Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings AFERWAR-DUTERIMBERE: IGISHYA UTARI UZI KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI DRC.

#390
Rwanda

    AFERWAR-DUTERIMBERE: IGISHYA UTARI UZI KU MPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI DRC.

    Basomyi kandi bakunzi b’urubuga rwacu, duherukana tuganira k’ukuntu impunzi z’Abanyarwanda muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo zanze kurera amaboko zikaba zihengera igihe cy’agahenge zigahinga zishyizeho umwete, ubundi zigakorera abene gihugu bakabahemba aribyo byiswe “IGIPORO”. ABANZE KURERARA AMABOKO: ABARI N’ABATEGARUGORI B’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA MURI RDC. Muri iyo nyandiko hari aho twageze dukomoza ku mpamvu muri ubwo buzima babayemo bahagurukiye no GUSENGA, buri wese mu idini rye.

    Ntabwo rero bahagurukiye cyangwa bashishikariye gusenga kuberako bahahamutse cyangwa bihebye, ahubwo basanze ibintu bibabaho biri mu mugambi muremure w’IMANA nyuma yo gushishoza neza IBITANGAZA bibakorerwa, bakabihuza n’amateka y’igihugu cyacu n’Imana. Amwe muri ayo mateka akomeye cyane kurusha ayandi ni:

    Guturwa lmana kw’igihugu cyacu cyose n’abagituye mu 1946, byakozwe n’umwami MUTARA III RUDAHIGWA.
    Amabonekerwa y’i KIBEHO yabaye kuva mu 1981 kugeza 1989 (Reba inyandiko twabagejejeho twise “SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE” (usome ibice byombi).
    1. SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE
    2. SIGAHO RWANDA KWIRUKANA IMANA KANDI WARAYEGURIWE(suite).
    Imibabaro barimo rero ntabwo ari igihano ahubwo ni ingabire bahawe Kugirango bitagatifuze kandi bafashe YEZU gukiza isi. Ikinyoma gikomeye kiri mumateka yavuba y’igihugu cyacu, ntabwo gishobora gupfa gusenywa n’amagambo (Politiki) n’ubutabera bw’iyi isi. lmana yasanze aringombwa ko habaho  bamwe mu banyarwanda babaho mu mibabaro mugihe runaka, bahongerera  ibyaha byabo n’ibya bagenzi babo kugirango ibakirize igihugu. Ibi ntabwo ari amagambo cg inkuru ndigupfa kwandika ahubwo ni ukuri kujyana n’ibimenyetso biguhamya. Hari icyo lmana ishaka ku Rwanda nk’igihugu cyabaye umwihariko wacyo.

    Muzi neza cyangwa mumaze iminsi mubikurikirana ko ubu bimaze kuba akamenyero ko imbere mu guhugu cyacu, hategurwa amasengesho yo gusengera igihugu, ndetse akitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na prezida wa Repebulika. Baragowe rero niba abategura iki gikorwa n’abacyitabira bagikerensa, bibwirako gusenga ari ibintu bisanzwe, ko ari ibintu  bimenyerewe, maze bagakomeza  kubibangikanya n’iby’INGESOMBI, KURENGANYA ABABANTU, KUMENA AMARASO,  GUTEKINIKA , UBUJURA n’ ibindi…

    Bararye bari menge kuko nk’uko nabivuze haruguru Imana igiye kurimburana n’imizi IKINYOMA cyimakajwe mu mateka y’igihugu cyabaye umwihariko wayo.

    Abakibabarizwa nabo; ni ukuvuga INZIRAKARENGANE ZIRI MU GIHUGU NO HANZE YACYO bakaze umurego mugushinyiriza, bigana YEZU mu nzira ajya i KARUVARIYO babonereho kumusaba inema yo kutinubira ibyago bemere guheka umusaraba yabageneye bamubere ibikoresho bizima ku rugamba aho UKURI guhanganye n’IKINYOMA. UKURI kugomba gutsinda, kandi uko byagenda kose ibitambo nk’ibyo ntibishobora kubura.

    Abanyarwanda banze kwiyunga no kubwizanya ukuri ku mateka yabo, none dore Imana iraje ngo igaragaze uko kuri. Nimubona Imanutse mu mirabyo n’inkuba zihinda, Abanyarwanda twese ntihazagire uwihinda ngo arashaka aho ahungira. Tuzagume hamwe kuko nitwe tuzaba tuyihamagaye kubera kwinangira kwacu. Mumenyeko twe nta MUSA dufite tuzabwira ngo nyabuna genda abe ari wowe ujya kuvugana nayo. Mwibuke abayisiraheri ubwo batotezaga MUSA ngo barambiwe guhora aza kubabwira ibyo yavuganye n’Imana ngo barashaka nabo kwivuganira nayo. Nako numvise hambere aha umunyarwanda yihandagaza aravuga ngo kuki Iyo Mana ibantumaho atari njye itaza kubinyibwirira kandi nanjye ndi uwayo yarampaye  no kuyobora abantu bayo. Yari akwiye kunyurwa n’ingabire yahawe (Nayo nayikoresha neza ni amahirwe ye) akareka n’abandi bagakoresha izo bahawe hanyuma bakuzuzanya bakubaka igihugu uko Imana ibishaka.

    None se ko wumva ashaka kwikusanyirizaho ingabire zose, ko ntigeze numva hari umupadiri yaba yarabwiye nibura ngo amuhe akanya nawe ahindure umugati na divayi, umubiri n’amaraso bya Nyagasani YEZU cg ngo habe hari undi mukozi w’Imana yabwiye ati uyu munsi ninjye uri buyobore amasengesho! Gusa ndagirango mbabwire ko irijambo ngo:

    “ICYAGO NTAWE UZAKIBUZA KUZA ARIKO ARAGOWE UZAKIZANA”, ari ijambo rikwiye kuzirikanwa naburi Munyarwanda wese ariko by’umwihariko uwahawe kuyobora abandi mu rwego rwaba urwo hejuru cyangwa urwo hasi.

    Akarengane rero gakorerwa Impunzi ziri mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya CONGO karenze imivugirwe. Iyo urebye uko batereranwe imyaka n’imyaka, ukareba ukuntu bahizwe bukware ngo bicwe, ukareba ukuntu bamwe mu  benegihugu babifashijwemo n’INKORAMARASO zatumye bahunga zikanabasenyeraho amakambi, imyaka ikaba ishize ari makumyabiri n’ itatu (23) babaho muri ubwo buzima kandi bakarenga bakabaho, usanga ubwabyo ari IGITANGAZA gikomeye cyatuma ufite ingabire y’ ubuhanga n’ubushishozi abona vuba cyane ko hari ubundi bubasha bwitwara nk’UMURINZI w’izo NZIRAKARENGANE mu gihe cy’amakuba yakagombye gutwara ubuzima bwazo.

    Tekereza ko nyuma yo kwigamba kw’abashaka kuzimarira ku icumu ko  nta mpunzi zikiri muri RDC  iki gihugu cyaje gukora ibarura maze gitangaza ko impunzi gicumbikiye z’abanyarwanda zigera ku bihumbi birenga 250. Uyu mubare umaze gutangazwa amahanga yose yakutse umutima atangazwa n’imibare ingana gutyo batigeze batabara kandi abenshi ari abagore n’abana. Nuko HCR itegura byanyirarureshwa ngo kongera kubarura neza mu buryo buhanitse (Recensement biométrique). Uko byagenze ibara umupfu. Umbwire nawe ukuntu igikorwa cy’ibarura ry’impunzi wagitangiza maze kigahurirana n’ibitero by’ingabo za Leta ya CONGO zifatanije n’iz’UMURYANGO W’ABIBUMBYE (MONUSCO) ngo bariho barabarura igihe nta mutekano mukarere zirimo. Bitandukanye cyane n’uko CONGO ubwayo yari yararikoze mu ituze kandi muri raporo zabo nta hantu bigeze bavugako impunzi zabangamiye icyo gikorwa.

    Biriya bitero rero kubera ko impunzi zazinze uturago zikabihunga, bo nicyo bifuzaga kugirango babyandike muri za raporo zabo ko ngo impunzi zanze kubarurwa. Ahaaaa nzaba mbarirwa! IBINYOMA nk’ibi rero nibyo IMANA Rurema idashobora kwihanganira kandi niza kugaragaza ukuri hari abazabigendamo babure isi babure n’ijuru. Aha ndavuga abo bose barenganya izi mpunzi bitwaje ibikomerezwa n’ibihangange bitegeka iyi isi. Iyi myaka yose zimaze amahanga adashaka kuzitaho nk’izindi mpunzi zose ahubwo arebera ubugome zigirirwa ariko zikarenga zikabaho, wowe uzihigira hasi kubura hejuru nawe uzigambanira niba ntacyo byabigishije ngo musubize agatima impembero, murabage mwifashe kuko uwaziremye azikomeyeho. Nimwiha gukomeza guhangana nawe mube mutegura niyo misaya yanyu kuko Marayika w’ Imana namanukira kuyikoramo ntimuziseganye muzagume hamwe mwumve. Ndakeka muzi neza uko byagendekeye HERODE wo muri BIBIRIYA. Reka mbibutse ko abaje kumuhamba babuze icyo bahamba kuko yari yahindutse inyo gusa.

     Bavandimwe mukomeza kubabarira muri ayo mashyamba mukomeze umutsi uwabaremye abitayeho mumukomereho dore nguyu araje kubatabara.

    Murakoze.

    UWASIZE  Marie  Jeanne

    DUTERIMBERE – Media