› Forums › Crazy World › Emmanuel Bushayija a naturalised British citizen
-
AuthorPosts
-
January 27, 2017 at 10:46 am #143Rwanda
Ese umuntu utangira umwana we wiga primaire million ku mwaka hano mu Rwanda…harya ubwo ngo ni ubusirimu?
Njye ndi umuturage da. Sinakwishoborera!Nabonye n’abana biga garidiyene bagenda muri v 8.
V8 ikaba yajyamo ubwana nka 11 ariko , ubwana 10 bugatwarwa na v8 15 harimo n’iz’abarinda imibiri y’ubwo bwana.
Imibiri yabwo cyakoze irinzwe n’imbunda. Si roho n’ubwenge.
Kuko butunzwe n’ibintu bimwe byangiza bifite n’ubusembwa byo mu nganda ku buryo bodyguard n’ubundi ntacyo aba aramira.
Umuco ni ikintu gikomeye cyane.
January 27, 2017 at 10:48 am #144RwandaIbi bya Prof, Dr, Metere kanaka ndabirambiwe. Ugasanga umuntu yafashe ibintu mu mutwe bitari na byo bidafite n’akamaro byagirira sosiyete adafite n’ubushobozi bwo kubikoresha cg ngo bimufashe gutekereza neza yarangiza ngo ni za dogiteri. Dogiteri nyabaki umugabane n’ibihugu bya Africa ntaho bigana?
Mfite ubushobozi docteur wese wafashe buhubutsi inyigisho za capiyalism akanayikoreramo nahita mushyira mu batarize. Akajya mu njiji nk’abandi cg akajya kwiga.
Iyo aba prof docteur, inkunga n’inguzanyo byatezaga ahantu imbere, Africa ni wo mugabane uba uteye imbere cyane kurusha indi. Ibona inkunga kugeza no mu bitekerezo.
January 27, 2017 at 11:00 am #145RwandaUMUKUNZI WAWE ASHOBORA KUMARANA PHONE YAWE UMUNSI WOSE,UMUBANO WANYU UGAKOMEZA UKO WARI UMEZE?* , Isomere iyi nkuru:
Umunsi umwe Job yabyutse kare yihuta aba aribeshye afata telephone y’umugore we abimenya ageze ku kazi kandi atari bugaruke.Umugore we nawe abimenya agiye gusohoka ariko ahitamo gutwara iya bwana we kugira ngo aze kumuhamagara.Hashize akanya Job aba yakiriye ubutumwa ((sms) buvuye ku mazina (saved as PETER TAXI) ivuga iti:mwaramutse bebe! Sha ejo waranshimishije iyo Job aza kuba adahari wari gutaha mu gitondo.Ubwo Job yahise amenya impamvu umugore we yatashe atinze.Hashize akanya haba haje indi ivuye kumazina ya ALICE SALOON ivuga iti:bite chou?kwirirwana nawe ku cyumweru byatumye ndushaho kugukunda je t’aime.Job aba amenye ko umugore yamubeshye ko agiye gusura nyina.Haba haje indi ivuye kwa MAMY AMAVUTA ivuga iti: honey bite? Sha nkumbuye kongera kugupfumbata.Wapanze tugasubira kampala? Hagati aho umugore we yakiriye messages 2 zirenze izo umugabo yakiriye.Imwe yavuye ku ma zina ya KADOGO CAR-WASH ivuga iti: cherie bite? Iyi nzu wanguriye ni nini cyane ugomba kugira vuba ukaza tukayibanamo na ya modoka nayibonye uzane cash twishyure.Indi yaje ku mazina ya SALEH KINYOZI ivuga iti: sweety bite? Umeze neza? Njye n’umuhungu wawe tumeze neza gusa nuza ngo umuzanire GAME biz. Umugore aba yikububise hasi kuko atiyumvishaga ko umugabo we yabyara hanze. Uwo munsi bose bataha kare ariko ntibavugana kuko buri wese yari afite icyamurakaje.
None se, nk’ubwo ugiye kumva ukumva baraguhamagaye ngo uze ukemure iki kibazo wabyifatamo ute? Iki kibazo cyabo wagikemura gute? ntago ruceFebruary 8, 2017 at 12:50 am #198RwandaIbibazo 10 abanyarwanda bakwiriye kwibaza
1. Ko Kagame atorwa ijana ku ijana, abanyarwanda bagatonda imirongo bikoreye ibiseke byuzuye amabaruwa asaba Kagame kwemera gutegeka kugeza 2034, abamwanga bituma akenera kurindwa n’aba GP buzuye amagana n’amagana bava he? Umuntu ukunzwe na rubanda ahora y’ikanga abanzi?
Abirirwa mu nkiko se baregwa kwangisha abaturage ubutegetsi bwe, bo bava he? Umuntu utorwa 100% agira abangisha abandi ubutegetsi bwe?None se ko akunzwe n’abaturage, abo yirirwa atuka ko ari ibigarasha boabakura he?
2. Ko ubutegetsi buhora butwemeza ukuntu Kagame ariwe ufite icyo yamariye abanyarwanda muri iki gihe cyose, abakunda urwa Yezu we ntacyo ajya yimarira akimarira abo ategeka gusa? Nta n’inyungu se akura mu butegetsi ku buryo abanyarwanda aribo bagomba kubimwisabira bati nyabuna dutabare?
3. Kagame yavugiye imbere y’abanyarwanda n’amahanga inshuro zirenze eshanu ko uko bizagenda kose atazigera yiyamamariza mandat ya gatatu. Ko icyo gihe kigeze atarabona utegeka, nawe ubwe yaba yarananiwe kuyobora neza. None habaye ibintu bibiri: Icyambere nuko abanyarwanda “bamusabye” kongera kuyobora u Rwanda bigaragara ko babisabye umuntu wiyemerera ubwe ko yananiwe kuko za mandat zarangiye “nta wundi muntu waboneka” muri milliyoni 12 z’abatuye u Rwanda ushoboye ubuyobozi. Icyakabiri n’uko Kagame yishe amasezerano yasezeraniye igihugu n’abanyarwanda, ko uko bizagenda kose ataziyamamariza mandat ya gatatu. Hagati y’umunyakinyoma n’uwica amasezerano ninde muyobozi ukwiriye u Rwanda?
4. “Ubwicanyi buracyakomeje nubwo buri ku rugero ruto. Ariko ibi ntibiterwa nuko abicanyi barekeyaho kwica, ahubo nuko barangije kwica umubare munini w’abagombaga gupfa.” – Paul Kagame, 1994. (Reba Rwanda: The Untold story ya BBC ku munota wa 20) Niba kagame ubwe yarivugiye aya magambo abwira abanyamakuru muri 1994, yiyemerera ko jenoside yabaye ikarangira, abavuga ko yayihagaritse babihera hehe? Ayo manota se akomeze ayahabwe cyangwa twemere ko jenoside yabaye uko byagombaga kuba akaba ariko birangira nkuko nyirubwite abyemera
5. Ninde wambwira impamvu abantu bose bakorana na Kagame birangira bahindutse abanyamafuti, ibisambo cyangwa abanzi b’igihugu kandi batangira gukorana na we ari inyangamugayo z’intiti yatoranije mu bushishozi bwe ntakemwa? None se iyo ndwara bayikurahe? Bayanduzwa nande? Koko se habura n’umwe muzima? Mu bantu bose bamwegereye bya hafi cyangwa bamukoreye muri leta ayoboye ninde uhava amahoro?
6. Ninde muntu mu isi no mu ijuru niba hari ababayo, wari wabona ikosa kuri Kagame? Uwo muntu abaho? Kuva kagame yavuka hari ikosa agira? Harya umuntu ushinzwe gutahura amakosa ku bandi we ntagire ikosa na rimwe cyangwa ngo agire uhangara kurimubwira, aba ari iki?
7. Niba buri butegetsi bujyaho bukavaho kandi bukagomba kugira abo busiga bwisasiye cyane cyane abari imbere mu kuburirimba no kubwogagiza (niko amateka atwereka) wowe ubu witeguye ute ejo hazaza h’u Rwanda?
8. Aba bantu (bake nibuka) baritanze bakorera igihugu muri rusange. By’umwihariko harimo nabakoreraga kagame bamwegereye cyane kandi ari abagaragu b’akadasohoka. Kagame yabahembye iki?
Pasteur Bizimungu
Twagiramungu Faustin
Joseph Sebarenzi Kabuye
Prof. Romain Murenzi
Patric Mazimpaka
Tharcisse Karugarama
Theogen Rudasingwa
Gerald Gahima
Protais Mitali
Eugene Gasana
Gasana Anastaze
Charles Ntakirutinka
Alexandre ryambabaje
Dr. David Himbara
Dr. Patrick Habamenshi
Tribert Rujugiro
General Kayumba Nyamwasa
General Frank Rusagara
Colonel Tom Byabagama
Colonel Rugigana Ngabo
Major Micombero
Major Alphonse Furuma
Major Higiro
Lt. Joel Mutabazi
Kizito Mihigo
Sendashonga Seth
Nkubito Alphonse Marie
Dr. Gasakure
Major General Fred Rwigema
Dr Major Peter Bayingana;
Col Adam Waswa;
Col Vedaste Kayitare;
Col Steven Ndugute;
Col William Bagire ;
Col Charles Ngoga ;
Col. Lizinde Theoneste
Col Patrick Karegeya
Lt. Col Wilson Rutayisire;
Lt. Col Augustin Cyiza
Major Chris Bunyenyezi;
Major Alex Ruzindana;
Major John Birasa;
Major. Dan Gapfizi
Major Rutayisire Shaban
Major Rachid Mugisha;
Major John Sengati
Capt. Kayitare intare Batinya
Capt. Kayitare
Capt Mucocoli
Capt Eddy
Maurice Sebahunde
Sen. Mucyo J.D
Sen. Inyumba Aloyzia
Alfred Nsengiyumva
Assinapol Rwigara
Makuza Bertin
Assiel Kabera
Emmanuel Munyemazi
9. Aba bantu mvuze haruguru ni bake nibuka. Harimo abakiriho bateshejwe agaciro n’uburenganzira bakwiriye. Hari abandi bishwe bava ku isi. Ese ko uru rutonde ari rurerure rwagiye kugera aha ryari? Hasigaye gupfa/gufungwa abandi bangana iki ngo abanyarwanda tubone ukuri? Abanyarwanda twikundira amahoro, tugakunda guceceka no kwirinda ko ibintu biduturukaho, cyangwa tugatinya ko hari uwavaho avuga ko tudashyigikiye ubutegetsi. Ibyo bigatuma twigengesera ngo tugire amahoro n’umutekano. Ubu se amahoro turayafite? Ku mutima wumva ufite amahoro kuko wicecekera ntuvuge ibintu ntibiguturukeho? Umutekano se wo urawufite? Iyo ubona igihugu cyuzuye abasirikare buri saa kumi abana b’u Rwanda bajya kurara rubunda bari ku mihanda ngo bategereje umwanzi, wumva umutekano uwufite?
10. Ikibazo cya cumi ndakigusigiye nawe icyibaze numara gutekereza kuri ibyo mvuze haruguru maze ugite ugisangira n’abandi.
Seramunda JacquesFebruary 9, 2017 at 10:40 pm #200Rwanda1.Presirep Director of Cabinet in Office of the President : 2, 304,540
2.RwandaDevelopment Board Chief Executive Officer :2, 656,658
3.Office of the Ombudsman Permanent Secretary : 1.828,988
4.National Unity and Reconciliation Commission
Executive Secretary : 2,011, 950
5.National Electoral Commission Ex. Secretary : 2,011.050
6.Rwanda Utility Regulation Agency Director General : 2,011.950
7.Rwanda National Post Corporation DG : 1, 613,167
8.Senate Clerk : 1,613,167
9.Chamber of Deputies Deputy : 1,613,167
10.Office of Auditor General Auditor General : 2, 855,286
11.Public Service Commission Exec. Secretary : 2,011.950
12.Prime Minister’s Office Director of Cabinet : 2,213, 400
13.Office of the Government Spokesperson Head of OGS : 2,011,950
14.National Children Commission Ex, Secretary : 1, 330,080
15.Gender Monitoring Observatory Exec. Secretary : 1, 330,080
16.National Women Council Exec. Secretary : 1, 330,080
17.Media High Council Exec. Secretary : 1, 330,080
18.Supreme Court Exec. Secretary : 1, 613,167
19.Ministry of Defense Permanent Secretary : 1, 613,167
20.Military Medical Insurance Director General : 1, 828,98821.Mwarimu : Mwarimu Bahora Bagaraguza Agati :40,000
March 21, 2017 at 8:36 pm #461RwandaPaul Kagame should stop misleading the public: Pope Francis did NOT beg forgiveness
Here is the original press release
Today, Monday 20 March, at the Apostolic Palace, the Holy Father, Pope Francis, received in Audience His Excellency Mr Paul Kagame, President of the Republic of Rwanda. Subsequently, the President met His Eminence Cardinal Pietro Parolin, Secretary of State, who was accompanied by His Excellency, Archbishop Paul R. Gallagher, Secretary for Relations with States.
During the cordial exchanges, the good relations that exist between the Holy See and Rwanda were recalled. Appreciation was expressed for the notable path of recovery towards the social, political and economic stabilization of the country. Likewise noted was the collaboration between the State and the local Church in the work of national reconciliation and in the consolidation of peace, for the benefit of the whole Nation. In this context, the Pope conveyed his profound sadness, and that of the Holy See and of the Church, for the genocide against the Tutsi. He expressed his solidarity with the victims and with those who continue to suffer the consequences of those tragic events and, evoking the gesture of Pope St John Paul II during the Great Jubilee of the Year 2000, he implored anew God’s forgiveness for the sins and failings of the Church and its members, among whom priests, and religious men and women who succumbed to hatred and violence, betraying their own evangelical mission. In light of the recent Holy Year of Mercy and of the Statement published by the Rwandan Bishops at its conclusion, the Pope also expressed the desire that this humble recognition of the failings of that period, which, unfortunately, disfigured the face of the Church, may contribute to a “purification of memory” and may promote, in hope and renewed trust, a future of peace, witnessing to the concrete possibility of living and working together, once the dignity of the human person and the common good are put at the centre.
Finally, there was an exchange of views about the political, social and regional situation, with attention to those places that are suffering conflicts and natural calamities. A particular concern was expressed for the large number of refugees and migrants in need of help and support from the international community and from regional structures.
[00393-EN.001] [Original text: English] -
AuthorPosts
You must be logged in to reply to this topic.