Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Abanyarwanda bivuruguse mu bumenyingiro bw’ikinyoma gikomoka mw’ishuri rya FPR

#203995
Rwanda

    Abanyarwanda bivuruguse mu bumenyingiro bw’ikinyoma gikomoka mw’ishuri rya FPR

    Mu bihe turimo, abanyarwanda bivuruguse mu bumenyingiro bw’ikinyoma gikomoka mw’ishuri rya FPR Inkotanyi, bisigaye bigora buri wese udafashijwe n’imbaraga z’Imana kwisobanurira ukuri n’ikinyoma. Niyo mpamvu abihanganye bagasaba izo mbaraga, Imana ibahishurira ukuri, maze mu buzima bwabo bwose bakarangwa no kwanga umugayo bavugisha ukuri aho ariho hose, ntawe ubabeshya, kandi iyo babonye abayobye bashimishwa no kubakebura bakagaruka mu nzira nziza ndetse byarimba bakabakira nk’uko umwana w’ikirara yakiriwe na se nabo bavukana batitaye ku bibi byamuranze.

    Ikinyoma FPR yatuzaniye, cyatumye mu muryango nyarwanda, havumbukamo, abicanyi, abagambanyi, abiyita abarimu, abashakashatsi, abanyaryenge, intumwa z’ibinyoma … , Ariko uwizera Imana we ubwe azibonera ko kubw’ingabire zayo, aba bakozi b’ikibi bose Imana yamuhaye kubatahura arebeye ku mbuto bera.

    N’IKI CYARANZE ABACURUZI B’IKINYOMA MURI IBI BIHE ABANYARWANDA BUGARIJWE N’AMAKUBA ?

    Simvuga ibyo twumvise byose cg twabonye bijyanye niyi ngeso mbi yo kubeshya, ariko uko nzagenda mbona akanya nzajya mbagezaho bimwe na bimwe mu binyoma byahize ibindi bikaba aribyo ngaruka yo kujya duhora twizungurukaho, tudasoza ikivi cyo kwibohora Kalinga, ahubwo icyo kinyoma kikagenda kiduhubuzamo bamwe mu nshuti twafatanyije amagorwa y’inzira ndende igana ubuhungiro.

    Ngiye kwibanda uyu munsi ku kinyoma cya CNRD Ubwiyunge n’ibigwi by’abayigize.

    Twabonye mu mwaka wa 2014 umukiza Twagiramungu Faustin, atubwira ko tugomba kwiruhutsa, ko ashinze CPC, ihuriro ryagombaga kutumara agahinda maze rikaducyura iwacu i Rwanda tutamanitse amaboko, nuko mukanya gato cyane, aba asabye impunzi kumanika amaboko zigataha, maze abazirinze mu mashyamba bagashyikirizwa inkiko ngo bisobanure ku mpamvu yo kubuza abantu gutaha iwabo. Muri iri shingwa rya CPC ryahise rituma umusore Bakunzibake Alexis wo muri PS Imberakuri amera amababa dore ko Twagiramungu Faustin yari yamwijeje ibitangaza ngo mu gihe CPC izaba yacyuye impunzi yanahiritse ubutegetsi bwa Kagame Paul, ariko ubwo bukaba bwari uburyo kuri Twagiramungu Faustin bwo gucamo ibice PS Imberakuri, byaramuhiriye rero kuko uko kumera amababa kwa Bakunzibake Alexis, kwahise gutuma yumva akomeye kurusha Ntaganda Bernad  washinze iryo shyaka, bidateye kabiri Bakunzibake Alexis aba ashatse kwirukana Ntaganda Bernard mu ishyaka, byanze, Bakunzibake yagiye agabanya kuvugira ishyaka rya PS Imberakuri kugeza igihe azimiye burundu, amakuru atugeraho uyu munsi yemeza ko uwo musore abantu bafataga nk’intwari mu gihe CPC itari yagashinzwe, yaba yaramaze gukurwamo umwuka na FPR Inkotanyi, azize kw’ikubitiro akarimi karyohereye k’inyaryenge Rukokoma.

    Si Bakunzibake gusa twabuze kuko hari n’abandi basore 2, aribo Romeo Rugero nuwari uzwi nka IKAZE witirirwaga ikinyamkuru cye Ikaze.com, abo nabo uko bakundaga guterana amagambo na Rukokoma, baje kwisanga mu mutego we, maze abashora iya Tanzaniya, aho bagiye ubutagaruka, imyaka ikaba ibaye hafi itatu, abitabye intumwa ya Rukokoma yitwa Twagiramungu Theophile ituye muri Belgique, batongeye kuvugwa ukundi, baherukwa burira indege berekeza Tanzaniya, ubu tubavuga amateka, tukaba dutegereje kuzabasanga mw’ijuru ijabiro. Nsubiye inyuma gatoya, mu gihe twari dutegereje igisubizo cy’iyo nararibonye,yahise idutungura, maze isabira  Urugaga  rwa FDLR guhindura izina maze ngo rukitwa INTIMIRWA, ibyo bidakunze yifashisha IRATEGEKA WILSON  amuha amabwiriza yo kurasa abanze gutaha no kwishyikiriza inkiko ndetse no guhindura izina rya FDLR ngo barisimbuze INTIMIRWA, izi ntimirwa nazo ntizabonye izuba ahubwo zahise zihinduka zitwa CNRD-Ubwiyunge, nayo yahise ishyira mu bikorwa amabwiriza yahawe, nuko kwica abayobozi ba FDLR n’impunzi zibakomeyeho zitayobotse CNRD birageragezwa ariko Imana ikinga akaboko nanubu rukigeretse.

    Aba babibyi b’urupfu, bashatse abavugizi bo kwamamaza ibikorwa byabo bibisha, maze abo bavugizi babo, bashishikariza abantu b’impunzi ko bababoneye igisubizo cy’ibibazo bafite ariko ko bisaba amikoro y’amafranga, ahasigaye ngo ibyerekeye kubacyura bikaba nko guhumbya.

    Innocent Biruka, yahise we akora kuri whatsap, ubutumwa bukwira isi yose, maze abadafite impano yo kureba igiti cyiza cyera imbuto nziza, bikora k’umufuka, ubwo hari ahagana mu mwaka wa2016, uko byavugwagwa bikanashishikarizwa Abanyarwanda, n’ingufu zerekanwaga n’abavugizi ba CNRD ya Wilson Irategeka na Twagiramungu Faustin n’abizerwa babo, wumvaga ntakwezi kurashira tudacyuwe twemye, ariko ubu turi muri 2018, hongewe kwenyegezwa undi muriro aho haje urwunge rw’uwo mutwe CNRD na RRM,PDR Ihumure, maze bashinga ikintu cyiswe MRCD, amafranga arongeye abonye uburyo bwo kwakwa abaturage kandi nyamara abo yakwa nta mbuto barigera babona zibyakozwe kuva uwo mutwe washingwa, uretse kumva ko iyi CNRD yibera mu rugamba nabo bahoze bafatanije urugamba muri FDLR mbere umukambwe Rukokoma atarabazanamo umwiryane wo kwicana hagati yabo mu nyungu y’abatifuriza abanyarwanda n’impunzi by’umwihariko amahoro.

    Rero nako mperutse kumva umuvugizi wa MRCD Innocent BIRUKA, avuga ngo bo bafite impunzi zabo muri CONGO ngo iziri kumwe na FDLR ntabwo ari izabo, ibi yabisubije ubwo umunyamakuru w’IKONDERA LIBRE Agnes MUKARUGOMWA, yamubazaga ikibazo n’imibereho y’impunzi ziba muri RDC CONGO, byatumye nibaza niba aba banyacyubahiro nagereranya na MUSA w’abanyarwanda nkuko babitwizeza  barimo bavangura impunzi, u Rwanda bazayobora babohoje aho tuzarwinjizwamo twese ? Ese ko Innocent Biruka ahagurutsa abandi we yicaye byo ni ugushaka kuvuga iki?

    Nzaba mbarirwa da ! Njye ndumva uwabajya inyuma ngo bazamucyure ari nko kwambura Pawulo wambika PIYO, nyamara rero, Ijambo ry’Imana riratuburira ngo « Muzababwirwa n’imbuto zabo » banyarwanda rero nababwira iki ?

    Nabakangurira gushishoza, maze mukitegereza neza mbere yo guha abantu umutima wanyu, mukabaza mukareba ibikorwa byabo byakahise maze mukabona kwitegura amatunda y’abanyakarimi gasize ubuki.

    Yezu ati « Muzabamenyera ku imbuto zabo » nanjye nti iritavuze umwe !

    Nsengiyumva De Gaulle