Select Page

Forums Kigali Kigali city Jungle is bad for the environment Reply To: Kigali city Jungle is bad for the environment

#594
Rwanda

    Ikizakwereka umuntu wigira umunyamujyi kandi ubuturage bukimurimo:
    *Uzasanga ari wa mukobwa uzimya amakara ku mbabura na Kizimyamwoto
    *Uzasanga ari wa muhungu ujya mu birori maze umuheha wa plastic yanywesheje soda awukura mu gacupa akawuzinga akawubika mu mufuka ngo awutahane ajye awunywesha iwe
    *Usanga ari wa mugabo ukora gisida(accident) maze umwuka we wa nyuma akawukoresha yisararanga abaza niba imodoka cg moto ye itangiritse cyane ubundi akitura hasi agahwera
    *Ni wa muntu ukubona muri groupe yo kuri whatsapp maze akakwandikira akubaza niba uba kuri whatsapp
    *Uzasanga ari wa muntu unywera hejuru ya 30,000FRW mu kabari k ‘i Remera akayamara maze agataha mu Gatsata n’amaguru
    *Uzasanga ari wa mugore udasiba kujya gusenga ariko atazi gutera n’isengesho ryo ku meza ahubwo ahora avuga imitongero buri uko abyutse bg agiye kuryama.