Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#753
Rwanda

    Abanyarwanda bamaze iminsi baburirwa irengero imiryango yabo yatangiye kuvuga akababaro kayo kumugaragaro,none se fpr irayabandwa iyerekeza he ko yari yaramenyereye gushimuta Abantu ntihagire ukoma? Imwe muriyo miryango ivuga ko yabuze ababo mu kwezi kwa 5/2017, iravuga ko ifite impungenge ko abantu bayo baba barishwe. Uwitwa Adeline Bahati utuye kimisagara ucuruza uduconsho mi cyahafi, yavuze ko kuwa 23/05/2017 imodoka ya pick up ifite plaque AC318A irimo abapolisi 2n’undi umwe wambaye tenue ufite inyenyeri 2 baje bagatwara umugabo we Bavugirije Francois bitaga papa Jimmy, avuga ko bamutwaye bamusanze kukazi aho yarimo akora capati bamutwara yambaye itaburiya. Ibi kandi byemejwe n’ Umunyamakuru bajyananye nawe. Bahati Adeline yavuze ko yagiye gushakisha umugabo we ahari station ya police hose, yageze kwa Gacinya banga kumukingurira,yageze kwa Kabuga ku muhima bamubwira ko batahafungira, bamwohereza i Gikondo agezeyo bamubwira KO basura kuwa 5 gusa, none yaheze mugihirahiro. Kuwa 26/05/2017 uwitwa Domina Mukankusi avuga ko abantu 2 baje muri pick up ifite plaque AC 107V batwara umugabo we Ndamyubuhake Sylvere, bamushakiye kuri station za police hose baraheba . vuba hatoraguwe umurambo w’umusore,umuryango we uvuga ko yari afungiye kwa kabuga. Abaturanyi b’aburiwe irengero bavuga ko ibura ryabo ari amayobera. Aba baje bakurikira ibihumbi byinshi byaburiwe irengero kuva aho fpr ifatiye ubutegetsi.mu minsi yavuba humvikanye urupfu rw’umurwanashyaka wa Fdu Inkingi bwana Damascène Habarugira. Ababuriwe irengero bose bahoze mugisirikari. Kuba leta ikomeje kwica abahoze mugisirikari birerekana ko ntamutekano uri mugihugu kdi ko itinyako ko aba baba ari abayoboke cg babiteganya b’amashyaka atavuga rumwe nayo, amaze kwiyubaka bikomeye. Ikibabaje n’uko Theos badege uvugira police yavuze ko ababashimuta ari abiyitirira police, aha akaba asa n’uvuguruza RDF na RNP bahora baririmba ko mu Rwanda abantu batekanye ko biba ari ukubeshya ntawuhari, kdi koko ni Ukuri ntawo.