Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe Reply To: kugira ngo ushimishe umugore wawe

#715
Rwanda

    Inshuro nyinshi abakobwa baca inyuma abakunzi babo ariko nyuma bakabifata, ndetse bakitwara nkaho nta kintu cyabayeho. Nk’umuhungu rero ugomba kureba neza ukitegereza imyitwarire y’umukobwa mukundana, cyane cyane iyo utangiye kubona urukundo rwanyu rwajemo agatotsi.

    Ni kuri izo mpamvu wagatangiye kwitegereza niba bimwe muri ibi bimenyetso byagaragara ku mukunzi wawe:

    1. Iyo umuhamagaye agatinda kukwitaba. Ntagishaka ko umushyiraho ikiganza cyangwa ukuboko iyo muri kumwe cyangwa agatangira kujya avuga amazina y’abandi bagabo.

    2. Atangiye kujya arakazwa n’utuntu duto duto tudafshije kandi ubona nta n’icyo tuvuze cyangwa dutwaye.

    3. Atangiye kujya akubaza gahunda zawe uko zifashe, aho uri bujye, igihe uri butahire n’ibindi, menya ko ari gushakisha igihe gikwiye yahura n;abo bagabo bandi. Iyo atangiye kukubwira ko nta mwanya afite, menya ko awufitiye abandi.

    4. Ntakikubwira utubazo twe, menya ahubwo ko ikibazo ari wowe.

    5. Ntagishaka kuba ari kumwe nawe igihe kinini, menya ko atakigukeneye cyane nkuko mbere byari bimeze.

    6. Atangiye kujya ajya muri siporo kandi bitajyaga bimubamo, attangiye kujya yireba mu ndorerwamu buri kanya, menya ko hari undi musore/umugabo umurata uko ateye n’ubwiza bwe.

    7. Iyo umukobwa mukundana atangiye kujya akoresha amagambo amwe n’amwe nka “uko ubishaka, no, ok, hmm …” Menya ko aguca inyuma.

    8. Atangiye kujya akwiseguraho kuri buri klntu cyose umubwiye, menya ko byakurangiranye. Ntakigusaba amafaranga yo gukemura utubazo twe, menya ko hari undi utumukemurira.

    9. Ubajije umukobwa mukundana niba ashaka ko mwasohoka agahita agusubiza “OYA”, hita umenya ko afite undi mugabo mu buzima bwe.

    Ngibyo rero ibimenyetso 9 wakwihutira kureba, ariko cyane cyane ubone icya 1,3,7 ndetse n’icya 8, menya ko byakurangiranye yifitiye undi mukunzi utari wowe.