Select Page

Forums Today’s Living Kwica no kunyereza Abantu Biramenyerewe Na FPR-Inkotanyi

last updated by Rwanda 3 years, 1 month ago
1 voice
5 replies
  • Author
    Posts
  • #233
    Rwanda

      Kwica no kunyereza abantu, bakaburirwa irengero, biramenyerewe mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ibi si n’umwihariko mushya kuko byatangiye kuva ubutegetsi bw’aba bicanyi buhawe intebe mu Rwanda, muri nyakanga 1994. Kuva muri uwo mwaka, abantu benshi, baba abazwi n’abatazwi, bagiye baburirwa irengero, abandi bakaza kuboneka ari imirambo. Izi mfu cyangwa ukuburirwa irengero, ubutegetsi bwakunze guhakana uruhare rwabwo, nyamara imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta gihe itahwemye kwerekana ko akenshi ubutegetsi bw’u Rwanda buba bubifitemo uruhare rukomeye.

      RPF-inkotanyi

      Ibihe turimo: Ukuri kose ku iyicwarubozo rya madamu Iragena Illuminée

      Iyi nkuru ntiri bugaruke ku murundo w’abantu bagiye bahotorwa cyangwa banyerezwa n’inzego z’abicanyi b’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, kuko umubare w’izi nzirakarengane ntawawurangiza. Icyo iyi nkuru iri bwibandeho ni urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe madamu Illuminée Iragena, wakoraga ku bitaro by’umwami Faiçal, akaza kuburirwa irengero. Amakuru yizewe ubu nandika, amakuru yaturutse mu nzego z’abamuhotoye, akaba yemeza urupfu rwe rudasubirwaho.

      Madamu Illuminée Iragenda yari umubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko. Mu gitondo cyo ku wa 26 werurwe 2016, yabyutse nk’abandi bakozi ba Leta, agiye ku kazi. Ntiyakagezeho kuko abicanyi b’ubutegetsi bwa Kagame bamutegeye mu nzira, bamwirukankana mu ibagiro ryabo riri muri gereza ya Kami.

      Muri icyo cyumba cy’urupfu, madamu Iragena yakimazemo amezi abiri yose, akorerwa iyicwarubozo n’ibindi bikorwa bya mfurambi, bigayitse, birangwa mu batarigeze bahabwa umuco cyangwa ngo bagire aho bahurira n’uburere bwa kimuntu. Nirinze kwerekana uko iryo yicarubozo ryari riteye, kuko byaba ari ukubyutsa agahinda n’akababaro ku bagize umuryango wa nyakwigendera, akababaro bari batangiye kwibagirwa, nubwo kwibagirwa uwawe bidakunda koroha.

      Mu rwego rwo gushakisha irengero rya Illuminée Iragena, hagati ya werurwe na mata muri uwo mwaka wa 2016, musaza wa Nyakwigendera yatanze ikirego kuri CID, asaba ko mushiki we yaboneka, cyangwa aho afungiwe hakamenyekana. Umugenzacyaha wa CID (mfitiye izina) yamwemereye ko Illuminée ariho, ko atapfuye nk’uko bikekwa, ko ahubwo afungiye i Kami. Uyu mugenzacyaha yahise anakora dosiye y’ifatwa ndetse n’iy’ifungwa rye. Abicanyi bari biteguye kumuniga muri icyo gihe, bakibona ko aho uyu mubyeyi yari afungiwe hamenyekanye, barahamuvanye, bamujyana kuvurizwa mu bitaro bya Kanombe, aho yagejejwe ari intere.

      Agifata agatege, Illuminée yaje kuvanwa muri ibyo bitaro ajyanwa ku mwicanyi mukuru w’ubutegetsi, ahitwa kwa Gacinya, i Gikondo. Muri iryo bagiro rishya, riyobowe na ruvumwa (Gacinya Rugumya), Illuminée yarimazemo amezi ane yose, mbere y’uko yimurirwa muri imwe mu nzu zihishwamo abantu abicanyi ba Kagame baba biteguye kuniga burundu (Safe house). Kubera ko ntawe urenga umunsi we, taliki ya 25 nyakanga 2016, ni bwo abo bicanyi bamazemo umwuka Illuminée Iragena, bamwishe urubozo, urw’agashinyaguro. Imana imuhe iruhuko ridashira.

      Yazize iki?

      Ubwo madamu Victoire Ingabire yageraga mu Rwanda taliki ya 16 mutarama 2010, abayoboke b’ishyaka rye (FDU-Inkingi) batangiye gukora ibishoboka byose kugirango bandikishe ishyaka. Mu bari ku isonga ry’icyo gikorwa, harimo n’umugabo wa Illuminée Iragenda (Martin Ntavuka), wari umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali. Uyu azwi cyane mu myigaragambyo yigeze kwitabira, imyigaragambyo yasabaga ko ishyaka FDU-Inkingi ryakwandikwa, rikemerwa nk’ishyaka rya politiki mu Rwanda.

      Iyi myigaragambyo, yarimo na maître Bernard Ntaganda w’ishyaka PS-Imberakuri, yaje kuviramo Martin Ntavuka gufungwa inshuro eshanu zose, arekuwe ahunga igihugu. Muri icyo gihugu cy’ubuhungiro (ntashatse kuvuga izina), abicanyi ba Kagame ntibashizwe kuko bakimukurikiyemo, baramwiba, akizwa n’inzego zacyo z’umutekano, ubwo yari hafi gusubizwa mu Rwanda ku ngufu. Ibi byabaye ku italiki ya 16 mutarama 2016. Nyuma y’amezi abiri gusa, ku wa 26 werurwe, ni bwo n’umugore we (Illuminée Iragena) yashimuswe, aburirwa irengero, kugeza yishwe.

      Intandaro y’iburirwa rengero rya Illuminée Iragena ryaje na none gutizwa umurindi n’igitabo cyanditswe na madamu Victoire Ingabire, igitabo yavugagamo ubuzima bwe bwose, n’ubwo muri gereza ubutegetsi bwa Kagame bwamujugumyemo, muri iki gihe.

      Ku wa 26 werurwe 2016, ni bwo icyo gitabo cya Ingabire cyafatanywe uwitwa Gasengayire, ubwo yari agemuriye Ingabire muri gereza ya Kigali, aho agifungiwe. Indi ntandaro y’iyicwa rya Illuminée ni uko icyo gitabo cyari cyanditseho izina rya Illuminée, bivuze ko ari we cyari cyagenewe. Birasanzwe ko umwanditsi atanga impano y’igitabo cye, akandika izina ry’uwo akigeneye, ibi mu rwego rwo gushimira uwakigenewe cyangwa kumumenyesha ibyanditswe mu gitabo iki n’iki. Uguhabwa nk’impano y’icyo gitabo, umuntu akaba yakwibaza niba ari byo byagombaga kuba intandaro zo kuvutsa ubuzima nyakwigendera.

      Nk’uko byavuzwe haruguru, kuri iyo taliki ni bwo madamu Illuminée Iragena yaburiwe irengero. «Interrogatoire serré» yakorewe guhera uwo munsi, yari yerekeranye n’icyo gitabo. Yabazwaga impamvu icyo gitabo cyari cyanditsemo izina rye, hakoreshejwe ikaramu; ngo kuki yari yarakigenewe; ngo yaba yari afitanye ubucuti bungana iki na madamu Ingabire; ngo niba yaba yarafashije Ingabire mu kwandika icyo gitabo, n’ibindi bibazo by’ubugoryi, mu by’ukuri bitakagombye kuvutsa ubuzima uyu mubyeyi.

      Nibutse ko uyu mukobwa Gasengayire, wari wafatanywe icyo gitabo, na we ubu agifunzwe n’inzego ziyise iz’umutekano. Izi nzego, zitirirwa kurinda umutekano w’abanyagihugu, byagaragaye ko, nyuma y’imyaka 23 zigiyeho, icyo zishinzwe mu by’ukuri ari ukuwuhungabanya.

      Bakeneye ubufasha no kurindwa

      Nk’uko nabivuze hejuru na none, madame Illuminé Iragena yaje kwicwa urubozo taliki ya 25 nyakanga 2016. Imfubyi ze uko ari enye (4), ubutegetsi bw’agahotoro, buyobowe n’uwitwa Paul Kagame, bwarazimenesheje, ndetse n’umugabo we aba bicanyi baracyamuhigisha uruhindu aho abihishe, ku buryo n’uyu munsi wakumva bamuciye umutwe. Kuri ibyo, we n’abana be, bakaba bakeneye ubufasha no kurindwa, ku buryo buhagije.

      Urupfu rwa Illuminée Iragena ntaho rutandukaniye n’izindi mfu zishingiye ku mpamvu za politiki y’abicanyi b’ubu n’ab’ejo hazaza. Kubera izo mpamvu, abo madamu Iragenda yasize (abana bane n’umugabo) bakwiye gufashwa, bagashakirwa ubundi bwihisho bwizewe, aho abicanyi (muri kamere yabo), batababona ku buryo bworoshye.

      Iyi ntabaza ni nde ireba? Ni twese. Yaba ishyaka FDU Martin Ntavuka yarimo, akirimo, ishyaka ryatumye ahunga igihugu cye, rigatuma n’umugore we yicwa. Iyi ntabaza ntireba FDU gusa; irareba n’andi mashyaka avuga ko aharanira impinduka mu miyoborere y’u Rwanda rushya. Ni intabaza ireba twese, abari muri ayo mashyaka n’abatayarimo, barwanira ukuri n’impinduka mu gihugu cyacu.

      Kugera kuri ibi bisabwa, nta gikomeye kirimo: ni ukutaryama ngo tugone, twibeshya ko ngo twageze iyo tujya, iyo bweze. Ugukoresha imbaraga zose dufite, tugashakira uburyo n’ubwihisho abo nyakwigendera yasize, bikwiye kutubuza gusinzira, n’ubwo ngo umusonga w’undi ntawe ubuza gusinzira.

      Iyi ntabaza ntinareba gusa Martin Ntavuka n’abana be bane. Irareba n’abandi benshi Leta y’abicanyi yagize incike, abapfakazi n’inkehwe. Aba bose bakwiye gufashwa mbere y’uko abahamagarirwa gufasha birukanka mu byuka by’amashyaka, abayahagarariye  mu by’ukuri bakaba basa n’aho baba barwanira inyungu zo kugera ku butegetsi batarushye, nyamara ababafashije kubufata bakiyicira isazi mu jisho.

      Uyu muco wa wa mwana w’ingayi, wo kwikunda no kurwanira inyungu zacu bwite, ukaba ukwiye gucika burundu muri «société» nyarwanda dusangiye twese. Ishyaka ntiryabaho ritagira abarigize; aba bantu bose uko bakabaye, bakaba bagomba kuba «responsables», b’imiryango ayo mashyaka yagize ibitambo, imfubyi n’incike.

       

      Amiel Nkuliza

      #236
      Rwanda

        Bayobozi b’amadini, ese muri mwe habuzemo Mikaya?

        Campagne “Amahoriwacu2017” turagira ngo tugire icyo twibariza abayobozi b’amadini na Kanoni Antoine Rutayisire. Muri mwe habuzemo Mikaya? Abakirisitu barahita basobanukirwa Mikaya uwo ariwe ariko kuko twifuza ko n’abatari abakirisitu kandi akaba ari abayobozi b’amadini ni byiza ko nabo tubasobanurira muri make ibya Mikaya.

        Mu gihe abandi bahanuzi bose bagera kuri magana ane bari bahanuriye abami Ahabu na Yehoshafati ko Nyiribiremwa yabemereye gutera i Ramoti-galeadi hari mu maboko y’umwami w’i Siriya, umuhanuzi Mikaya wenyine niwe wabwije ukuri aba bami bombi n’ubwo umwami Ahabu yari yaramufashe ko atamuhanurira ibyiza. Ahabu yifuzaga ko bamuhanurira ibihwanye n’ibyo yifuza.

        Ikibazo rero ku bayobozi b’amadini na Kanoni Rutayisire ni iki: Abanyarwanda ko tubatezeho ko mutubwira icyo Nyiribiremwa adushakaho cyane cyane muri iki gihe barimo batubwira ko hari amatora y’umukuru w’Igihugu mu kwezi kwa Kanama ariko mukaba ntacyo mutubwira. Iyo mwitegereje ukuntu amatora yibwe mu mwaka wa 2003, akongera akibwa muri 2010, mukabona ukuntu Itegeko-Nshinga ryahinduwe mu buryo bufifitse basinyira n’abantu batazi gusoma no kwandika, ndetse rimwe na rimwe batanahari, mubona ko ayamatora twimirije imbere ko yo atazibwa?

        Ese ntibibatera isoni gukomera amashyi ubabwiye ko kwica abantu buri wese yakagombye kubigira intego igihe mwateraniye mu cyo mwise “Prayer Breakfast”. Na none byaradutangaje ko bamwe mu bayobozi bihandagaza bagatuka bamwe muri mwe ku manywa y’ihangu ntimugire icyo mubivugaho.  Abari mu nama y’Umushyikirano ya 14 mwiyumviye aho Me Evode Uwizeyimana yishongora akanandagaza umubyeyi Sylverien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Kiliziya Gatolika ya Byumba ariko mukicecekera. Twebwe nk’abayoboke b’amadini yanyu biratubabaza iyo mutaduhamagaye ngo mutubwire icyo twakora ngo tubafashe guhindura uwo muco mubi! Abatabyibuka uwo Me Uwizeyimana yagize ati: “Nashatse kugira icyo mvuga ku cyo bise igitekerezo cya Musenyeri Nzakamwita, nibaza ko dukwiye kutareka ngo kigende, yavuze ngo umutekano ngo urahari kandi ni mwiza turabishima, ariko iyo ugeze mu ngo usanga ntawo, iyi ni imvugo abantu badakwiye kureka ngo igende gutyo.”

        Me Uwizeyimana yakomeje agira ati “Abanyarwanda twese dutaha mu ngo, njyewe nabanje kwibaza ngo abibwirwa n’iki ko Musenyeri nta rugo agira. Yavuze ikibazo cy’abagore bica abagabo cyangwa abagabo bica abagore, abana bica ababyeyi, nta sosiyete n’imwe yo muri iyi Si ya Nyagasani itagira icyaha, nta n’imwe.” Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko ngo mu gitekerezo cy’uyu Mwepiskopi  atigeze agaragaza icyakorwa ngo ibi bibazo bikemuke ahubwo ko ngo Me Uwizeyimana abona Musenyeri Nzakamwita, umuntu usheshe akanguhe arutwa n’ingimbi ngo yari yatanze ikibazo ndetse ikerekana n’ibyo itekereza ko byaba ibisubizo by’ibyo bibazo.

        Campagne Amahoriwacu2017 turabasaba ko mwava muri solidarite negative murimo mugakangurira abayoboke banyu kugira umuco, kwiyubaha no kuzibukira ikibi aho cyaturuka hose. Ntabwo umuntu wigamba kwica abo batavuga rumwe kandi akabikora mwakamukomeye amashyi, ahubwo mwagombye kumubwira ko ibyo atari byo, ndetse mukanakangurira abantu ko bagomba kuzibukira umuntu wese uboshya gukora ibibi, cyane cyane birinda kugira imirimo bamushinga inyuze mu matora.

        Turabasaba ko muba ba Mikaya mukabwiza ukuri ubuyobozi ko bugomba gufungura amarembo abantu bose bakabasha kugira uruhare mu matora yo mu kwezi kwa Kanama kandi mukazibukire gukomera amashyi uwo wigamba ko yishe abantu. Turabasaba ko muba ba Mikaya mukabwiza abategetsi ukuri, kandi turabasaba ko muduhamagara twebwe abayoboke b’amadini yanyu tukaza mukaduhumuriza ko ibyo gukomeza kudusuzugurira abayobozi nka Musenyeri Nzakamwita bitazongera kubaho.

        Murakoze.

        Rev NIYIBIZI Gabriel

        #281
        Rwanda

          Madame Joséphine Mukazitoni yari yarashakanye n’umunyemari Félicien Kabuga

          Madame Joséphine Mukazitoni  yitabye Imana ku itariki ya 3 Gashyantare 2017. Ashyingurwa ahitwa Waterloo ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017. Yitabye Imana afite imyaka 75. Twabibutsa ko Madame Joséphine Mukazitoni yari yarashakanye n’umunyemari Félicien Kabuga.


          Mu gihe hashingwaga urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR) mu 1996, Félicien Kabuga yarezwe ngo kuba ari we watanze amafaranga yo gukora génocide! Ndetse atangira gushakishwa hasi kubura hejuru n’urwo rukiko kugeza rufunze imiryango mu 2014 rutarashobora kumuta muri yombi.

          Urugereko rwasigaye rukurikirana iki kibazo( Mécanisme pour les tribunaux Pénaux Internationaux (MITC) rwakomeje akazi k’urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ku Rwanda (Tribunal Pénal International pour le Rwanda (TPIR) rukomeje gushakisha Bwana  Félicien Kabuga n’ubwo ntacyo rurageraho nyamara haratanzwe akayabo ka Miliyoni 5 z’amadolari n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku muntu wazafasha mu itabwa muri yombi rya Bwana Kabuga.

          Nyamara abakurikiranira ibintu hafi benshi bemeza ko Bwana Félicien Kabuga ubu wagombye kuba arengeje imyaka 80 y’amavuko wari usanzwe unarwaye mbere ya 1994 ku buryo yabaga akeneye kwitabwaho by’umwihariko y’abaganga yaba atakiri kuri iyi si ya Rurema ku buryo ari Leta y’u Rwanda ari n’izo nzego z’umuryango w’abibumbye ONU baba barimo kwiruhiriza ubusa kuko batazapfa bamutaye muri yombi. Igitangaje n’uko hari amatsinda y’abakozi ba ONU akomeje akazi ko guhiga Bwana Kabuga ndetse n’amafaranga yo gukora icyo gikorwa arateganywa mu ngengo y’imari ya buri mwaka! Akayabo gakoreshwa mu gikorwa cyo guhiga Bwana Kabuga ndetse n’akazi gahoraho abashinzwe kumuhiga bafite kandi bahemberwa neza bituma bakomeza icyo gikorwa n’ubwo bwose nta cyemeza ko Bwana Kabuga yaba akiriho!

          Nk’uko twabivuze tugitangira iyi nkuru, umufasha we Josephine Mukazitoni yitabye Imana aguye mu guhugu cy’u Bubiligi aho yari amaze imyaka myinshi atuye we n’abana be, abuzukuru n’abuzukuruza.

          Umuryango wa Kabuga ukomeje kwinubira ibikorwa byo kuwutesha agaciro no kuwubuza ubuhumekero bimaze imyaka myinshi. Nta gihe gishize umwe mu bakobwa ba Kabuga asatswe iwe mu rugo mu gihe yari mu bitaro aho atahiye yasanze inzu ye yahindutse rwaserera ibintu byose byaterewe hejuru!

          Mu gihe cy’urupfu rwa Madame Josephine Mukazitoni ibyo bikorwa byongereye umurego cyane cyane igihe uyu muryango wari mu cyumweru cy’ikiriyo nyamara bibwiraga ko batuye mu gihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya Demokarasi nk’u Bubiligi.

          Agashya kabaye ku munsi ubanziriza ishyingura. Mu mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri, inzu y’umuryango wa Kabuga iri ahitwa Waterloo yagabweho igitero n’abashinzwe umutekano benshi barimo uwitwa Michel Stassin, wahoze ari umupolisi mukuru mu bushinjacyaha bw’i Buruseli (ancien commissaire de la Police Fédérale belge au Parquet de Bruxelles), ubu akaba akorera hagati y’u Rwanda na Arusha muri Tanzaniya by’umwihariko mu gikorwa cyo guhiga Bwana Kabuga ndetse hari amakuru agikorwaho iperereza avuga ko uyu Michel Stassin yaba yarabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda!

          Abo bateye urugo rw’umuryango wa Kabuga, igice kimwe cyasigaye hanze abandi barinjira basaka inzu yose ntaho basize! Umwe muri abo bashinzwe umutekano w’umwirabura bikekwa ko yaba ari n’umunyarwanda woherejwe na Leta ya Kigali yafataga amashusho akoresheje telefone igendanwa. Umwe mu bo mu muryango wa Kabuga yamuciye iryera maze umuryango wa Kabuga usaba ko amashusho yafashwe yahita asibwa!

          Mu gihe abandi bari mu gikorwa cyo gusaka, Michel Stassin we yageragezaga gutera igipindi abo mu muryango wa Kabuga ababwira ko idosiye ya Bwana Kabuga nta kirimo ko yagobye kwitanga ngo nta kibazo na kimwe azagira! Ndetse Michel Stassin yanasigiye abo umuryango wa Kabuga uburyo bashobora kumubona baramutse bifuje kuvugana nawe! (carte de visite.)

          Uko bigaragara ngo abo baje gutera hejuru uyu muryango igihe wari mu kiriyo bari bahawe amakuru avuga ko Bwana Kabuga yari muri iyo nzu yiyambitse nk’umugore!! Abaje gusaka bigaragara ko bari bazi abakobwa bose ba Bwana Kabuga bibajije cyane ku mukobwa wundi wari muri urwo rugo batazi ku buryo bashatse kumenya umwirondoro we no kumusaka ariko nawe arabyanga. Byabaye nk’ibitera ikibazo kuko abari baje gusaka bari biyemeje kumenya uwo muntu uwo ari we. Nyuma baje gusanga yari umwe muri babyara b’abana ba nyakwigendera wari waje atabaye.

          Abo basakaga bamaze gukubita igihwereye bafashe gahunda yo kujya gusaka urugo rw’umwe mu bakobwa ba nyakwigendera naho ibintu byose babiterera hejuru naho bahava amara masa bimyiza imoso!

          Mu muhango wo gushyingura umutekano wari wakajijwe

          Ku munsi wo gushyingura ni ukuvuga ku wa gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, abateguye ishyingurwa rya Nyakwigendera Josephine Mukazitoni bari bakajije umutekano kugira ngo hatagira ba kidobya bakwikinga mu kiza ngo bahungabanye umutekano w’abatabaye uwo muryango.

          Hakozwe akazi gakomeye ko kubahiriza umutekano w’abantu barenga igihumbi bari baturutse mu mpande zose z’isi ndetse no kwirinda ko hagira uguhangana kwavuka hagati y’abantu badahuje imyumvire bari bitabiriye uwo muhango. Ariko cyane cyane gukumira abantu boherejwe na Leta ya Kigali mu buryo bumeze nko gushinyagurira umuryango wa nyakwigendera. Urugero ni urwa  Lewis Murahoneza uzwi ku kabyiniriro ka Kigurube. (uyu akaba yarakatiwe n’inkiko Gacaca ariko akaba asa nk’uwahanaguweho ibyaha nyuma yo kujya mu Rwanda no gutangira gukorera Leta ya Kigali ku mugaragaro mu 2013)uyu Kigurube yashatse kwitumira ndetse yica amatwi ubwo yasabwaga kugenda kugeza ubwo bibaye ngombwa ko hitabazwa abashinzwe umutekano bamusabye kugenda no kudakoza ikirenge mu mbago za commune ya Waterloo. Ni nako byari no kugendekera abandi bari bafite gahunda yo kwitumira nka ba Albert Rukerantare n’ubwo bo baburiwe hakiri kare bakirinda kwikoza isoni.

          Ariko hari bamwe mu bakozi ba Leta ya Kigali bemerewe kuza muri uwo muhango kuko byagaragaraga ko nta gahunda bafite yo guhungabanya umutekano ndetse no kubera umubano wihariye bari bafitanye n’umuryango. Urugero ni madame Pulchérie Nyinawase uyobora  « Diaspora Rwandaise de Belgique : DRB- Rwanda Rugali» cyangwa Bwana Emmanuel Ndagijimana  uzwi no ku izina rya Idi Amin, wigeze guhagararira Leta ya FPR mu gihugu cy’u Bufaransa. Umuntu akaba atabura kwishimira uburyo abateguye iyo mihango babikoranye ubuhanga bakubahiriza umutekano tudasize n’ubworoherane bagaragaje.

          Igitambo cya Misa cyo gusezera kuri Nyakwigendera cyayobowe na Musenyeri Servilien Nzakamwita , umwepiskopi wa Diocèse ya Byumba akarere Bwana Félicien Kabuga n’umufasha we bavukamo. Iki kikaba ari ikimenyetso kidasubirwaho cy’umubano mwiza utagira amakemwa umuryango wa Kabuga wagiranye n’abantu b’ingeri zose. Mu gihe bizwi ko  Mgr Servilien Nzakamwita ari umututsi wari usanzwe mu Rwanda mbere ya 1994 waje aturutse mu Rwanda atabaye umuryango wa Kabuga uregwa ngo kuba mubateguye Genocide. Ese Mgr Nzakamwita iyo aba yemera ko Bwana Kabuga yakoze Genocide nk’uko bivugwa aba yaravuye mu Rwanda azanywe no gutabara uyu muryango?

          Abari bashinzwe kubahiriza umutekano n’umuryango wa Kabuga twavuga ko bari banahanze amaso abashinzwe umutekano ba Leta y’u Bubiligi bakurikiranaga imihango yose ku bwinshi!

          Ni muri urwo rwego hagaragaye ku Kiliziya no ku irimbi abashinzwe umutekano bari bamabaye imyenda ya gisiviri barimo n’umugore wagendagendaga mu irimbi yari yazanye n’abandi begenzi be bari mu modoka yiyoberanyije yazengurukaga hafi yaho.

          N’ahabereye umuhango wo kwiyakira polisi y’ububiligi yari ihari mu mamodoka yiyoberanyije yarimo azenguruka hafi aho ku buryo ahagana mu ma saa yine y’ijoro ubwo benshi mu bari bitabiriye uwo muhango batahaga imodoka zimwe na zimwe zarahagaritswe zirasakwa ndetse hari n’ababajijwe niba batabonye Bwana Kabuga muri uwo muhango! Ku bantu bamwe na bamwe bari bavuye mu bindi bihugu by’amahanga batangajwe ndetse bababazwa n’iyo mikorere kuko ntabwo biyumvishaga uburyo abantu bari mu muhango nk’uwo gushyingura bateshwa umutwe kariya kageni n’abantu bitwa ko ari bo bashinzwe ahubwo kubarindira umutekano.

          Jean- Charles Murego

          #456
          Rwanda

            AKA NI AKUMIRO

            AKA NI AKUMIRO: NGO DR. NKIKO NSENGIMANA NA BAGENZI BE N’UBWO ATARI BOSE NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE  KURI 25-26 WERURWE 2017 MU BUBILIGI YO KWIGA UKURI KU MATEKA Y’ABANYARWANDA?

            1  – Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda bumva kandi bagasoma ikinyarwanda ntihagire unyumva nabi ngo atekereze ko ndwanya igitekerezo cyo kwigira hamwe no kwandika amateka yacu atabogamye noneho tukabibyaza umusingi ukomeye,tugaheraho tukubaka igihugu cyacu twese aba Hutu, aba Twa,n’aba Tutsi.

            Igitekerezo rero ndagishyigikiye kandi nabyanditse no munyandiko zanjye zitandukanye, icyo ntumva gusa ni uko abagabo batarenze icumi (10) bajya hariya bakavuga ko ngo ibyo batekereza aribyo bizabera abanyarwanda twese, ndetse utumva ibintu nkabo ngo ntibamukeneye ntazahinguke aho bakorera inama, iyi mvugo nyibonamo kureba hafi cyane niba atari ugusuzugura abanyarwanda bafatira ibyemezo bihubukiwe bagamije indonke zabo maze kera kabaye abanyarwanda bagasemekana uwo mugogoro abandi bigaramiye.

            – Mukiganiro aba bagabo bagiranye na radio ya New RNC cyiswe Komisiyo ukuri Rwanda-igice cya 2 , uwitwa Joseph Ngarambe ari nawe waruyoboye ikiganiro ati. “Ntabwo tuzemera ko iki gikorwa kizaba urubuga rw’abahakana jenoside yakorewe abatutsi, “Dr. Nkiko Nsengimana ati. “ Utemera Jenoside yakorewe aba Tutsi ntawe dukeneye ntazanahagere ntacyo yadufasha (muri iyo nama). “Nyamara aba bagabo birengagiza ko iri zina ryasimbuye JENOSIDE NYARWANDA ari nayo nyito yari yahawe ubwo bwicanyi rugikubita muri 1994 bitavuze ko ariko abantu bose bayivugaho rumwe nayo. Ubu tuvugana muri 2017 ntamyaka irenze 4 iyo nyito ihinduwe IKITWA JONOSIDE YAKOREWE ABATUTSI kubw’inyungu z’abantu batandukanye kuri iyi si, ariko hakaba harimo ukuboko kutaziguye kwa leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame arinayo ibifitemo inyungu ku rwego rwa mbere.

            Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan, Dr Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene


            Kubera amagambo y’aba bagabo ndashaka kwibariza  banyakubahwa bazayobora TRUTH COMMISSION utubazo dukurikira.

            Ko ababakurikira mu biganiro byanyu bumva mwemera  za jonoside zombi iy’abaHutu n’aba Tutsi, muri ziriya nyito zatanzwe na ONU mwemera iyihe?
            Ese ko jyewe ubabaza nemera inyito ya JONOSIDE NYARWANDA ariko nkaba ntemera inyito ya JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI gutyo, kandi ko mpamya ko ibi mbisangiye n’abandi banyarwanda ntazi umubare, kuki mwumva mwaduheza mubyo mwita ukuri kw’abanyarwanda kandi natwe turi mubo bireba, murabona iyo fondasiyo mushaka kubakiraho yaba ikomeye?
            Ese banyakubahwa, mwaba musangiye imyumvire n’abavuga ko iraswa ry’indege yari itwaye aba president babiri uw’u Rwanda banyakwigendera Habyalimana Juvenal, uw’u Burundi Ntaryamira Cyprien, n’abafasha babo bari muri iyo ndege bose ariyo mbarutso y’ubwicanyi ndenga kamere twabonye nk’ijuru ritugwiriye? Aha munyumve neza ndavuga guhera tariki ya 6 Mata 1994 naho ubundi bwicanyi ndengakamere bwaba ubwo muri 1990 aho Museveni yateye u Rwanda yitwikiriye umutaka wa FPR cga ubwa nyuma ya 1994 kugeza na magingo aya namwe mwemera ko uruhare ari urwa FPR n’ingabo zari izayo arizo RPA/cga zayo ubu RDF.
            Ndabaza Dr. Nkiko Nsengimana nti: “ Ko muri 1994 wari inararibonye yize ujya no mu manama afatirwamo ibyemezo bikomeye nkuko wabitubwiye, ko urimo usaba abahutu ubutwari ngo bwo kuza bakavugisha ukuri kuwateguye jenoside ngo yakorewe abatutsi, wowe wafashe iyambere ukatudomera urutoki kuwo uzi? Cyane ko urukiko rwashyiriweho u Rwanda TPIR rwafunze imiryango rutamubonye, rwose waba utanze umusanzu ukomeye. Aha reka ngufashe  kubitekerezaho. Ese nyakwigendera Habyalimana ko ariwe waruyoboye leta, yarayiteguye (jenoside) arangije apfa mbere y’abandi? Ese yaba ari Sindikubwabo Theodore na Kambanda Jean bateguye jenoside mwita iy’aba Tutsi gusa kandi tuziko leta yabo yashinzwe igihugu kimaze iminsi imivu y’amaraso y’inzirakarengane atemba hose mu Rwanda? Ese mama yaba ari Kagame Paul ko mbere yi 1994 ariwe waruyoboye ubwicanyi bwibasiraga ubwoko bw’aba Hutu, akaba ari nawe watanze itegeko ryo kurasa indege yavuzwe haruguru, agakomeza akayobora ubundi bwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda hose, akarorero nk’i Kibeho,yarangiza agasigara ahinga ibiti n’amabuye nk’imbogo ibuze uwo yirukanaga ngo baramucitse? Ati.” ariko nzabasangayo”yarabikoze.
            Munkundire mbabaze n’aka nti: “ Bigaragaye ko Kagame Paul ariwe wategetse kurasa indege navuze haruguru ,tugendeye kubwicanyi biboneka ko yayoboye mbere na nyuma yi 1994 kugeza n’ubu, mwunva buriya bwicanyi ndenga kamere bwaba bwarateguwe n‘abaguye m’umutego w‘abantu kuri iyi si bari bifitiye inyungu zabo zitandukanye, maze bakirara muba Tutsi bose batarobanuye bakarimbagura kugeza no ku gitambambuga ? (abaguye m’umutego). Ese iyo Jonathan Musonera akubwira ngo haravuzwe ngo ushaka umureti amena amagi kandi ko Atari ubwambere mubyumvise ntacyo bibabwira? Ese bwaba bwarateguriwe I Bugande mbere ya 1994 nkuko umusaza witwa Matata Joseph yigeze kukibaza Dr. Rudasingwa Theogene?
            Ese mwe ariya mazina ya Jenoside yatanzwe na ONU avuguruzanya muyavugaho iki? Ese irya mbere ryari ribangamye he? Irya kabiri se mubona ryari rihatse iki? Ese mwe mwumva muzasaba ONU iyihe nyito muri izi zombi ? Reka nisubize nka mwarimu.” Muti turashaka  na jenoside yakorewe aba Hutu”.Ese aba Hutu+Tutsi,wenda +Twa bitanga iki? Njye mbona bitanga abanyarwanda. Murakoze.
            Utubazo ni twinshi ni uko ngo abadahuje imitekerereze namwe wenda bafite ubwunganizi mutabashaka twari kuzababaza, ariko n’ubundi abazigomwa akanya ko gufata ikaramu nkanjye ntibizababuza.

            2 – Nkanjye ukunda abaharanira kugira ibyo bubaka ngo  tuzasigire umurage mwiza abadukomokaho, bityo bazabe mu gihugu kizira ubwicanyi bwa hato na hato, igihugu kigendera ku mategeko adatonesha bamwe ngo akandamize abandi, igitekerezo cyo kwiga no kwandika amateka yacu nk’abana b’u Rwanda atabogamye NDAGISHYIGIKIYE, ariko ikimbabaza n’iyigizanyayo rya niba atarijye (ubitangije) ibindi ntacyo bimaze, aha harimo akanyungu ka politiki, n’utundi ducokori namwe mutayobewe.

            Ubuhamya ni uko  ibi nabyifuje kenshi mu nyandiko ngenda nandika, ariko nk’ibi byiswe Truth Commission kubwanjye mbona bitangiye nabi, muti .“ Ese bite “? Ubu se koko mwajya gutangira ibintu mwita iby’igihugu cyose mugatangiza imvugo ityaye gutyo ngo. “Abo mutumva ibintu kimwe ngo ntabo mukeneye, ngo ntibazabakandagirire aho ntacyo babafasha“, mwebwe muherahe mwumvikanisha ko  ibyo muvuga aribyo by’ukuri?

            Iyo mbaza ibibazo biteye bitya, ntabwo ari amatiku nshora sinako nkora ndatunga agatoki Dr. Nkiko Nsengimana kuko ibyo mvuga yarabivuze namwe musubire mukiganiro natanze inyito yacyo hejuru murabyiyumvira. Ngarambe Joseph ari nawe waruyoboye ikiganiro yatanze umuganda we uko abyumva kandi abitekereza bihuye n’ibya Ndahayo Eugene n’uburenganzira bwabo singombwa ko ibitekerezo byabo bihura n’ibyanjye cga iby’undi wese, gusa mpamya ko iyo abantu baganiriye bataryaryana bashaka gukemura ikibazo kibugarije, baragikemura kuko  umwe agira ibyo atanga, undi akagira ibyo atanga kubera uko kwigomwa bakagira aho bahurira, kandi n’abo bikorerwa barishima kuko biba biturutse mu bitekerezo bitandukanye kandi byuzuzanya.

            – Bavandimwe mutubwira ko mwiyemeje kuvugisha ukuri kandi si bibi, gusa business mwiyemeje irakomeye cyane kurusha uko benshi babyumva, ariko ngo ibigoye bigora abagabo koko, aha rero nabagira inama yo kwitonda ntimwumve ko arimwe kamara ngo mutangire mushakishe abo muhigika kuko atari abanzi b’amahoro ndetse nabo bakunda igihugu cyabo nkamwe, ubu muraharanira gutanga umuti w’indwara y’ikigugu y’igihugu yatangiriye mu mateka yacyo mu binyejana byashize, mukaba mugomba gushaka indwara muhereye aho ngaho nyine, n’abaganga batuvura muzi ko ariko babigenza, iyo indwara itabashije kuboneka ijana kw’ijana n’umuti uzatangwa ntushobora gukiza indwara kuko iba itazwi, aha rero hakenewe abagabo, abategarugoli, abasore n’inkumi b’indyamunyu kandi baturutse mubahagarariye inzego z’ubuzima bw’igihugu cyacu bose. Yego byahera mubatavuga rumwe na leta ya Kigali (opposition) kuko ab’i Kigali bo ntibibaraje ishinga, ariko uko hagenda haboneka amaboko y’abanyarwanda, amahanga yaba ayo hafi n’ayakure na leta ya Kigali nayo yazamo kuko si akarwa gatuye kw’isi yako konyine.

            – Nti abantu bahagarara ku maguru yabo yombi bakavuga ukuri bazi nibo dukeneye muri iki gikorwa, kubera iyo mpanvu nagirango ngire icyo mbwira Dr. Nkiko Nsengimana ariko ntakeke ko mutoteza cyangwa hari icyo dupfa kuko ibyo mperaho yarabivuze, ndahera ku kiganiro baduhaye navuze haruguru n’ibindi biganiro amaze iminsi aduha.

            Uti kagire inkuru?

            Jye wandika ndamubwira ko ndi umuhutu nkawe, nkuko n’umuvandimwe wacu Musonera Jonathan atubwirako ari umututsi tukabimwubahira nkuko nawe atwubahira ubwoko bwacu, ariko mumpagaze imbere mwembi ngo ntore ufatanya n’abandi gukora umurimo utoroshye nkuriya wo gushaka icyanywanisha abanyarwanda ukuri kurivugira nahitamo Musonera Jonathan kuko naramukurikiye mu biganiro bitandukanye aha abanyarwanda, ahagarara ku maguru ye yombi akavuga ukuri kwe kose azi cyangwa ibyo yemera, n’ubwo ibyo yemera yaba atabihuje n’abandi agira kwiyoroshya, kwicisha bugufi, kumva abandi, no kutigizanyayo ngo ntitugukeneye kuko utavuga ibyo twe twemera  akenshi agenda asubiza n’ibibazo bamwe twari twaraburiye gihamya nubwo tubizi.

            Ndaguha urugero aho muri kiriya kiganiro navuze hejuru yatubwiye ati : “ Nemera ko abahutu bakorewe Jenoside guhera 1990 kuzamura 1994 , 1996,1998 na nyuma kugeza ubu, ati n‘ibimenyetso bizatangwa n’ibindi…“iyo bimeze gutyo umuntu agira aho ahurira n’abandi,  bikwereke ko abantu baba atari abahezanguni nkuko bamwe babikeka iyo utumva ibintu kimwe na mugenziwawe.

            Muvandimwe munyarwanda Dr. Nkiko Nsengimana tutagira icyo dupfa nabuhoro uretse kumva ibyo uvuga nkumva wigizanyayo kandi bidakwiye umuntu uharanira gukorera abantu benshi, mu bindi biganiro byawe ntari butindeho aho uremamo abantu udutsiko uti” ingabo zari iza Habyalimana…” twe tukaba atariko tubizi ahubwo twabonaga ari ingabo z’igihugu ndetse zaranabyerekanaga zabonekaga nk’ingabo z’umwuga ,yego ntabyera ngo de kandi nizere ko aho uri za Buraya ubibona ko  atari ijana kw’ijana, uti”ingabo za Mudacumura…”uwo mugabo Mudacumura wikorera mubyo uvuga twe nk’abanyarwanda tuziko asangiye akaga n’abandi bari kumwe bagerageza kwirwanaho no kurwana kubaturage bari kumwe nk’abantu baterwa aho bari batarahageze kubushake bwabo.

            Izo ngero nguhaye ntagiye kure nka Dr. Nkiko Nsengiman mpamya ko ibyo uvuga biba bitarimo ubuswa uzi ibyo uba uvuga,  atari uko bimeze byaba ari ikindi kibazo, nkaba mbona kubwanjye ntekereza  ko atarijye jyenyine ubibona gutyo niba nibeshya umbabarire, ataraho waba  ufite ikibazo mu guhuza abanyarwanda bakomeretse bikomeye bya hato na hato.

            Matata Joseph, Musonera Jonathan na Dr. Kambanda Charles


            REKA NTANGE UMUGANDA W’ICYAKORWA

            Mpereye kuri aka kabazo nigeze kubaza aba bagabo bo muri New RNC muri iyi nyandiko yitwa: Ngire icyo nibariza Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan n’abandi. Aho nagiraga nti: “Urwango rw’abahutu n’abatutsi rubatera kwicana byahato nahato rwahereyehe?” Aha navuze ndambuye uko mbibona n’icyakorwa, nimubona ntibeshya muzahashakire umusingi ubwo abanyarwanda nibo babona, niba kandi nibeshya abandi bazanyunganira barebe aho abanyarwanda bahera bashaka icyo bapfa.

            – Ahasigaye hashakwe abantu bahagarara ku maguru yabo bombi bakavuga ibyo bazi kandi bemera  nka Musonera Jonathan, Matata Joseph, Dr. Kambanda Charles n’abandi……. bafite ubuhanga, ubushishozi, ubwitonzi, gutega amatwi abandi kutigizanyayo, kutishongora kubandi, kwirinda utunyungu twabo bwite n’ibindi…

            Singombwa ko aba bantu bumva ibintu kimwe n’abarimo bategura iyi nama bise mpuzamahanga ya mbere, maze bazaze bayobore abagabo, abategarugoli, abasore n’inkumi bindyamunyu, muri aba bantu hakenewe ingeri zose zabanyarwanda aribo: abanyamashyaka, sosiyete sivile, abanyamategeko, abanyamadini, abaturage basanzwe b’ingeri  zose kuko  ibitekerezo byabo biba bikenewe. Amoko yombi akenewe guhagararirwa, n’abatwa nimubabona birakenewe cyane cyane ko munyandiko navuze hejuru  nasobanuye ko dufite icyo tubagomba kubera akarengane batuboneyeho twe (abahutu n’abatutsi).

            – Nkurikije uko nzi sosiyete nyarwanda, mfite impungenge ku itumira ry’iyi nama aba bavandimwe bise Mpuzamahanga yambere, ubutumire bwatanzwe n’abahagarariye amashyaka abiri gusa n’amashyaka muzi dufite hanze aha kandi muzi ko iyo umwe yakoze ikintu mukeba we ati.” (Aba bo bakeba ntibishidikanywaho muzi uko yashinzwe yombi) Vuga uvuye aho ibyawe sinzabizamo. Byajyaga kuba byiza iyo kubutumire hifashishwa sosiyete sivile, ubundi igitekerezo nyirizina ni cyiza ariko ukurikije uko bikozwe mbona kenshi kw’ijana bizamera nka guverinoma yo mu buhungiro ya Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka ahagarariye Ishema ry’u Rwanda, imikorere yayo  mbona iganisha ahatagize aho hatandukaniye nuko new generation yakoraga. Nibiba mahire kandi bakadutunganiriza abanyarwanda bakeneye kubana mumahoro kandi jyewe ndi mubatagira mukushi ko ibyiza  bizangeraho n’ubwo byaba byakozwe n’abandi.

            -Nkaba narangiza nsaba ko nakunganirwa mu bitekerezo kuko burya ngo umutwe umwe wifasha gusara kandi burya mubyo dukora byose twibuke ko Umucunguzi ari Rubanda ninayo izikemurira ibibazo byayo.

            Umwe muri Rubanda

            Samson Mutaganzwa

            #457
            Rwanda

              Kuva mu myaka ya1400, kugera magingo aya,  abahutu baribasiwe. Muri icyo gihe cyo mu myaka y’1400, Isi yari ikirimo kwishakisha mu buryo yagira hagunda ikoreramo, n’amategeko yagenga imikore n’ubufatanye byaranga abayigize.


              Nibwo nyuma  hashyizweho imiryango nka ONU,OUA,UNHCR, nindi myinshi, ishingiye k’uturere ibihugu biyigize  bigiye bibarizwamo, hanakurikijwe, amasezerano ari hagati yabyo, ariko aya nayo atabangamira ay’urwego rukuru rwa ONU, rwo amategeko yose ayobora Isi asa nashamikiyeho.

              Amategeko n’imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu ishingiye kuri ayo mategeko bimaze gushyirwaho,byari byitezwe ko Isi n’ibiremwa biyituye bigiye kubaho neza mu bwisanzure, ntawe uhohoteye undi, kuko uretse ubumenyi bwo gutinya Imana no gitinya gukora icyaha abatuye Isi bari bafite, hari hagiyeho n’amategeko abyunganira, agamije guhana uwayishe cyangwa akayarengaho agakora ibidakorwa.

              Nyamara ntabwo byatinze kuko kuko cya kizere cyaraje amasinde, maze aho kugirango yamategeko akurikizwe, ahubwo byabaye nko kurushanwa kuyica nkana kandi abayica bagashyigikirwa n’abayashinze aho kugirango ahubwo bahane abayishe, nibwo intambara ya mbere n’iya kabiri zabaga maze zikisasira inzirakarengane, hakaza izindi zagiye zirimbura n’abandi batari bakeya mu bihugu bimwe na bimwe nka za Armenie nahandi, ariko iyaje kuba mu Rwanda itangijwe n’Inkotanyi zaje ziyita iz’amarere za FPR zigamije kurimbura abahutu yo ikaba yaraje ari rurangiza nubu ikaba itararangira, kuko abayitangiye bagomba kuzasubiza inkota mu rwubati aruko bamazeho abahutu bose bo kw’Isi, ariko cyane cyane bakazakomereza ahandi aruko abo mu Rwanda barangiye.

              UMWIHARIKO K’URWANDA MU KUBANGAMIRA IKIREMWAMUNTU

              Mu Rwanda ho nubwo uburyo bwo gukurikiza amategeko arebana n’ikiremwamuntu ari mpuzamigabane na mpuzamahanga, akaba agomba gukurikizwa nuwo ariwe wese, kuva kungoma z’ubwami bw’abatutsi ntagihe na gitoya Umuhutu yigeze agira agahenge, ariko nubwo kubwa cyami , umuhutu yari yaraciriwe urwo gupfa kandi akicirwa igihe icyo aricyo cyose, ntabwo byari byakabayeho, aho ahunga ngo banamusange aho yahungiye bagiye gusa kumwambura ubuzima.

              K’ubwumujinya w’umuranduranzuzi wo kugambirira kumaraho abahutu, amategeko karemano akomoka k’umiziro n’imiziririzo, yarenzweho biba ngombwa ko asimbuzwa amashya ya FPR ko umuhutu aho yahungira hose yazanwa bubi na bwiza, byakwanga akicirwa aho yahungiye ndetse nuwamuhungishije cg uwamucumbikiye yakwitambika nawe akicwa. Ibi nibyo birimo kuba kuba nye CONGO RDC.

              Kuva na kera birazwi ko n’inyamanswa ubwayo, iyo yakurikiranwaga n’abahigi, igahungira mu rugo rw’umuntu, ntacyo bagombaga kuyikoraho, barikuburaga bagataha amara masa, ibyo FPR yarabihinduye kuko n’umuntu itamurebera izuba mpaka imuturumbuye aho yahungiye cg ikahamwicira, ngurwo urupfu rwagenewe abahutu bahunze FPR n’abandi basigaye mu gihugu babujijwe guhunga ubwicanyi.

              IMIRYANGO YASHINZWE KURENGERA ABANTU, KURENGERA ABAHUTU NTIBIYIREBA.

              Tukiri mu nkambi zemewe zashyizweho na muri RDC ZAIRE,TANZANIE,UBURUNDI, ubwo twahungaga ubwicanyi n’ubugome ntagereranywa bw’inkotanyi za FPR, abahutu n’abatutsi bakeya bashyira mugaciro bakanabona ububi bw’inkotanyi, twagabweho ibitero bigamije kutumara hadasigaye n’iyonka. Bijya gutangira byarabanje birategurwa, mu gutegurwa hifashishijwe impuguke za ya miryango yashyiriweho kurengera ikiremwamuntu, aho kuturengera  itegura uburyo yazaturimbura, tugasigira umwanya mugari abatutsi batifuza kubana n’abahutu, nuko byagenze rero, maze FPR, ONU, UNHCR n’izindi ONG batangira gutubya imibare y’abahutu n’abatutsi bahunze ubutegetsi bwa FPR INKOTANYI.

              Ubwo abahunze twabarirwaga muri miliyoni 4.000.000 zari zari zarahunze, FPR n’iyo miryango bo bivugiraga  ibihumbi mana inani[800.000] ndetse hamwe bakavuga n’umubare uri munsi yaho, kugirango abazataha  mu gihe bagombaga gusenyera inkambi bazirashemo, bazabashe kuvuga ko umubare wose watashye mu Rwanda, maze abasigaye mu mashyamba , bicirwemo ntihazagire urabukwa ngo asakuze ko Inkotanyi zishe abantu batagira ingano. Muri aba ibihumbi Magana inani , inkotanyi zemeraga ko bahunze, bose zabitaga interahamwe, kugirango nizinabica bizitwe ko zirwanagaho, ko ngo bari kuzagaruka bagatera urwanda ngo bagakomeza Jenoside bari baratangiye.

              Uku kwitwa interahamwe, nabyo ubwabyo bikaba ari uburyo bwo gushakira abantu inyito yo kubatesha agaciro kugirango, igihe cyo kubahiga ubicire kubamara kuko uba warabanduje ukanabatesha agaciro maze ntihagire ubatabara kuko uwo ariwe wese aba abona ko uwicwa agomba gupfa, ko abikwiriye nta kabuza.

              Nuko byagendekeye abahutu, nubu niko bikimeze kuko kwica umuhutu ni ukwikiza umwanzi, n’igikorwa gikwiye kandi gishimirwa n’imiryango mpuzamahanga kuwagikoze.Aha niho mujya mubona Kagame yambikirwa imidari yitwa ko yahagaritse Jenoside, niho muzabona ahabwa uruhushya rwo kujya guhiga impunzi z’abahutu mu mashyamba ya Congo, ndetse akanagerekaho no kwica abahutu bose bo mukarere k’ibiyaga bigari, akaniha ubutumwa bwo gukuraho abaperezida b’abahutu muri ako karere bikamuhira ntihagire umwamagana, kandi y’amategeko yashyizweho, abisobanura neza ko ibihugu bifite ukudahangarwa k’ubusugire bwabyo, ko umuntu ari ikiremwa kigenga kandi ubuzima bwacyo butavogerwa, ibyo byose wagirango ntabwo bireba ubwoko bw’abahutu kuko ibibubaho byose biba bizwi binashyigikiwe na ONU n’indi miryango iyishamikiyeho.

              Ku ISI habayeho intambara nyinshi zitandukanye, ariko njye kuva nabaho, ntahantu nahamwe nigeze mbona aho ubwoko bumwe bw’igihugu kimwe buvirwaho inda imwe n’isi yose ishaka kubutsemba ngo iburandure burundu. Ntako batagize ngo umuhutu arimbuke, abahutu barabashwanishije kugirango ubwabo bamarane, babashakiye uburozi barabubaha bamwe baraburya barapfa abandi baraburokoka, barabarashe barababaga, babajugunye mu nzuzi, imigezi, n’ibiyaga, babishe urubozo, barabafunga, abandi barabahotora, ndetse hari nabo batsinze ku gasi, barabagambaniye aho bahungiye, barabakonnye, babicijije inzara n’agahinda, babateye SIDA, n’izindi ndwara zibikatu nko kugeragerezwaho inkingo za Cancer ku bana batoya b’abakobwa, kandi izi nkingo zaranzwe mu bindi bihugu, babujiwe kwiga kugirango bapfe ari injiji maze bayoboke abicanyi butama, babahimbiye ibyaha babatereza inkiko zisanzwe, n’izimpimbano za Gacaca, bambuwe imitungo yabo abandi barayizizwa, bahinduwe ibicibwa kandi bateshwa agaciro kw’Isi yose, yewe ntakitarakozwe ngo umuhutu apfe, ariko amahirwe nubwo abenshi bamaze kutuvamo [Imana ibahe iruhuko ridashira]kugeza ubu rwose Imana yahagaze kandi iracyahagaze kuri bamwe.

              NIKI KITUBESHEJEHO, NIKI TWAKORA NGO TUGUME TUBEHO?

              Uwo wabaza wese, ingufu zakoreshejwe ngo umuhutu arimbuke kw’Isi, ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko akiriho,ndumva ntagisubizo yabibonera gihamye uretse kugusubiza ko ari ukubera ubushobozi butagararara butuma ukurimbuka k’umuhutu kuba ingorabahizi.

              Iyo urebye ko ibihugu byonyine byiyemeje kurasa impunzi, bakazirashisha drones,indege, ibibunda biremereye,blindes, mitrailleuses, kuzitereza imitwe yose yitwaje ibirwanisho, ariko  zikaba zikiriho n’abazirinze, ibi bisobanurwa mu rwego rwibitanganza n’amayobera y’ukubaho kwa muntu, bikanasobanurwa neza n’umugani  wa Kinyarwanda ugira uti[umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzi],iki gitangaza rero, kivuze yuko nubwo umwanzi w’umuhutu ashaka ko arimbuka, usumba byose akaba akimuhagazeho,umuhutu nawe aho ari akaba yumva ashaka kandi afite inyota y’amahoro, nuko amaherezo ya vuba ayo mahoro tuzayabona .None se ko kutumaraho byananiranye, kandi akaba ari nta joro ridacya, murunva icyo dusigaje Atari amahoro n’umunezero mu rwatubyaye?

              Kubwo gushaka ayo mahoro rero azatuma tubaho mu bwisanzure, ntabaranyica no kwikanga inturo ihora ishaka kudukuramo umwe, rubanda igomba gushyigikira uwayirinze kuva ubwo inkotanyi zateraga mu 1990, iyi nzirabwoba iyo itajya ikagitumba ngo ihagarike umuvuduko n’umujinya w’Inkotanyi zari zinjiye zishaka kuturimbura nta n’usigaye ngo tumurage ibyacu, birumvikana ko ubu nanjye wandika mba ntakiriho. Iyi nzirabwoba yarakomeje ubwo umwanzi yarasumbirije Urwanda,aratwambukana ngo batatumarira mu Kivu,AKAGERA no muri Rweru, maze atugeza hakurya aturindira umutekano mu mashyamba. Aba bagiraneza baduhungishije baje kugubwa mu ntege na FDLR, nayo iza ifite amatwara yo gukunda abanyarwanda kimwe, nkuko byahoze muri REPUBULIKA, nubu iracyaturinze dore ko ariyo ibuza FPR nabaja bayo gusinzira, kuko iyitambamira mu mugambi muremure wo kumaraho Abahutu.

              Tugomba byanze bikunze gushyigikira FDLR, tukishyigikira natwe ubwacu nkabacunguzi , kuko kudakora ibi n’ukwikuraho amaboko yakaturengeye. Twese hamwe , umugambi n’intego bimwe tuzatsinda kuko ukuri impuhwe n’urukundo biri kuruhande rwacu.

              Gusa aho bigeze Abahutu twari amabuye, ntituzacike intege

               

              NSENGIYUMVA De Gaulle

              #205109
              Rwanda

                gutanga urukingo rwa COVID19 ku mfungwa n’abagororwa

                Kuva kuri uyu wa Kabiri muri Gereza ya Nyarugenge hatangiye igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID19 ku mfungwa n’abagororwa.

                Ku ikubitiro abakingirwa ni abarengeje imyaka 60 y’amavuko ndetse n’abarwaye indwara zidakira.

              Topic tags

              You must be logged in to reply to this topic.