Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#665
Rwanda

    UMUKOBWA WIYICIYE SE UMUBYARA ICYO AZANIYE ABANYARWANDA BAZAGIFATISHA AMABOKO YOMBI!
    Diane Rwigara umukobwa wa Rwigara Assinapol muri iyi minsi yakamejeje ngo arashaka kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda nyamara amabanga amwe n’amwe akomeje kujya hanze yerekeye uyu mukobwa amushyira mu majwi y’urupfu rwa se umubyara kuko ngo atari kuzamworohera iyo aza guhingutsa iki gitekerezo akiriho.
    Amakuru ava ahantu hizewe mu muryango wa Rwigara avuga ko iki gitekerezo cyo kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ngo uyu mukobwa yagihishuriye nyina umubyara mu kwezi kwa Kanama 2014 ariko anamubwira ko yamaze kubiganiraho na nyirarume Ben RUTABANA wamubwiye ko amushyigikiye. Kuva icyo gihe ngo byakomeje guhwihwitswa hagati mu muryango wabo biza kugera no kuri se Rwigara Assinapol niko guhamagara uyu mukobwa mu cyumba cye ari kumwe na musaza we amubaza ibyo yumva niba ari ukuri, maze Diane niko gukorwa n’isoni ariko ngo nyuma y’umwanya utari muto Rwigara Assinapol abatonganya nibwo umuhungu we Rwigara Aristide yaje kubwira se umubyara uko gahunda zose zapanzwe ndetse anamwereka E-mails bagiranye na Ben Rutabana zirimo nuko yabijeje ko RNC izabafasha kugira ngo igikorwa cyabo kizagende neza.
    Mu kwezi k’Ugushyingo, mu ibanga rikomeye Diane Rwigara yagiriye urugendo muri South Africa aho yavugaga ko agiye muri gahunda ze zisanzwe ariko byaje kumenyekana ko nubwo yari yarakanzwe na se bigasa nkaho amukomye mu nkokora ngo yari yagiye guhura n’umuntu yari yatumweho na nyirarume Rutabana, kuri gahunda yari afite ngo yari no guhura na Kayumba Nyamwasa ariko ntibizwi niba barahuye mu gihe uwo wundi we bahuye banagirana ibiganiro birambuye birimo icengezwamatwara ya RNC. Akubutse muri urwo rugendo ngo imigambi yose yahise itangira gushyirwa mu bikorwa uko yayihawe na nyirarume hamwe n’abandi bambari ba RNC ariko bigirwa ibanga rikomeye kuko mu bantu batizeraga muri gahunda zabo harimo na se umubyara.
    Izo nama yagiriwe nabo bose bafite aho bahuriye na RNC ku ruhembe rw’umuheto hari Ben Rutabana washyirwaga imbere kuko afitanye isano n’uyu muryango, mu kwezi kwa 12 gusozwa nibwo hafashwe umwanzuro ko Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye kandi agashyigikira FPR muri byinshi agomba gupfa kuko atari kuzumva kimwe n’umukobwa we ibyo kwiyamamaza. Binavugwa ko Diane yari atangiye gucudika n’umusore wari kuzamugira umugore kuko bari barahujwe na se ariko ngo amaze kubona ubushizi bw’isoni bw’uyu mukobwa ngo yahise abivamo kuko magingo aya Diane Shima afite imyaka 35 akiri ingarama kirambi benshi baheraho bavuga ko uyu mukobwa yaba adashobotse.
    Urupfu rwa se rwabaye ku itariki 4/ Gashyantare 2015 agonzwe n’ikamyo ubwo yari muri Benz ye ngo ni umupango wakozwe na Diane Rwigara bimaze kumenyekana ko ku itariki 6 zuko kwezi hari kuzaba inama y’umuryango yari kuzigirwamo byinshi birimo n’iby’uwo mukobwa wasaga nk’ushaka gukora mu jisho se ashaka kumuhanganisha na FPR kandi yari umuyoboke(Rwigara Assinapol) wayo w’akadasohoka. Mu gihe umuryango wose wasaga nk’ucitse umugongo kubera urwo rupfu ngo Diane yihutiye kugera aho se aguye ngo arebe niba koko yashizemo umwuka maze si ukwiriza arusha isande anahamagara Ben Rutabana ngo amufashe kwiteza iyo nduru nyamara babyinira ku rukoma rw’iyo ntsinzi. Mu rwego rwo kuyobya uburari uru rupfu barushinje Leta ariko icyaje kubanyomoza n’ihuzagurika ry’ibaruwa bandikiye Min. w’ubutabera bamusaba kurenganurwa aho kwandikira Police yo ishinzwe ubugenzacyaha ndetse anabagiriye iyo nama yuko bayobye aho bagomba kubariza ikibazo cyabo batinya kukijyanayo bararuca bararumira kuko byasaga nkaho bigenda byibagirana ariko biganisha aho uyu mukobwa we yashakaga.
    Dusoza ibyo twamenye kuri aya makuru ngo nuko umunsi wo kwerera uyu mugabo( Rwigara Assinapol) , ngo basaza ba Diane bamenye ko ari we wari uri inyuma y’uru rupfu bararakara cyane bahita bamutera umugongo ubu ntawe bakivuga rumwe yewe na nyina asa nkaho yamukuyeho amaboko kuko yayobotse urusengero ubu asigaye ari umurokore usobanutse. Mu bishuka uyu mukobwa harimo amafaranga menshi se yari yaramwandikishijeho ariko amaze gupfa asa nkaho ayagize akarima ke. Mu bindi bihuma amaso uyu mukobwa ushaje atabaye umubyeyi nuko afite itsinda rinini ririmo abakoranira hafi na RNC haba muri South Africa no mu gihugu cy’Ububiligi bayobowe na Nyirarume Ben Rutabana wamaze kuba ikigarasha byeruye nubwo benshi mu bagenda bavuga ko asa nk’uwihebye binakekwa ko ashobora kuba yaramaze gukandagira umusumari.