Select Page

Abana b’abahungu bakiri bato ba Violette Uwamahoro ufungiwe mu Rwanda bandikiye Prezida Kagame na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Theresa May basaba ubufasha ngo nyina ubabyara afungurwe.

Violette Uwamahora aba Leeds mu Bwongereza, yafashwe kuri kuri Saint Valentin yagiye mu Rwanda gushyingura se wari witabye Imana.

Violette Uwamahoro
Abana ba Uwamahoro Violette aha bari kumwe na se ubari hagati

Uwo mugore araregwa gushinga imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse no gushaka kubuza umudendezo igihugu.

Umugabo we, Faustin Rukundo, avuga ko umugore we akurikiranwa kubera ibyo akora ku bijyanye na politike.

Faustin Rukundo nawe akaba abarizwa mu ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi “Rwandan National Congress” RNC.

Abo bahungu bavuga ko bkumbuye nyina kandi ko bamwohereje ikarita y’urukundo “carte postale” yo kumwifuriza umunsi mwiza wahariwe ababyeyi .

Radio BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Abana b’umupfasoni Uwamahoro, Samuel w’imyaka umunani, David w’imyaka 10, bandikiye Minisitiri w’ Ubwongereza Theresa May, na Prezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bifuza gufasha mama wabo.

Avugira ku rugo rwiwe i Leeds, umugabo wiwe, umusuzumyi wo muri “Laboratoire”, yavuze ati: “Ndemeza ko yafashwe kubera njyewe-igihano cyari kigenewe njyewe.”

Iyi Radio ikomeza ivuga ko Umuvugizi wo mu muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yavuze Leta ye iri gufasha umugore w’umwongereza n’umuryango we inyuma yaho afatiwe mu Rwanda. Ati “Abakozi bacu b’i Kigali bariko baravugana n’ubutegetsi bwa Kigali.”

Violette Uwamahoro
Violette Uwamahoro uregwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi bo kubuza igihugu umutekano

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko Uwamahoro Violette, Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza, yafashwe na Polisi y’igihugu, akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bivugwa ko afatanyijemo n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.

Yakomeje avuga ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.

Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.

Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu Bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.

Rwanda