Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe Reply To: kugira ngo ushimishe umugore wawe

#714
Rwanda

    Gukunda cyangwa kuba mu rukundo ni umunyenga kuri benshi, ariko hari igihe uwo munyenga ushobora kuba uhishe byinshi bitari byiza cyangwa bitashimisha umwe mubari muri uwo munyenga, cyane cyane ashoboye kuba yamenya ibyo umukunzi we yiberamo mu rwihisho.

    Niyo mpamvu hano kuri touchrwanda.com twagerageje kubakusanyiriza mwebwe basore n’abagabo, bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe yaba amaze kuguca inyuma.

    Impumuro idasanzwe
    Ku bafite ubushobozi bwo guhumurirwa cyane kurusha ya mafi manini yo mu nyanja, bazahita bakwemeza ko bashobora guhumurirwa n’impumuro y’umugore, umukobwa umaze gukora imibonano mpuzabitsina nubwo yaba atabegereye. Ibi bikaba bishoboka iyo atabashije gukaraba cyangwa kwihanagura neza amaze kubikora.

    2. Kuruhukira mu bwogero akigera mu rugo

    Kubona umugore cyangwa umukobwa akigera mu rugo avuye ahantu, icya mbere akoze ari ukujya mu bwogero kwisukura, yarangiza agahita ajya kuryama, wagombye kugira icyo ubikengaho.

    3. Kwisekesha n’amasoni

    Akimara kukubona amaze kuryamana n’undi mugabo akagusekera ariko ubona afita amasonisoni ku maso kandi nta kintu cyagakwiye kuba kimusekesha, bishoboka ko byaba bitewe n’urwikekwe rw’ibyo amaze gukora.

    4. Ntashaka ko mwahuza amaso

    Ikindi kimenyetso ni uko umugore cyangwa umukobwa umaze guca inyuma umukunzi we azagerageza kwirinda ko mwahuza amaso mu gihe muzaba muri kuganira. nugerageza ku mureba nkaho hari icyo ucyeka uzabona isura ye ihindutse ako kanya.

    5. Ishati yambaye yikunjakunje kandi yanduye

    Ubonye ku myenda yambaye ku bice cyane cyane by’ibumoso n’iburyo ku mabere hikunjakunje kandi handuye, kuko ariho abahgabo cyangwa abasore bakuze gufatafata cyane. Ibi ariko bikunze kugaragara cyane iyo yari yambaye umwenda w’umweru.

    6. Yanze ko mukora imibonano mpuzabitsina

    Nyuma y’aho amaze kuguca inyuma n’undi mugabo, ugerageje kumusaba ko mwatera akabariro ukabona atabyitayeho, azagerageza gushakisha impamvu yo kukumvisha ukuntu arushye cyangwa yumva atabishaka uwo mwanya.

    7. Kumara umwanya munini mu bwogero

    Tuvuge ko ubusanzwe ajya mu bwogero akamara byibuze iminota 10 yituma, ariko umunsi umwe avuye ahantu, ahise ajya mu bwogero amarayo iminota 45 cyangwa isaha. Ibi bishatse kuvuga ko hari ikintu kitagenda neza, aribyo turi kuvuga hano by’ibyo yaba yamaze gukora.

    8. Kugira umushiha bitari ngombwa

    Niba ageze mu rugo wamubaza icyamutindije agatangira kurakara no kuzamura ijwi, akazana umushiha kandi wari umubajije neza mu mutuzo, akagusarana akubwira ko utamwizera kubera ko umubajije icyamutindije, menya ko hari iyindi mpamvu ibimuteye adashaka ko wakwinjiramo.

    9. Ibirungo ku munwa (lipstick) byashizeho

    Avuye mu rugo yisize ibirungo neza bigaragara, mu kugaruka ukabona byose byashizeho, bishobora kuba ikimenyetso ko yasomaguranye n’undi mugabo hanze.

    10. Yisize bundi bushya (make up) mu maso

    Ikindi wakwitondera kureba n’uko yaba amaze kwisiga bushyashya mu maso (make up), umusatsi utunganyije neza, imyenda yambaye yayiringanije neza ndetse yiteye n’umubavu bundi bushya, mbese byose ari n’uko yakavuye mu rugo, uzamenye ko ari ukugirango utagira icyo uhumurirwa ageze mu rugo.

    Ngaho rero basomyi n’abakunzi ba touchrwanda.com ni mwisomere kandi mujye munashishoza dore ko mu rukundo ibintu aba shyashya buri gihe, kandi munamenye ko ibi atari byo bimenyetso byonyine wakwibamdaho, kandi munirinde ibyabateranya mupfa ubusa.