Select Page

Forums Exposed The Rwandan Fake Economic miracle Reply To: The Rwandan Fake Economic miracle

#1510
Rwanda

    BIRABABAJE AHO ABANYESHURI BA UNIVERISITE Y’U RWANDA BAKORA IBIZAMINI BANDIKIRA KU BIBERO BYABO

    Mugihe Kagame abayeho neza nk’umwami, Abanyeshuri ba Unuverisite y’u Rwanda bakora ibizamini bandikira ku bibero. Bivuga ngo Universite nta meza ahagije nta na mashuri ahagije bafite. Dore ifoto hasi yerekana abo banyeshuri barimo bakora ibizamini uyu munsi.

    Mubyukuri nta soni Kagame agira. Turagushimye porofeseri Kagame, wowe rumuri rw’isi ukaba umwami w’abarimu. U Rwanda rwejo!!!! Nk’uko abantu bakomeje kubivuga Kagame uzi gutaka ibikorwa bye. Ibi se koko byabaho ku Rwanda rwa Kagame? Ubu se abanyarwanda biga muri buriya buryo, ubwo bakwirirwa bigereranya n’abo mu karere kose cyangwa ku rwego rw’isi? Ibi byakagombye guhinduka bitabaye ibyo nta kizere ‘ejo hazaza hameze neza twakwirirwa tugira.

    Mu gifaransa baravuga ngo “ La meilleure façon de détruire le peuple est bien de détruire l’école”
    bisobanura ngo igihugu kidafite uburezi ntaho kijya, ntigitera imbere. Iyo niyo migambi ya Kagame. Ariko umenya tumurenganya. Niba atarakandakiye ku ntebe y’ishuri azamenya agaciro k’amashuri gute? Mwibuke ko ahora aririmba ko abize aribo njiji za mbere. Ubwo se umuntu utinyuka kuvuga gutyo azateza imbere uburezi? Kandi kuriwe ntacyo buvuze. Iyo buri munsi Kagame avuga ngo u Rwanda ni Singapore y’Afurika, abivuga nta soni? U Rwanda ararworetse.
    Ariko koko ibi ni ibiki? Nyamara turakina mubikomeye! Kagame ikintu kijyanye na Education nta gihe kinini agitaho, ese hari aho mwari mwumva afungura umwaka wamashuri utangiye ngo byibura abanyeshuri bavuge ibibazo byabo?cyangwa ngo bahe agaciro ibyo bagiyemo ? Oya.