Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe Reply To: kugira ngo ushimishe umugore wawe

#716
Rwanda

    Umukunzi ni umuntu ukomeye cyane kuko niwe muntu mushobora kubana akaramata,ni byiza kumwinjiza mu buzima bwawe wabanje kwitonda cyane,mbese ukagira bimwe mubyo witondera cyane kuri we.

    Kimwe mu bintu by’ingenzi cyane umukunzi aza aje gucyemura uba utari usanzwe ufite mu buzima bwawe ni uko akuzanira urukundo rwongera ibyishimo mu buzima bwawe akirukana ikitwa n’igifitanye isano n’agahinda,akagusobanukirwa neza ndetse akakuzanira  ibyishimo birambye.

    Muhungu niba umukobwa mukundana ajya akubeshya kimwe muri ibi binyoma uko ari bitanu uzitonde kuko yazakumenera umutima.

    Niba akubwira ko nta kibazo afite ariko mu byukuri gihari.

    Niba umukunzi atinyuka kukubwira ko nta kibazo afite kandi ufite ibimenyetso bifatika ko atameze neza nyamara we agatinyuka kubiguhamiriza izuba riva nta n’ubwoba na buke afite,uzitondere cyane umukunzi umeze atya.

    Niba akubwira ko akunda bimwe mu bintu ukunda cyane ariko mu byukuri abyanga urunuka.

    Umukobwa mukundana niba atinyuka kukubeshya ko akunda bimwe mu bintu ukunda nyamara akubeshya uritonde kuko arabikubeshya mutarabana ariko nimumara kurushinga hazavuka amakimbirane ariko iyo bibaye byiza akaba yarabikumenyesheje mbere wari gushobora guhinduka  cyangwa se ugashaka uwo muhuje. Uzitonde nuramuka utahuye ko umukunzi wawe akubeshya akunda ibintu runaka nyamara abyanga urunuka,nuramuka witahiye bwije watinze ureba umupira yagushutse ko ntakibazo kibirimo nyamara akubeshya byazabaviramo no gusenya.

    Niba ifuhe ryawe ntacyo riba rimubwiye

    Umukobwa mukundana niba atinyuka  kuvugana igihe kinini hafi y’icyo aba afite cyose ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bahungu wamubaza akakubwira ko nta kibazo kirimo na gito ko nawe ufite uburenganzira bwo gu chatting nabo ushaka kandi igihe ushaka ,uzihutire kugira icyo uhindura ku rukundo rwanyu, kuko niba adaha agaciro icyo umutekerezaho bivuze uko agufata

    Niba aha abandi bahungu umwanya urenze uwo akugenera.

    Uzitondere umukobwa  ukunda gukururana n’abandi bahungu wagira icyo ubimubazaho ukumva arakubwira ngo ni inshuti iye isanzwe uzashishoze cyane,uzasanga buri gihe agusubiza ngo ni umuhungu dukunda gutera blag nyamara nyamara za blag zishobora kukuviramo kumutakaza kuko uko amuha umwanya urengeje uwo aguha bisobanura ko anakurusha cyane kumwitaho.