Select Page

Forums Real Life Umuhungu n’umukobwa barakundanaga cyane

This topic contains 1 voice and has 0 replies.
1 voice
0 replies
  • Author
    Posts
  • #203946
    Rwanda

      inshuti
      Nuko hashize umwaka, umuhungu ajya kwiga hanze….maze mbere yo kujyenda abwira umukobwa ati: “sindimwiza mu magambo. ariko icyonzi nuko Ngukunda.”
      Maze Umuhungu asaba Umukobwa ko bazabana, Umukobwa nawe aremera…
      Nuko Umuhungu ajya kwiga hanze, naho Umukobwa akomeza akazi ke.
      Nuko bakomeza urukundo rwabo, bakajya bandikirana kuri za email na telephone.
      Umunsi umwe Umukobwa arimo ajya ku kazi akora accident maze ata ubwenge. Maze akangutse yisanga ari kwa muganga aryamye ku gitanda, ababyeyi be bamuri iruhande bari kurira maze ashatse kubabaza uko byagenze, kuvuga biranga.
      Maze docteur ababwirako kubera accident atazongera kuvuga.
      Nuko Umukobwa arataha ageze iwabo…ahita yandikira ibaruwa Umuhungu amubwirako atakimukwiriye ko akwiriye kwishakira undi….gusa yanga kumubwira ko yakoze accident akaba atakivuga.
      Nuko Umuhungu biramubabaza cyane, akajya yandikira Umukobwa amubaza impamvu, ariko Umukobwa ntamusubize.
      Nuko hashize igihe iwabo w’umukobwa barimuka bajya kuba ahantu kure kugirango barebe ko Umukobwa yazibagirwa wa muhungu akongera akabaho yishimye.
      Maze Umukobwa atangira kwiga gukoresha amarenga… ariyakira arongera abaho yishimye nka mbere.
      Nuko hashize umwaka…inshuti ye imuzanira invitation y’ubukwe bwa wa muhungu, maze Umukobwa akiyibona araturika ararira kuko yari agikunda wa muhungu.
      Maze afunguye asomye kuri invitation asanga hariho izina rye, mu gihe agiye kubaza ya nshuti ye impamvu aba abonye wa muhungu imbere ye, arimo akoresha amarenga amubwira ati:
      “Namaze Umwaka niga gukoresha amarenga kugirango nzabashe kuvugana nawe. Kandi sinigeze na rimwe nibagirwa isezerano nagusezeranyije ryo kubana nawe mu byiza no mu makuba. Mbabarira nkubere ijwi kuko Ndagukunda…. “

    Topic tags

    You must be logged in to reply to this topic.