora nzifashisha
                            bagenzi banjye dushyire ahagaragara amarorerwa yose y’itsembabwoko Kagame
                            yategetse ko akorwa. Andi yo nawe yayikoreye ubwe. Narebesheje amaso yanjye
                            ategeka guhamba mu byobo rusange abaturage
                            yicishije i Byumba, Muhura, Murambi, n’uko yategetse ko abahambwe
                            batabururwa bakajyanwa gutwikirwa hirya no hino mu gihugu. Kenshi byabereye
                            Gabiro, Nasho, Nyungwe, Masaka, Kami, Gitarama mu Kigo cya gisirikare,
                            n’ahandi henshi nka Mukamira n’ahandi. Hari n’abapakirwaga ama kamyo,
                            bakajyanwa hamwe muli aho mvuze hejuru.
                            E. Yateje intambara zigwamo inzira karengane nyinshi nyuma ya 1994.
                            30. Uretse kandi n’intambara yo kuva mu 90-94, yanateje izindi hirya no
                            hino nka Zaïre incuro ebyiri, na n’ubu agikomeje.
                            31. Yategetse kandi abasirikari be, bayobowe na Kayumba Nyamwasa, n’abandi
                            bayobozi bakuru mu ngabo, kurimbura abahutu muli Ruhengeri na Gisenyi.
                            Nabonesheje amaso yanjye ibibunda bya rutura, za kajugujugu za gisirikare,
                            zirashishwa abaturage, bazizwa ibyaha byakozwe n’abacengezi. Kenshi
                            bikanaba urwitwazo abo bacengezi batanahageze, cyangwa bamaze kwiruka
                            baneshejwe. Nyuma yaho, hagatangwa amabwiriza yo kwirara mu baturage,
                            bakicwa urubozo.
                            32. Ntiyagarukiye aho, kuko n’abo mu bwoko bw’abatutsi b’abagogwe
                            n’abanyamulenge bose yarabatikije, byose kugirango inyungu ze zo kwiba
                            Zaïre zikomeze zigerweho. Kubivuga mu magambo nk’aya bigaragara ko
                            byoroshye, ariko yakoze ihano, yamarishije imbaga y’abanyarwanda
                            n’abanyekongo, kandi amoko yose. Ibi nabyo nzafatanya n’abandi biyemeje
                            kumushyira kukarubanda, twandike ibyo tuzi byose, kuko niba turi Inkotanyi,
                            nta kibi cyakozwe nabamwe mulizo tutazi. Abantu bitegure ko ibyaha byose
                            byakorewe ku butaka bw’u Rwanda na Zaïre bizajya ahagaragara. Bizaba isomo
                            kuri benshi, kuko ikibi uragihishira, ariko cyo nticyihisha.
                            33. Ndanaboneraho kubwira abandi nabo barwanya leta iriho, ko bagomba
                            guhagarika impamvu zose zituma abaturage bapfa bazizwa inyungu za politiki
                            bo batanazi. Buri munyarwanda amenye ko uko amarorerwa ya Paul Kagame
                            atangiye kujya ahagaragara nyuma y’imyaka cumi n’ine atangiye, ni isomo ko
                            n’abakora bibi ubu, batazatinda gushyirwa ku karubanda, bakazashyikirizwa
                            inkiko. Ese bibamariye iki gushimishwa no kwica, no kwicisha abanyarwanda,
                            maze nabo bakazafatwa bagasazira mu minyururu?
                            F. Kwanga no kubuza gutabara abatutsi bari mu kaga muli 1994.
                            34. Ntabwo nanone nakwibagirwa akaga gakomeye Paul Kagame yataye mo
                            abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi, abavandimwe basangiye amaraso, bamwe
                            akabiyicishiriza, abandi akabateza interahamwe zikabarimbura, akabuza
                            n’abari kubatabara. Ibyo na n’ubu, ntabwo yabiretse, kuko uko yakoze ayo
                            makosa ku batutsi bo mu Rwanda, niko arimo anabikora ku batutsi
                            b’abanyekongo. Ese ubwo bwoko bw’inyakamwe mu gihugu gituwe n’amoko magana,
                            arabateraniriza iki, ngo bazabe abanzi b’igihugu cyose, bahigwe na buri mu
                            nyekongo? Ese iyo ni ineza kuba tutsi koko? No mu Rwanda, ntakindi akora
                            cyiza kitari guteranya abanyarwanda, abeshya ko yunga ku gahato. Ibyo
                            akora, bizongera bivemo kurimbuka kw’abanyarwanda, kandi abatutsi nitwe
                            tuzahashirira kurushaho, kuko n’ubundi dusigaye turi mbarwa. Ndamwamagana
                            rero nivuye inyuma, nasigeho gukomeza kutwica, kutwicisha, no kutugira
                            amaturufu arisha aho agiye gukina politics ze. Nareke abanyarwanda
                            n’akarere kose bagire amahoro. Nkuko nakomeje kubivuga
                            hejuru, njye na bagenzi banjye bagize ubutwari bwo kwitandukanya
                            n’igisirikare gikoreshwa amarorerwa ku nyungu y’agaco k’amabandi
                            n’abicanyi, tuzagerageza gukusanya ingufu zacu, twandike, kandi tuvuge mu
                            buryo burambuye neza, amarorerwa yose yakorewe abanyarwanda, ategetswe,
                            ahagarikiwe, cyangwa abwirijwe na General Major Paul Kagame. Nirinze
                            kwandika ibibazo bijyanye na politiki, uko akandamije igihugu ababindusha
                            bazabivuga ariko nanjye igihe nzaba mbishoboye ntibizambuza kuvuga ibyo
                            niboneye.
                            35. Nzi neza ko ikibazo umuntu wese uzabona iyi nyandiko azibaza, ari
                            impamvu umuntu nkanjye w’umututsi waturutse Uganda, bikaba binavuga ko
                            dutoneshejwe yemera kuvuga amabanga nk’aya.
                            36. Kuri jye si amabanga ahubwo ni amarorerwa. Hari benshi, babonye aho
                            bavugira nabo bavuga nk’ibi ariko nta muntu uri mu Rwanda n’umwe watinyuka
                            kuvuga ububi bwa Genaral Major Paul Kagame haba mu Rwanda cyangwa mu gi
                            hugu cya Afurika ngo areke kwicwa. Kuba mbashije kubivuga ubu ni uko mbonye
                            aho mbivugira. Sinirengagiza ingaruka umuryango wanjye uzagira, bazicwa
                            cyangwa bazatotezwa. Niyemeje kubivuga kuko kutabivuga ni ugukomeza
                            kumarisha ku maherere imbaga y’abanyarwanda batabarika. Icyifuzo cyanjye ni
                            uko amahanga yahagarika gushyikira General Major Paul KAGAME mu kwicisha
                            abantu hejuru y’inyungu ze bwite n’agaco k’abantu akoresha byose akaba
                            abyitirira abatutsi.
                            Norway, 05/07/2004
                            2nd Lt Aloys RUYENZI
                            (Signed)
                            Contact : [email protected]

                            #964
                            Rwanda

                              Bimwe mu biranga Kagunzu #kagame n’abambari be.
                              Guhimba ibinyoma kugeza naho bo ubwabo bibeshya ko ari impamo. Ibi binyoma bidafite shinge na rugero, bakomeza kubitsindagira mu mitwe y’abantu kugeza n’aho bakoresha ubugome n’urugomo. Nta na rimwe bajya babona amafuti ari mu ri ibyo binyoma. Ikintu cya mbere Kagunzu #kagame n’abambari be batinya, ni uko bashyirwa ku karubanda, ibinyoma byabo bikabandarika. Mu kugerageza kubipfukirana, bakoresha gutera icyoba no gushotorana, kugeza aho abandi bantu batinya, bakabyemera uko byakabaye, nabo bagahinduka abashimangira bya binyoma ngo barebe ko bwacya kabiri.
                              Iyi miterere ya Kagunzu #kagame n’abambari be igaragaramo kandi:
                              – Kwibwira ko ari bo ntyoza kurusha abandi
                              – Guhatira abantu ko babakunda bonyine, bababibamo urwango n’urwikekwe hagati yabo.
                              – Gukabiriza ibyo bagezeho.
                              – Kwiyitirira no kwitwerera ubutwari.
                              – Guhora biteze ko bashimwa, bakanasingizwa.
                              – Kwibeshya ko ari ibitangaza, biyita amazina nka “Indashyikirwa, Abavuga rikijyana, Intore y’ikirenga…”
                              – Kudashima abandi ibyiza n’ubutwari bageze ho.
                              – Guhatira abantu kubapfukamira, kubasingiza no kuboma mu nyuma n’ubwo rwose bari kuboshya babaroha mu rwa bayanga.
                              – Kwiyitirira ibikorwa by’abandi.
                              – Kurangwa n’agasuzuguro, ubwibone no kunena abandi Bantu bibeshya ko bari ku rwego rwo hasi.
                              – Kugirira ishyari abandi.
                              – Kwibeshya ko abandi babafitiye ishyari.
                              – Kuba badashobora kugira umubano uzira amakemwa n’abandi, yewe n’abafashije barabigarama, bakanabahemukira.
                              – Kwiha intego badashobora kugeraho.
                              – Kwigaragaza nk’aho ari indatsimburwa.
                              – Gukoresha abandi nk’ingabo ibakingira mu gihe cy’amahina.
                              – Kunyerera hakiri kare mu gihe urugamba rwinikije. Bakaza kugaruka rumaze kurangira, bakiyitirira intsinzi.
                              – Kudatinya no kwikora mu nda kugirango intego zabo bazigerweho. Izo ntego akenshi usanga ari umururumba, ubusahiranda, ubusahuzi n’ ibyubahiro.

                              #1072
                              Rwanda

                                Abakene b'i Kigali nimuze tujyende gushaka ubuzima mu cyaro

                                “Abakene b’i Kigali nimuze tujyende gushaka ubuzima mu cyaro ooh, hano i Kigali turagowe, turahiigwaa”
                                Iyi ndirimbo ndiyuhije nyikorera isubiiravanga (remix) kuko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwadekaraye intambara ku bo bwita “umwandabantu”(abazunguzayi, abanyadutaro, abakorera ibikorwa by’ubucuruzi ku mabaraza) aho bwavuze ko buzitabaza IGISIRIKARE (ibi bisobanuye INTAMBARA KU BASIVILE BATITWAJE INTWARO batanahungabanya umutekano ahubwo bazindurwa no gushaka amaramuko bashoye amafaranga n’imbaraga byabo ntawe bibye cyangwa bambuye) hamwe na POLISI nubwo yo yari isanzwe ikora iyi mirimo yo gukiza umujyi wa Kigali “umwandabantu” cyangwa “abantumwanda” ikarengera abajura (kuko iyo ufashe umujura ukamukubita urabifungirwa). Nimucyo duhunge iyi ntambara nibitaba ibyo twitegure kubona ba Mahoro ba buri munsi(Mahoro umwe wiciwe Nyabugogo azira kwanduza umujyi wakakaye ku mibereho n’ifaranga ariko usukuye wa Kigali).

                                #1523
                                Rwanda

                                  Ese ubundi ni iki twita ikinyamakuru?

                                  Itangangazamakuru ryandika nkuko turizi kugeza ubu ryagiye ritegwa iminsi kuva kera abantu bavuga ko uko ikoranabuhanga ritera imbere rizagera aho rikazimira. Noneho kuva aho internet iziye, abenshi basigaye bemeza ko nta myaka myinshi ibinyamakuru bisigaranye mbere y’uko bizimira burundu. Umuyobozi ushinzwe ibyimari muri Google aherutse kwandika inkuru isuzuma ejo hazaza h’ibinyamakuru nkuko tubizi ubu.

                                  Hel Varian yibajije impamvu ibinyamakuru binyura mu icapiro bigenda bisigara inyuma mu iterambere rigaragara muri iyi minsi cyane cyane mu byerekeye ikoreshwa rya internet. Ese koko internet izatuma ibinyamakuru bizimira?

                                  Ese ubundi ni iki twita ikinyamakuru? Ibintu bine by’ingenzi nibyo bituma inyandiko yitwa ikinyamakuru: kuba yabonywa n’uyishaka, kuba isohoka nyuma y’igihe runaka kandi mu buryo buhoraho, kuba itangaza amakuru ajyane n’igihe kandi kuba itangaza amakuru anyuranye. Iki ni cyo gitandukanya ibinyamakuru n’izindi nyandiko ariko nanone bikaba ari zimwe mu nzitizi zituma ibinyamakuru bigenda bikendera ndetse bamwe bakemeza ko bishobora kuzimira. Abiga ibyitangazamakuru bemeza ko ikinyamakuru cya mbere cyabayeho ari “Relation aller Fürnemmen und gedenckwürdigen Historien” cyo mu Budage. Ibinyamakuru bikaba byatangiye gusakara cyane ahagana mu kinyejana cya 17.

                                  Abantu batangiye kuvuga ko ibinyamakuru bizazimira igihe televiziyo zari zimaze gusakara mu bihugu bitandukanye ku isi. Ibi byahinduye uburyo abantu babonaga amakuru binyuze mu binyamakuru bisanzwe. Aho gutegereza umunsi wose, icyumweru cyangwa ukwezi igihe ikinyamakuru kizasohokera, televiziyo yazanye uburyo bwo kureba amakuru mu mashusho no mu majwi kandi mu gihe gito cyangwa se iyo nkuru irimo kuba (live). Uko televiziyo zagiye ziyongera kandi yazanye ubwisanzure mu guhitamo ururimi ushakamo inkuru.

                                  Umuntu yakwibaza impamvu radiyo ikiza itateye izi mpungenge. Kuba radiyo ari amajwi gusa, hari byinshi yakemuye nko kuba umuntu adasabwa kumenya gusoma n’ibindi ariko hari ikintu cyibanze mu gusakaza inkuru kiba kibura: amashusho. Televiziyo uretse kuba itanga amashusho inatanga amajwi bikaba bituma umuntu amera nk’uwibereye aho inkuru yabereye.

                                  Aho internet iziye rero, ibintu byarahindutse cyane. Internet yatanze uburyo bwo gutangaza amakuru mu buryo bwose bushoboka: amashusho, amajwi, inyandiko n’ubundi buryo bwinshi. Internet yanahinduye uburyo abantu bashaka amakuru aho umuntu aba atagitegereza ko ikinyamakuru runaka kimugeraho, televiziyo cyangwa radiyo ngo zize gutangaza inkuru nibamara kuzitunganya. Ubu umuntu afite ubushobozi bwo kubona inkuru ziturutse hirya no hino ku isi bidasabye ko ategereza ko umunyamakuru amara gutegura inkuru.

                                  Ikindi internet yahinduye ni uburyo itangazamakuru rikorwa muri rusange. Ubu buri wese ashobora kuba umunyamakuru, agatangaza inkuru akoresheje mudasobwa cyangwa telefone igendanwa. Kuva aho ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga (social media) nka Twitter, Facebook, Youtube n’izindi rigenda rirushaho gutera imbere, amakuru yirirwa acicikana ku buryo umuntu aba afite uburyo bwinshi bwo kubona amakuru ndetse no kuyasakaza.

                                  Igitera impungenge ko ibinyamakuru bishobora gucika si uburyo amakuru atangazwa gusa ahubwo ni n’uburyo bw’amikoro. Ibinyamakuru byinshi bibeshwaho n’amafaranga ava mu kwamamaza. Uburyo bikorwa ni uko ushaka kwamamaza agura umwanya mu kinyamakuru hanyuma akishyura buri ncuro itangazo rye ritambutse mu kinyamakuru. Ibi bigenda bihinduka. Kubera internet igera ku bantu benshi kandi mu buryo butandukanye bunihuse niyo abantu basigaye bahitamo kunyuzaho amatangazo yabo yamamaza. Ibi biranahenduka cyane kubera ko ikinyamakuru kiba kibara impapuro iryo tangazo rijyaho kuko uko urupapuro rwiyongeraho niko no mu icapiro bihenda. Internet yo ntabwo ifite icyo kibazo kuko umwanya wo gushyiraho amakuru, amatangazo ndetse n’ibindi byinshi uhari kandi udashobora gushira.

                                  Ibinyamakuru bikomeye byakomeje kwandika ku mpapuro ariko binatangira kugaragara ku mbuga za internet aho usanga inkuru ariho zinabanza mbere yo gusohoka mu icapiro. Ibinyamakuru byinshi kandi biri kugenda bikoresha imbuga nkoranyambuga kugirango bisakaze amakuru kuri benshi ariko no kugirango habeho gukusanya ibitekerezo bituruka mu basomyi n’abandi baba bafite icyo batangaza kuri iyo nkuru. Ubu inkuru iba iherekejwe n’amafoto, amajwi cyangwa amashusho ndetse hari n’uburyo bwo kuyihuza n’izindi bijya gusa ndetse no kuyohereza abandi.

                                  Ibi byose ariko, ni igihe internet yakoreshejwe neza kandi yageze kuri bose. Mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere usanga internet itarasakara cyane kubera ikibazo cy’amikoro, ubumenyi ariko cyane cyane kuba nta mashanyarazi aboneka ahenshi mu byaro. Ikindi ni uko ikoreshwa rya internet risaba ubumenyi bwihariye busumba gusoma no kwandika ndetse bikanasaba kuba umuntu afite uburyo yagera kuri mudasobwa cyangwa telephone zigendanwa. Izi ni zimwe mu mpamvu mbona internet igifite igihe kirekire mbere yo gukuraho ibinyamakuru mu buryo tubizi uyu munsi.

                                  Ibi kandi si ibibazo byo mu bihugu bikennye gusa cyangwa bitarasakaramo internet ku buryo buri muntu wese yayibona. Ni n’ikibazo cy’imyumvire n’uburyo umuntu aba yarakuze ashaka amakuru. Birumvikana ko iyo umuntu yakuze asoma ikinyamakuru runaka azakomeza kukibonamo isoko y’amakuru yizeye. Birumvikana ko umuntu umaze imyaka asoma ikinyamakuru runaka atazahita abihindura ngo ni uko internet ifite amakuru menshi.

                                  Ariko aho mbona ko internet ishobora gutuma ibinyamakuru nk’uko tubizi ubu bizimangatana ni mu myaka iri imbere aho abazadukomokaho bazahera mu bwana bwabo bakoresha ikoranabuhanga mu byo bakora byose birimo no gushaka amakuru. Icyo gihe bazibagirwa ibinyamakuru bicapye nkuko ubu dusa nk’abibagiwe kaseti na radiyo na videwo, ibyitwaga diskete yemwe na CD zikaba ziri kugenda zigabanuka. Bizatwara umwanya, imyaka ndetse ariko uburyo dusoma amakuru buzahinduka mu buryo butangaje uko n’ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere.

                                Viewing 15 posts - 16 through 30 (of 31 total)
                                Topic tags

                                You must be logged in to reply to this topic.