Select Page

Forums Exposed The Rwandan Fake Economic miracle abajura bitwikira ijoro bagacukura amazu cyangwa guca inzugi bagamije kwiba ibikoresho bitandukanye.

#1521
Rwanda

    abajura bitwikira ijoro bagacukura amazu cyangwa guca inzugi bagamije kwiba ibikoresho bitandukanye.

    Muri iyi minsi hongeye kandi kumvikana amakuru y’abajura bitwikira ijoro bagacukura amazu cyangwa guca inzugi bagamije kwiba ibikoresho bitandukanye.

    Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize humvikanye amakuru avuga ko abajura basigaye barize amayere mashya yo kujya biba ku manywa igihe abantu benshi baba bagiye mu mirimo yabo ya buri munsi.

    Ubu buryo bwose bwari busanzwe buriho ariko iki kibazo gikomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi.

    Uretse mu Mujyi wa Kigali, no mu ntara bamwe mu baturage bavuga ko basigaye bararana n’amatungo kugira ngo atibwa.

    Aba bajura ngo icyo babanza kumenya ni imitungo umuntu atunze bashobora kwiba, iyo bazi ko bashobora kubonamo amafaranga mu buryo bwihuse. Ibi bikoresho byo mu mazu birimo: Televiziyo, telefoni, za mudasobwa, frigo n’ibindi.

    Iyo bamaze guperereza ko ibyo bikoresho bihari nibwo batangira kujya umugambi wo kubyiba bakoresheje uburyo bushoboka.

    Ese aba bajura bamenya bate ko mu nzu iyi n’iyi harimo ibikoresho nk’ibyo?

    Urebye umuntu ku maso ntiwamenya ko ari umujura keretse umufashe cyangwa akerekanwa nabwo afite ibyo yibye cyangwa abyiyemerera.

    Burya mu mazu dutuyemo dusurwa n’abantu benshi batandukanye, abandi badukorera imirimo itandukanye, aba twavuga nk’abakozi, abafundi batwubakira, abavandimwe badusura nabo burya hari abashobora kugenzwa na twinshi, inshuti n’abaturanyi n’abandi batagira imico myiza.

    Ikindi gikurikiraho hashobora kubaho ubufatanyacyaha aho umukozi wo murugo cyangwa undi wese ugenda murugo rwawe ashobora gutanga amakuru yaho ibintu bibikwa, igihe muryamira, ahabikwa imfunguzo, aho buri wese aryama n’andi makuru.

    Aya makuru niyo ashobora gufasha umujura kwiga uburyo bwo kwiba akoresheje uburyo butandukanye. Muri iyi minsi rero haravugwa amayeri yo gucukura amazu mu ijoro, bakareba aho igikoresho iki n’iki kibikwa akaba ariho bapfumurira.

    Bamwe bavuga ko ubu bujura burimo guterwa n’ubukene benshi batewe n’iminsi mikuru, abandi ngo ni umuco mubi n’ingeso mbi zigenda zikura mu bantu n’ibindi. Impamvu yose yatangwa nta nimwe yakumvwa kuko niba ugoswe n’ubukene igisubizo si kujya kwiba ahubwo reba icyo ukora kuko ubukene n’abakene bizahoraho.

    Bivugwa ko iminsi y’umujura ari 40, ni kuvuga ko uko wakwiba kwose, ukwiye kumenya ko igihe kimwe bitazaguhira, uzafatwa kandi ubihanirwe.Hakorwa iki?

    Biragoye guca burundu ubu bujura ariko hari icyo wakora…Nk’ikibazo cyo gucukura inzu, niba uri nyir’inzu ntukwiye kuryama ngo uheze ahubwo ukwiye kujya ubyuka mu ijoro ukazungura inzu ureba kuko akenshi hari amasaha abajura bazira kwiba nubwo hari igihe bayahindura, ariko akenshi biba hagati ya saa sita z’ijoro kugeza saa saba n’igice ubundi bakongera saa cyenda na saa kumi.

    Niba ufite ibikoresho nk’ibyo twavuzeho haruguru, ushobora kujya ujya kuryama ukabyimurira ahandi haryamye abantu. Nka mudasobwa, telefoni n’ibindi byoroshye kwimurwa ukabyiyegereza n’ubundi buryo.

    Nibyiza ko iyo ugiye kuryama usuzuma niba inzu ikinze. Ikindi imfunguzo zonyine ntizihagije kuko ukwiye no gukoresha ingufuri zabugenewe ukibuka kwibikira imfunguzo aho kuzisigira umukozi cyangwa kuzishyira ahantu hazwi na buri wese.

    Nta na rimwe igihugu kizabona abapolisi barinda buri rugo rwa buri wese ahubwo buri wese akwiye kugira uruhare mu kwirindira umutekano cyane cyane uwo murugo rwe.

    Ikindi gituma ubu bujura bwiyongera ni irondo ridakora neza. Ahenshi mu Mujyi wa Kigali usanga abanyerondo badakora neza akazi bashinzwe. Aba bashobora kubiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo: Kudahembwa cyangwa kudahemberwa ku gihe.

    Buri muturage akwiye kumva ko gutanga amafaranga y’irondo ari inshingano ze, icyo gihe bizamworohera kubaza abayobozi be iby’umutekano kuko azaba yishyura neza amafaranga y’umutekano. Ibyo n’ibikorwa kandi azaba yemerewe gusubizwa ibye byibwe kuko azaba atanga ayo mafaranga.

    Hari hakwiye kujyaho amabwiriza hamwe atari y’uko igihe umuntu yibwe n’abajura mu ijoro, yishyurwa ibyo yibwe. Uyu wishyurwa akaba ari umuntu utanga amafaranga y’umutekano ku gihe. Icyo gihe abanyerondo bakora neza kuko baba bazi ko uwibwe ari bo batungwa agatoki kandi aribo bishyura.